Guest post by Louis Rugambage: ๐ฅ๐๐ต๐๐ธ๐ถ๐ฟ๐ฎ ๐บ๐ ๐บ๐ฎ๐ต๐ผ๐ฟ๐ผ ๐’๐จ๐ต๐ผ๐ฟ๐ฎ๐ต๐ผ ๐๐๐จ๐ฆ๐ง๐๐ก ๐ง๐ช๐๐๐๐ฅ๐๐ ๐จ๐ก๐๐จ ๐ฎ.๐ธ.๐ฎ. ๐ฅ๐จ๐๐ข๐๐ข๐ ๐.

Nakumenye imiryango yacu iri mu mazi abira. Ababyeyi bacu barirukanwe ku mirimo, barafungwa, bicwa urubozo, bamwe bagwa mu munyururu, duhabwa akato, duhutazwa n’ubutegetsi bubi mu ngo zacu no mu mihanda.
Twagiramungu, wabaye uwa mbere waranguruye ijwi ubwira Ikinani n’akazu ke uti “rwana n’abo urwana nabo, abo ufunze kandi utoteza si ibyitso, abo wikoma si inzoka si n’abagome, ni inzirakarengane z’Abanyarwanda uhora uko bavutse”.
Wongeyeho uti “Kinani ca akenge kuko abo uhonyora urabajugunya mu minwe y’abagutera utabizi”, usubizaho uti “kandi gira bwangu ujye mu mishyikirana nabo ugihagaze kuko nutinda uzajya kubinginga upfukamye”. Byose bwarakeneye biraba.Ibyo igice kimwe cy’Abahutu cyarabikwangiye uhindurwa umwe muri twe, umugambanyi, inyangarwanda n’icyitso, inyenzi.
Abo bahutu ntibumvaga ukuntu umukwe wa Kayibanda ka PARMEHUTU, uyu twakuze tubwirwa ko Kinani yatwamuruyeho araye ari butumare yahagarara ku Batutsi.
Nyuma bakumariye umuryango, bawuziza ukuri n’ubutwari bwawe. N’ubu utashye witwa umwanzi w’igihugu, ubyitwa na bamwe wamaraniye ngo batahe nk’abana b’u Rwanda.
Ni wowe ubwawe waciye ko Inkotanyi zitwa Inyenzi n’andi mazina mbere yo kujya mu mishyikirano, bahinduka Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo gutaha iwabo.
Mu masaziro yawe wishwe n’agahinda k’ibibi wakorewe n’Abanyarwanda watangiye byose ngo bisanzure, bituma wajyaga uteshuka ku ijambo ariko sinarota ngucira urubanza.
Bakwange cyangwa bagukunde, ugiye utagambaniye urwakwibarutse, utashye kigabo kandi wemye. ๐จ๐ต๐ผ๐ฟ๐ฎ๐ต๐ผ ๐ฎ๐ธ๐๐ฎ๐ธ๐ถ๐ฟ๐ฒ ๐ธ๐ฎ๐ป๐ฑ๐ถ ๐ฎ๐ธ๐๐ฑ๐๐ต๐ฒ๐บ๐ฏ๐ฒ๐ฟ๐ฒ.
Yanditswe na Louis Rugambage, Taliki 2, Ukuboza, 2023.


Leave a Reply