Kambuguje w’ikigero cy’imyaka 70 yabwiye Umuseke ko aho ari ubu ntaho bitaniye no kuba hanze ndetse indwara ubu arwaye yazitewe n’imbeho nyinshi imusanga mu nzu.
Uyu mukecuru aba mu gihande kimwe kitaguye cy’iyi nzu. Avuga ko yasasbye kenshi ubuyobozi ko bwamufasha gusana iyi nzu na mbere itaragwa ntabikorerwe. Akemeza ko ubu amerewe nabi n’uburwayi bukubitira no ku mbeho araraho n’izabukuru.
Clement Bikino umuyobozi w’Akagali ka Gacaca i Rubengera avuga ko iki kibazo bakimenye ndetse agomba guhabwa umuganda akubakirwa.
Bikino avuga ariko ko ikibazo cye kitihutiwe kuko ngo uyu mukecuru yigeze kubona amafaranga miliyoni zirindwi nyuma yo kugongwa n’umuzungu maze akayapfusha ubusa.
Kuri iki Kambuguje Asinati yabwiye Umuseke ko koko yagonzwe n’umuzungu maze mu kwezi kwa mbere umwaka ushize akamwishyura miliyoni zirindwi, gusa akavuga ko aya mafaranga yahise ayaguramo amasambu y’abana be babiri barokotse bakanubaka nk’umurage yumvaga akwiye kubasigira bityo we yumva atayapfushije ubusa.
Gedeon Ndendambizi, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera we yabwiye Umuseke ko iki kibazo atari akizi. Imyaka ibaye 21, ikibazo cy’amazu kubacitse ku icumu gikomeje kuba ingorabahizi.
Benshi bemeza ko Leta ikemuye ikibazo cy’indishyi , abacitse ku icumu bagahabwa indishyi ikwiye kubantu n’ibintu byabo byangijwe muri jenoside ko byafasha mugukemura burundu ikibazo cy’imibereho mibi ikomeje kuba twibanire kubarokotse jenoside.
Inkuru ya Umuseke.com
Categories: Survivors security, Survivors welfare