Genocide fugitives

Abajenosideri ruharwa batavugwa kenshi

Jenoside igitangira, Abahutu b’iwacu ntabwo bitabiranye ibakwe impuruza yo gutsemba Abatutsi. Byafashe hafi icyumweru kugirango benshi mu Bahutu twari duturanye batangire “gukora” nk’uko babyitaga. Hari abajenosideri-ruharwa bavugwa gake, nyamara nibo leta yifashishije mu gutinyura abandi abahutu basanzwe, kwica nta mpuhwe mu duce dutandukanye tw’igihugu. Abo bicanyi babarirwa mu bihumbi, na magingo aya baridegembya, nta numwe uragezwa imbere y’ubutabera ngo aryozwe ibyaha yakoze. Abo bicanyi ni bande? Bagize ruhare ki muri jenoside? Kuki kubageza imbere y’ubutabera bikomeje kuba agatereranzamba? Mu mirongo mike ikurikira ndagerageza gusubiza ibi bibazo.

Kigali_Memorial_Maillet

Bimwe mu bikoresho impunzi z’Abarundi zakoresheje  muri Jenoside. Photo/Kigali Memorial Center.

Kuva mu myaka ya 1972 kugeza mu ntangiriro za 1990, impunzi z’abarundi b’abahutu zatangiye kwisuka mu Rwanda kubera imvururu zari muri icyo gihugu.

Izo mpunzi nizo zaje kuvamo abicanyi-ruharwa mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ubutegetsi bw’u Rwanda icyo gihe bwatuje izo mpunzi z’Abarundi mu nkambi zitandukanye mu turere ahanini duhana imbibi n’u Burundi.

Inkambi zamenyekanye cyane ni izo ku mayaga ya Gitarama na Butare. Inkambi ya Nyagahama mu cyahoze ari komine Ntongwe, inkambi ya Mugina, Muyira, Ntyazo, Bugesera, Kigembe na Nyakizu. Hari kandi n’impunzi zatujwe mu bice bya Rusizi, no mu bice by’Umutara.

Uretse impunzi zari mu nkambi, hari n’abahutu b’Abarundi bari bifite bashatse amazu yo guturamo muri Kigali cyane cyane mu gace ka Nyamirambo. Jenoside itangiye, aba na bo bishoye mu bwicanyi. Muri bo harimo Domitien Ndayizeye waje no kuba perezida w’ u Burundi. Uyu mugabo, Gacaca yamushinje ubwicanyi yakoreye i Nyamirambo, ndetse imushyira mu rwego rwa mbere. Nyamara arakidegembya kimwe n’amagana y’abandi barundi bishe abatutsi urwagashinyaguro.

Ikindi cyiciro kidakunzwe kuvugwa, ni Abarundi bari batuye hafi n’umupaka bambukaga bakaza kwica abatutsi muri komine zihana imbibi n’u Burundi, bwakwira bagataha i Burundi. Hari n’abandi barundi bari batuye ku nkengero z’Akanyaru bicaga umututsi wese babonye wambukiye ahantu hategereye ibirindro by’ingabo z’u Burundi. Ntawabura gushimira ingabo z’u Burundi ku butwari zagaragaje mu kugerageza kurinda no gufasha abatutsi bagize amahirwe yo kwambuka.

Byagenze bite?

Jenoside itangiye muri Mata 94, impunzi z’Abarundi zasamiye hejuru impuruza yo gutsemba abatutsi.

Abahutu bamwe bo mu Rwanda cyane cyane mu duce twa Butare iwacu, bababanje kuzuyaza mu kwitabira gukora jenoside ku bwinshi.

Aho twari twihishe mu bihuru, iminsi ibiri ya mbere hari abana b’abahutu twari twihishanye bari batarasobanukirwa neza ko abahigwa bukware ari abatutsi.

Impunzi z’Abarundi zahise zifata iya mbere mu gutinyura abahutu kwica ndetse no gushinyagurira abishwe mu buryo buteye ubwoba. Ahantu hose abahutu bo mu Rwanda batakoranaga ubwira mu kwica, abakuru b’amakomini bajyaga gushaka Abarundi ngo batize umurindi Interahamwe.  Ni nako byagenze aho nari ndi. Impunzi z’abarundi zivuye i Bugesera nizo zari ku isonga ry’abicanyi, imodoka ya komine yazanye kutwica. Ibyakurikiyeho ni inkuru ndende y’ikindi gihe.

Iyo nza kuba ntariboneye ubwanjye amabi Abarundi bakoze byari kungora kwemera ibyo abarokotse jenoside muri Ntongwe, Mugina, Rusizi, n’ahandi bavuga kubunyamaswa Abarundi bakoze. Uretse kwica nabi, gusambanya abatutsikazi ku ngufu no gusahura, abacitse ku icumu mu duce twa Kinazi na Mugina bemeza ko babonye Aburundi barya imitima y’abo bamaze kwica cyangwa bakabotsa.

Undi mwihariko abahutu b’Abarundi bazwiho muri jenoside ni uko ari bo bivugwa ko bazanye bwa mbere impiri zishinzemo imisumari zakoreshejwe cyane mu kwica abatutsi. Izo mpiri zitwaga ‘’Nta mpongano y’umwanzi’’.

Inzitizi mu butabera

Impunzi z’Abarundi zimaze gukora amahano zahise zambuka zisubira iwabo kugeza na n’ubu nta n’umwe uragezwa imbere y’ubutabera.

Muri izo mpunzi, abarenga 700 bagiye bavugwa muri Gacaca ko bishe abatutsi mu duce dutandukanye. Impamvu zituma badatabwa muri yombi ni nyinshi icyokora nsanga zikubiye muri ebyeri gusa.  Inzitizi za politiki n’inzitizi ku rwego rw’amategeko mpuzamahanga.

Inzitizi za politiki

Hari abo byatangaza, ariko u Rwanda ubwarwo rwagiye rugaragaza ubushake buke mu gukurikirana iki kibazo kubera inyungu za politiki rwabaga rufitanye n’u Burundi muri icyo gihe.

Mu mwaka wa 2012, ndi mubagiye kureba Ministiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, KarugaramaTharcisse, mubaza icyibazo cy’Abarundi batwiciye. Karugarama ntiyanyuze ku ruhande, yatubwiye ukuri kwambaye ubusa. Yaratubwiye ngo: “abona igihe cyo gukurikirana icyo kibazo kitaragera kubera izindi nyungu z’umubano igihugu gifitanye n’u Burundi”.

Kuva mu mwaka wa 2015 aho umubano w’ u Rwanda n’u Burundi uzambiye, noneho abarokotse basigaye bavuga iki kibazo batikanga nka mbere.

N’ubwo mu Rwanda bisa n’aho nta mbogamizi za politiki zigihari, si ko bimeze i Burundi. U Burundi bukomeje kuvunira ibiti mu matwi kuri iki kibazo.

Amategeko mpuzamahanga

Igihugu cy’u Burundi cyihisha inyuma y’ihame mpuzamahanga rivuga ko nta gihugu gitegetswe kohereza umuturage wacyo kuburanishirizwa hanze yacyo (Principle of non-extradition).

Nyamara u Burundi bwirengagiza irindi hame ry’amategeko mpuzamahanga rivuga ko buri gihugu gifite inshingano zo kuburanisha ubwacyo cyangwa kohereza hanze abaturage bacyo bacyekwaho ibyaha (aut dedere aut judicare).

Kuba nta masezerano yo guhererekanya abakoze ibyaha u Rwanda rufitanye n’u Burundi bituma ikibazo gikomera kurushaho.

Benshi mu barundi bashinjwa bahinduye amazina abandi aho baherereye ntihazwi mu Burundi. Nubwo iyo ari inzitizi yumvikana ku iperereza, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwakomeje kugaragaza intege nke mu bijyanye no gutunganya dosiye neza, bagendeye ku bimenyetso bibasha kuboneka mu Rwanda.

Imyaka 24 ishize, nta dosiye n’imwe y’abarundi ndamenya ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwaba bwarashyikirije polisi mpuzamahanga (Interpol) nibura ngo aba barundi boye gukomeza kwidegembya.

Ese ukuboko kurekure k’ubutabera, amaherezo kuzafata abarundi bakoze jenoside mu Rwanda?  Iri n’ihurizo rikaze! Tubitege amaso.  End

Yanditswe na Albert Gasake.

 

1 reply »

  1. Inyunganizi ifite ireme umusomyi (Philbert Muzima) yohereje kuri iyi nkuru twanditse:
    Aragira ati:
    —–

    Albert,

    Inyandiko yawe itunze itoroshi ku idosiye ihishe ahijimye.

    Ni ngombwa ko abiciwe dukomeza kuyimurikira igihugu n’amahanga.

    Icyo nakunganiraho: Impunzi mputu z’abarundi zatwishe si izo muri 1972 gusa. Hari nyinshi zari zimaze amezi atandatu gusa kuko zaje mu Rwanda nyuma y’igandagurwa rya Melchiol Ndadaye.

    Inyinshi murizo zahungiye mu Rwanda zimaze kwica abatutsi iwabi mu Burundi. Izi nizo zazanye icyiswe “Inivo ni ugutwi”, bisobanura ko iyo batemaga zapimaga icyico, au niveau de l’oreille.

    Aha ngo haba umutsi witwa Nyiramivumbi, iyo ucitse amaraso ntakama. Ikindi nakunganiraho, ni uko mu makomi menshi yarimo impunzi mputu z’indundi, harimo na Kibayi na Muganza zihana imbibi na Komini za Ntega na Marangara.

    Komini Kibayi ubwayo yari yarakiriye impunzi zigera kuri 140 000, nyamara ubwayo yari isanzwe ituwe n’abager kuri 40 000 gusa. Izi mpunzi mputu z’indundi zatwigabyemo ziratema ziratongora, ishyano ririmonogoza..

    Ubutabera buzagorana kubera impanzu wavuze, nanone nkunganiye nongeyeho ko:

    – Impunzi za nyuma y’urupfu rwa Ndadaye ntizari zizwi, ndetse inyinshi ntizari zaranabaruwe.

    – U Burundi buyoborwa n’ubutegetsi bw’abakomoka mu mpunzi mputu, muri bo bakoze amabi sibo bakwitanga mu butabera.

    – Leta y’u Burundi ntiyemera irimburabatutsi, bityo kuyisaba ubutabera ni ugushakira amata ku kimasa

    N’ibindi n’ibindi.

    Dutahe cyane.
    Philbert

    Liked by 1 person

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s