Itsinda ridasanzwe ryashyizweho na Minisitiri w’intebe, Dr. Habumuremyi Pierre Damien, rishinzwe gucyemura ibibazo by’abana b’imfubyi zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ryashoje imirimo yaryo rishoboye gucyemura ibibazo 300 mu bibazo 1200 bahuye nabyo.
Amakuru dukesha The New Times avuga ko iri tsinda ryari rigizwe n’abantu icyenda riyobowe n’Umuvunyi Mukuru wungirije Bernadette Kanzayire ryari rigamije gucyemura ibibazo by’abana b’imfubyi cyane cyane ibibazo by’amasambu y’ababyeyi babo yagiye yigarurirwa n’imwe mu miryango yabareraga .
Imyinshi muri iyi miryango usanga yariyandikishije ku butaka bwasizwe n’ababyeyi babo cyangwa ugasanga amasambu yabo yaragiye agurishwa n’imwe mu miryango yabareraga.
Umuvunyi wungirije Kanzayire Bernadette yagize ati “ Akazi kacu kwari ukuzenguruka muri buri karere tukareba ibibazo bikiri muri buri karere tukagerageza gutanga ubufasha bwacu, gusa byagendaga gahoro ugereranije na raporo n’igihe kigera ku mezi ane dukora.”
Kanzayire yakomeje avuga ko mu kwezi kwa Kanama uturere tuzashyikirizwa raporo y’ibigomba gukurikizwa kugira ngo ibibazo by’abana b’imfubyi bikemurwe mu gihe Minisitiri w’intebe yatanze.
Minisitiri w’intebe yavuze ko ibibazo bigomba kuba byakemutse mu Gushyingo uyu mwaka, binyuze mu bufatanye bw’iri tsinda abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage.
Mu gikorwa cyo gukemura ibi bibazo by’abana b’imfubyi, akarere ka Nyamagabe niko kagaragayemo ibibazo byinshi, aho kabonetsemo ibibazo bigera kuri 74.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Emile Byiringiro avuga ko muri ibi bibazo byose hamaze gucyemuka ibigera kuri 32 ati “ Kubikemura biroroshye ariko ikindi kibazo ni ugushyira mu bikorwa imyanzuro iba yafashwe.”
Minisitiri w’intebe Dr. Habumuremyi Pierre Damien yashyizeho iri tsinda mu mpera z’umwaka wa 2012 ndetse anavuga ko uyu mwaka ugomba kurangira ibi bibazo by’imitungo y’abana bigomba kuba byakemuwe.
Inkuru ya The new Times yashyizwe mu kinyarwanda na Igihe.com
Categories: Uncategorized