Umuryango Igicumbi, Ijwi ry’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uranenga ibyemezo byatangajwe na Ministeri y’Ubumwe, mu ijwi rya Minisitiri wayo, Jean D’amascene Bizimana. Uyu mutegetsi umaze kumenyerwa nk’igikoresho mu kwibasira inyungu z’abarokotse jenoside, avuga ko nta mwihariko ukwiye kuba mu gufasha abarokotse jenoside ahubwo ko bakwiye kwigira, bagafashirizwa hamwe nk’abandi banyarwanda bose muri ”rusange”. Ibi byo gushyira abasizwe iheruheru na Jenoside mu gatebo kamwe kitwa ”rusange”, Prof. Philippe Basabose, uyoboye Igicumbi, abigereranya no ” kwambura inyoni amababa yayo hanyuma ukayibwira uti ngaho haguruka uguruke!”
Igicumbi kigaragaza ko ubukana jenoside yakorewe abatutsi yakoranywe n’ibikomere by’iteka yasigiye abayirokotse, bituma Leta igomba gukomeza kubatera inkunga nk’itsinda ryihariye, bitaba ibyo, Leta ikabaha impozamarira ku babo bishwe, n’indishyi ku mitungo batakaje muri jenoside. Igicumbi gishimangira ko ubufasha Leta igenera abarokotse atari impuhwe cyangwa ubugiraneza bwa FPR. Ahubwo ko ari inshingano za Leta nk’urwego rwateguye rukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi.
Categories: JUSTICE, Survivor stories, Survivors welfare