Nyuma y’uko twanditse tunenga itsinda ryatangije umuryango wiswe IBUKA- USA kudakorera mu mucyo, iri tsinda ryirukanye bamwe muri bagenzi babo barokotse Jenoside yakorewe abatutsi nyuma y’impaka ku ishingwa ry’umuryango Igicumbi-Ijwi ry’abarokotse Jenoside.
Izi mpaka zabaye muri icyi cyumweru ku rubuga nkoranya mbaga (WhatsApp Group) rwatangijwe n’iri tsinda rya IBUKA-USA ubwo bamwe mu barugize batanganga ibitekerezo ku itangazo umuryango Igicumbi-Ijwi ry’abarokotse Jenoside wasohoye mu cyumweru gishize.
Nubwo uru rubuga rwa WhatsApp ndetse n’iyo IBUKA -USA ubwayo nabitumiwemo bikimara gushingwa, nahisemo kutaba umuyoboke kugeza bamurikiye abacitsekwicumu bose babishaka amategeko agenga umuryango ( statuts/Bylaws) bakanakemura ikibazo cy’ubwisanzure bucye gikomeje kugaragara. Kugeza ubu Ibuka-USA isa n’iyahisemo kuba igikoresho cya politiki gitwara buhumyi abarokotse Jenoside bacye bayirimo. Iyo hagize uwarokotse unyuranya igitekerezo n’abayiyoboye cyangwa hakagira uvuga icyo atekereza cyane cyane kitarebwa neza na Leta cyangwa Ambassade, Ibyo bisa nkibimwambuye gucika kwicumu kwari kubahuje, akirukanwa nta nteguza.
Ni nako byagenze uyu wa gatandatu ubwo umwe mubarokotse Jenoside wari umunyamuryango wa Ibuka-USA yirukanwe, azira gusa n’ugaragaza ko uwacitsekwicumu uri muryango Igicumbi atari icyigoryi mu muryango w’abarokotse nkuko abayoboye itsinda rya Ibuka babivuga, ahubwo ko ari ibitekerezo bitandukanye gusa.
Byose byatangiye umwe mu bagize urubuga witwa Jeannette( Izina rihinduye mu rwego rwo kubahiriza privacy ye) agaragaza agahinda atewe no kubona abacitsekwicumu bari ”kuryana” nyuma ya byinshi byavuzwe kuva Umuryango Igicumbi utangijwe. Uwitwa Kalisa (Izina rihinduye) yahise avuga ati: ”Birababaje, ariko nta muryango ubura ikigoryi”, uyu Kalisa yasaga n’ugaragaza ko abarotse Jenoside bari mu Igicumbi baba ari ibigoryi mu muryango mugari w’abacitsekwicumu.
Jason Nshimye uyoboye Itsinda Ibuka-USA, yahise nawe yandika aganisha mu gushimangira ko abarokotse Jenoside bajya mu gicumbi ari ibigoryi byo mu muryango w’abarokotse anibutsa ko itsinda ayoboye n’andi matsinda banditse bamagana umuryango Igicumbi-Ijwi ry’abarokotse. Nshimye icyokora ntavuga niba abarokotse Jenoside ahagarariye aribo bamutumye kwamagana Igicumbi cyangwa niba yaranabagishije inama mbere yo kwamagana bagenzi babo barokokanye!
Muri icyo kiganiro undi wacitsekwicumu, Janvier(Izina rihinduye), yanditse ati: ” Nibwira ko nta bigoryi biri mu bacitsekwicumu, ahubwo igihari ni ukudahuza ‘opinions’ ku bintu bimwe na bimwe’‘. Aya magambo nubwo umuntu ushyira mu gaciro yabona ari amagambo atagize icyo atwaye , niyo yaviriyemo Janvier wayavuze kwirukanwa mu itsinda rya Ibuka-USA ahita akurwa no kuri uru rubuga nta nteguza.
Iyi mikorere yo gucecekesha bamwe mu bacitse ku icumu, no kutemera urunyurane rw’ibitekerezo, nizo mpungenge abarokotse jenoside bamwe bagize bumvise mu binyamakuru ko havutse Ibuka ihagarariye abarokotse muri Amerika. Ikibabaje nuko ibyo bamwe mu barokotse Jenoside batinyaga ko Ibuka-USA izakora , ari byo irimo ikora ubu. Kwisanzura kw’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi , yaba imiryango iri mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, birasa nkaho bicyiri kure nk’ukwezi.
Kimwe n’abandi bacitsekwicumu , nizeraga ko Ibuka-USA yazaba umuryango ukorera mu bwisanzure, uje gutera ingabo mu bitungu Ibuka-Rwanda isanzwe ikorera mu kirere kitayiha amahwemo. Bityo, IBUKA-USA Igakorana na Leta/Ambassade n’abandi nk’abafatanyabikorwa gusa ariko ntikorere mu kwaha kwa zino nzego.
Imiryango y’abarokotse Jenoside ikwiye gucuka. Kuko inyungu z’abarokotse ntago buri gihe zizahura n’iz’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Leta ni urwego ruhora ruhinduka. Yaba abayobozi yaba na politiki igenga ibyo Leta ikora byose bihora bihinduka mu buryo budahura buri gihe n’inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko. Igihe inyungu za Leta n’izabacitsekwicumu zikomanye hakwiye kubaho imiryango y’abacitsekwicumu ifite ubwisanzure buhagije bwo kuba ijwi ry’abarokotse mubihe byoroshye n’ibikomeye.
Kwisanzura kw’abarokotse Jenoside nicyo gisobanuro nyakuri cyo kurokoka.
Ese hagize uwacitsekwicumu wicwa cyangwa wamburwa ibye, Ibuka-USA n’andi matsinda asa nayo basohora itangazo ryo kumutabariza kabone nubwo byatuma barebwa nabi na Leta? Twizere ko igisubizo ari yego. Niba igisubizo ari oya, Imiryango yiyita ko iharanira inyungu z’abarokotse nyamara ikaba itatinyuka kubatabariza igihe ubuzima bwabo n’ibyabo biri mu kaga, kurokoka kwacu kwaba kugicagase.
Kuba abayoboye itsinda rya Ibuka-USA badaterwa isoni no kwirukana mugenzi wabo barokokanye kuko hari ibyo batabona kimwe, byakwiye kubera integuza abandi barokotse bayirimo ko bari mu bwato bwa politiki bufitiye inyungu gusa abasare babwo! Banza byari kuba byiza iyo Ibuka-USA iba ishami ry’ishyaka riyoboye mu Rwanda aho kwitwa ko ihagarariye Inyungu z’abarokotse Jenoside , itabasha no kwihanganira utuntu duto nkutwo Janvier yazize yirukanwa.
Ni ryari uburemere bwo gucikawicumu duhuriyeho, buzasumba izindi mbaraga zidutandukanya yaba izishingiye ku bitekerezo bya politiki, idini n’ibindi abarokotse dushobora kutabona kimwe? Icyo kibazo ngihariye abasomyi!
Categories: JUSTICE, Opinion, Reflections, Reparations, Survivor stories, Uncategorized