
Abarokotse jenoside bakomeje kwamagana ibyatangajwe na Musenyeri John Rucyahana ari nako benshi bibaza ikibyihishe inyuma. Mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru Igihe.com mu mpera z’icyumweru gishize Rucyahana yavuze ko “bitumvikana uburyo uwahigwaga ariwe ugaruka akavuga uko jenoside yakozwe kandi yari mu bwihisho’’. Rucyahana yongeyeho ko ibyo bigomba guhinduka, abakoze jenoside nabo bakajya batanga ubuhamya mu gihe cyo kwibuka.
Ikinyamakuru Igihe.com cyasohoye indi nkuru umunsi ukurikiyeho ivuga ko amagambo ya Musenyeri Rucyahana atavugwaho rumwe nyamara ntikigeze kimusaba ibisobanuro kuri aya magambo ye, na n’ubu akomeje kwibazwaho byinshi. Nta n’ubwo iki kinyamakuru kigize kibaza izindi nzego zibishinzwe nka CNLG aho zihagaze.
Hari ibikekwa ko byaba byihishe inyuma y’amagambo y’uyu mugabo ubusanzwe uvuga rikijyana, dore ko ari nawe perezida wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.
Ese Rucyahana yavuze mw’ izina rye cyangwa mw’ izina rya Leta?
Rucyahana ni umugabo ufite ingofero nyinshi. Kumenya ingofero yari yambaye asaba ko abicitse kw’ icumu batakomeza gutanga ubuhamya kuko bari bihishe, byakoroshya kumenya icyihishe inyuma y’iryo cengezamatwara rye. Muri izo ngofero zinyuranye ziranga Rucyahana ndagaruka ku ngofero ze ebyeri: Ingofero y’ umucengezamatwara-politiki n’ingofero ye nk’umucuruzi.
Rucyahana nk’umucengezamatwara kandi uzobereye urubuga rwa politiki rwo mu Rwanda, biragoye kwemera ko yatangaza ariya magambo ku giti cye abyibwirije. Iyo usesenguye amagambo ye uko yanditswe n’ikinyamakuru Igihe.com ntutinda kubona ko ingofero ya politiki ariyo ihatse izindi.
Inkuru ya Igihe.com iterura ivuga ko ari abayobozi mu nzego zitandukanye bavuga ko ‘’bidakwiye ko ubuhamya bukomeza gutangwa n’abarokotse jenoside’’. Rucyahana akomeza ashimangira kandi ko atari CNLG atari na Ibuka bahitamo abatanga ubuhamya. Rucyahana ntiyaciye ku ruhande yeruye agira ati ‘’Nitwe’’ duhitamo abatanga ubuhamya ’’. Aya magambo ya Rucyahana ubwayo uyasuzumye neza aravanaho urujijo ku kibazo kijyanye no kumenya niba Rucyahana yaratanze ubutumwa mu izina rye cyangwa mu Izina rya Leta.
Kuba Brigadier general Rwigamba George, ushinzwe amagereza mu Rwanda, nawe yarunze mu rya Musenyeri Rucyahana ntamuvuguruze, ni ikindi kimenyetso kiganisha ku kumenya ingofero aba bayobozi bombi bari bambaye.
Musenyeri Rucyahana mu ngofero y’ubucuruzi
Inyungu z’ubucuruzi zishobora kuba ziri mu byihishe inyuma y’amagambo y’ubushinyaguzi yavuzwe na Rucyahana.
Uretse kuba umukangurambaga-politiki, Rucyahana ni umucuruzi ubizobereyemo umaze kungukira akayabo k’amadorari mu kaga abarokotse batewe na Jenoside. Kuva mu mwaka wa 1995, Musenyeri Rucyahana yatangije ikigo ‘’Prison Fellowship Rwanda’’ Kigamije guhuza abarokotse jenoside n’ababiciye.
Uwo muryango wabonye ubuzima gatozi rugikubita mu gihe IBUKA-Rwanda byayifashe hafi imyaka 10 kugirango ihabwe ubuzima gatozi. Iki kigo na magingo aya Rucyahana akuriye, cyahawe amamiliyoni y’amadorari, amwe muri ayo mafaranga yakoreshejwe mu kubaka ibyiswe imidugudu y’ubwiyunge (Reconciliation Villages). Iyo midugudu iherereye mu turere 4 tw’igihugu cyane cyane Bugesera, igizwe n’amazu 820 arimo imiryango 4000. Mbere yo guhabwa inzu, Abarokotse bakennye, basabwa kubanza kubabarira ababiciye bafunguwe, hanyuma bakemera kubana mu nzu zikurikiranye n’abo bicanyi baziranye kuva kera, mu rwego rw’ubwiyunge.

Ahasigaye abakozi bafata amafoto Musenyeri akoherereza abazungu n’inzego za Leta, maze amadorari akisuka.
Uretse iki kigo kitavugwaho rumwe, Rucyahana afite n’ishuri ryisumbuye i Musanze ryigamo abana bakomoka mu miryango yifite, ryitwa Sunrise.
Ntibitangaje kuba Musenyeri Rucyahana ari gusaba ko aba bicanyi ubusanzwe agororera amazu, noneho bahabwa n’intebe mu mihango yo kwibuka ngo bivuge imyato y’uko barimbuye abatutsi, mu gihe abarokotse batujwe rwagati mu babiciye, boshye intama mu birura.
Ntagushidikanya kandi ko abakoze jenoside nibahabwa urubuga, uwo mushinga uzakomeza kwinjiriza akayabo Musenyeri nkuko byagenze mu myaka irenga 20 ishize.
Amagambo ya Rucyahana: Integuza y’impinduka ziri gutegurwa
Abarokotse jenoside basesengura ibijyanye n’imicungire y’ingaruka za Jenoside, basanga ijambo rya Rucyahana na Jenerali Rwigamba byaba bica amarenga y’impinduka zikomeye ziri gutegurwa mu minsi iri imbere. Si rimwe si kabiri abakoze jenoside bagiye bahabwa ijambo mu mihango yo kwibuka jenoside mu bice bitandukanye by’igihugu muri iyi myaka 25 ishize. Yenda ikigiye gukorwa ni ugusakaza uwo muco wo guha rugari abacanyi mu mihango yo kwibuka mugihugu hose.
Hari n’abasesengura babona ariya magambo ya Rucyahana yaba agamije gutera ibuye mu gihuru ngo abafata ibyemezo barebe ikivumbukamo!
Ni nako byagenze ubwo serwakira ya “Ndi umunyarwanda’’ yatangiraga mu mwaka wa 2013.

Icyo gihe, kimwe na Rucyahana, umucengezamatwara Edouard Bamporiki niwe washyizwe imbere ahari kugira ngo iyo porogaramu nitagenda neza nkuko yateguwe, byitirirwe Bamporiki nk’umuntu ku giti cye, hanyuma porogaramu nitungana igaruke mu maboko ya Leta. Ibisa birasabirana. Ahari Rucyahana yaba nawe ari ku kazi mu ngofero ye ya politiki.
Uwacitse kw’icumu yigijweyo, muri gahunda nyinshi zirebana na jenoside
Nkuko mu nyandiko zacu twakomeje kubigaragaza, uruhare rw’uwarokotse jenoside mu bijyanye no gucunga ingaruka za jenoside Leta yagiye ikomeza kuruburizamo uko umwaka ushize undi ugataha. Byahumiye ku murari ubwo mwaka wa 2016 itegeko ryasohotse rivuga ko n’imibiri y’abishwe n’inzibutso itari iya beneyo babuze ababo ahubwo ko ari umutungo wa Leta. Reba Itegeko rigenga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, imitunganyirize n’imicungire by’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyo usomye iryo tegeko nta na hamwe ubona imiryango y’abarokotse cyangwa izindi nzego zabo zihabwa umwanya na muto mu micungire y’inzibutso n’imitunganyirize y’imihango yo kwibuka.
Icyagaragaye muri iyi myaka 25 ishize ni uko gusingiza uwahagaritse jenoside, n’amajyambere yazanye ariyo ntero igomba kwikirizwa cyane, naho kuvuga umuzi n’umuhamuro wa jenoside ubwayo; igisare cy’iteka yasigiye abarokotse no gusigasira uko yazibukwa ubuziraherezo biza ari nk’inyunganizi y’agaciro gake.
Uwagize uruhare wese mu gutsinda Leta Mputu yatsembye abatutsi akwiye kubishimirwa iteka. Ariko se ko nta ngoma ihoraho, umunsi ingoma ya Kagame yasimbuwe n’indi ngoma, ishaka kubyina undi mudiho, bizacura iki ko iyo ngoma yindi ntawuzayibuza gukoresha cyangwa gusenya umutungo wayo witwa inzibutso no kwibuka, cyane ko iyo leta izaba ibyemerewe n’amategeko yashyizweho mbere?Gushyira imibiri y’abarokotse n’inzibutso mu mutungo wa Leta ihindukana n’igihe ni ukureba hafi.
Kwibuka nibitandukanywe no muntebe ya penetensiya.
Abasomyi banyumve neza, sindwanya ko abanyarwanda bakwiyunga. Ariko nk’uwacitse kw’icumu, mfite uburenganzira bwo kwibuka abanjye ntawe untobeye. Ntabwo umwanya wo kwibuka abishwe muri jenoside, waharirwa abayikoze, ngo bavuge uko babigenje. No mu bisanzwe mu kunamira uwatabarutse, ntabwo bazana umwishi we mu cyunamo mu muryango, ngo abwire abari aho uko yamwivuganye. Niba ibyo bidakorwa mu buzima busanzwe, kuki uwo musaraba bashaka kuwugereka ku bacitse kw’icumu?
Niba kandi uyu muyobozi ashaka amakuru no kumva abagize uruhare mu bwicanyi, ndetse n’ababashije kwiyunga, afite gahunda ya ‘’ Ndi umunyarwanda’’ cyangwa yakwambara ingofero ye y’ubushumba agahamagaza abicanyi muri penetensiya, ubundi akareka abacitse kw’icumu n’inshuti zabo bakibuka ababo mu cyubahiro bakwiye. End
Albert G.






Leave a reply to MULISA Cancel reply