
Dr. Philippe Basabose. Photo/Memorial University.
Dr. Philippe Basabose, Umwarimu akaba n’umuyobozi w’ishami ry’indimi, ubuvanganzo n’umuco muri Kaminuza ya Memorial mu gihugu cya Canada munyandiko yasohoye kuri uyu wa gatandatu arasesengura ingingo zikomeye zirimo ubutabera, kwibuka, imbabazi, n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Kanda hano usome Inyandiko irambuye ya Dr. Basabose.
Dr. Basabose aragira ati: ”Muri iyi nyandiko ndibaza bimwe mu bibazo tutibaza cyangwa tutibaza bihagije byerekeranye n’iyi nsanganyamatsiko yo « kwibuka no kwiyubaka », imyibukire ya génocide yakorewe abatutsi muri rusange n’ingaruka z’iyo myibukire ku barokotse, kuri mémoire ya génocide no ku muryango w’abanyarwanda ubwawo. Ibitekerezo byanjye si kamara, bishobora kujorwa no kunganirwa. Uko kwemera kujorwa no kunganirwa mu bitekerezo ni na byo nshingiraho uburenganzira mfite bwo kujora ibyo mbona bikwiye kujorwa. Icy’ingenzi ni uko byose bikorwa mu ntego yo kwirinda ko ibyatubayeho byakwibagirana cyangwa byavugwa uko bitari. Guceceka cyangwa kwikinga urushyi mu maso igihe hari ibigomba kujorwa si ukubaka, ni ugusenya, kandi bigira ingaruka zaba iza vuba cyangwa izitinze. Iyi nyandiko ndizera ko nta we izakomeretsa. Uzumva hari aho imukomerekeje azagerageze afate akanya gato yibaze niba nta mpamvu ze bwite zituma yirinda kuvuga ibyo yemera ahubwo agahitamo kuvuga cyangwa gushyigikira ibyo atemera, bikanatuma adashaka kureba cyangwa kumva ibintu bimwe na bimwe. Nibiba ari uko bimeze ubwo azisuzume yibaze niba mu by’ukuri ari ngombwa ko akina uwo mukino wo kwihishanya/gucengana na we ubwe”.
“Gutera imbere ni byiza, kwibaza ejo hazaza ni byiza, kurata ibyo wagezeho si icyaha. Ariko kwibuka si inkera y’ibyivugo n’imihigo”. Dr. Basabose
Ku kibazo cy’ubwiyunge: ”Iyo ubwiye uwarokotse ngo wowe n’uwakwiciye nimuze mbubakire umudugudu wanyu bwite uba ushaka gukemura ikihe kibazo: cy’imiturire cyangwa cy’imibanire ? Ese uwigisha iyo vanjiri afite ukwihangana kwamutuza mu mudugudu nk’uwo bibaye ari we bireba ? Ese ko hari aho bubakiye abarokotse batabashyigikiranyije n’ababiciye, uwareba imibereho muri iyo midugudu yasanga abasabana amazi n’ababiciye ari bo babayeho neza, ari bo bafite ibikomere bike ku mutitma ? Agahwa kari ku wundi koko ngo karahandurika.” Dr. Basabose
Ku kibazo cy’ubutabera: ”Ese ko nigeze kumva iby’indishyi bisunutswa mu biganiro muri Leta, byaje guherera he ? Ese ibibazo birimo bidashyirwa ahagaragara ni bwoko ki ? Gufasha umurescapé ni byiza ariko kumuha ubutabera bikarusha. Impuhwe zidatanga ubutabera (pitié sans justice) ni izo kwibazwaho.”
Nizeye ko usoma kandi ugacurura iyi nyandiko itagira uko isa uyu muhanga atugejejeho. Muri ”comments” hasi andika igitekerezo cyawe, imirongo yakunyuze cyangwa icyo ubona ukundi. Inyandiko irambuye ya Dr. Basabose Kanda hano. End
Al.G
Categories: Dr. Philippe Basabose, GENOCIDE: NOT FORGET, NOT FORGIVE, Memory, Opinion