Anti negationism

Kibuye: Uwacitse ku icumu wasigaye wenyine mu kagari aratotezwa

uwarokotse rubengera

Mukabose Emertha warokotse wenyine mu kagari ka Ruragwe

Mukabose Emeritha umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agasigara ari incike aratabaza kuko ngo akomeje gukorerwa ihohoterwa. Atuye mu murenge wa Rubengera, Akagali ka Ruragwe, Umudugudu wa Rutaro, muri Karongi.

Umwaka ushize abantu batamenyekanye bamusenyeye inzu none  ngo bongeye baroga inka ye yaramaranye imyaka ine ihaka biyiviramo gupfa.

Iyi nka imaze gupfa barayibaze mu gifu cyayo basangamo imifuka y’amagunira, impu z’inyamaswa,  n’imisatsi y’imikorano y’abagore (mèches).

Mukabose avuga  ko inka ye yarozwe n’abaturanyi be kuko  n’ubusanzwe bahora bamubanira nabi  ngo kuko ariwe wacitse ku icumu rya Jenoside wenyine utuye mu mudugudu wa Rutabo.

Ati: “Barantoteza none n’inka nahawe na FARG barayihitanye!  Si ibya none kuko n’ umwaka ushize bansenyeye inzu ntakambira ubuyobozi bw’umurenge ndongera ndubakirwa. Bashaka ko ntaba muri uyu mudugudu  abayobozi bari  bakwiye kumba hafi.”

Mukabose  yari atwaye ibyo bakuye mu nda y’inka abijyanye ku murenge wa Rubengera kubyereka ubuyobozi ni na bwo yaganiraga n’Umuseke.

Atunga agatoki kandi  umuvuzi w’amatungo  ngo kuko yamusabye kenshi ko inka ye yavurwa  hanyuma aho kugira ngo abe ariwe wiyizira ahubwo  akohereza uwimenyereza umwuga na we utaragize icyo abikoraho.

Ngo inka ye yarinze ipfa uwo ‘muganga’ wimenyerezaga umwuga ayireba. Uyu wimenyereza umwuga ngo yabwiye ny’iri nka ko n’iyo na muganga mukuru w’amatungo aza na we ntacyo yari bubashe guhindura ku buzima bwayo kuko ngo atari buvure ‘amarozi’.

Uyu mubyeyi afite impungenge z’uko nyuma yo gusenyerwa inzu, none bakaba bishe inka ye, ngo ni we bazakurikizaho.

Umuyobozi w’umurenge wa Rubengera  Ngendambizi Gideon  yavuze ko  icyo kibazo atari akizi  bityo ngo agiye gukurikirana nasanga Mukabose atotezwa koko, azabyikurikiranira ashyikirize ubugenzacyaha abazaba bakekwaho uruhare muri ibi bikorwa.

Isesengura ryacu (Al.G)

Biramenyerewe ko abarokotse jenoside by’umwihariko batuye mu byaro bahohoterwa mu buryo bunyuranye bamwe bakanicwa. Umwaka ushize wonyine umuryango IBUKA washyikirije  Sena y’ u Rwanda urutonde rwa dosiye  zisaga 50 zigaragaramo ibikorwa by’ingengabitekerezo n’ihohoterwa rikorerwa abacitse ku icumu.  Abacitse ku icumu benshi bahitamo kwimuka burundu aho bari batuye mbere ya Jenoside abandi bakahagurisha kubera ikibazo cy’umutekano. Abandi bacitse ku icumu cyane cyane mu burengerazuba bw’u Rwanda  n’amajyaruguru aho abarokotse ari mbarwa mu mirenge bashyirwaho amananiza atuma bimuka burundu. Abaturanyi biganjemo abakoze jenoside bagandisha abandi bakababuza guhingira uwarokotse jenoside kabone n’ubwo yaba yishyura amafaranga menshi. Abanditsi bavuga ko abagera kuri 85% y’abatutsi bari mugihugu batembwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Umuryango AERG wagiye ugaragaza ko Amasambu y’imiryango yazimye n’ amasambu y’abana b’impfubyi bari bato mu gihe cya jenoside hamwe  na hamwe yatwawe n’abakoze jenoside andi atwarwa na Leta muri gahunda yiswe ”isaranganya”. N’ubwo hari intambwe yatewe mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge biragaragara ko inzira ikiri ndende. End

Inkuru ya Umuseke yasubiwemo na Al.G

1 reply »

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s