From Igihe.com Yanditswe kuya 7-05-2013 – Saa 05:14′ na James Habimana
Nyuma y’aho Inkiko Gacaca zisoje imirimo yazo mu mwaka wa 2012, bamwe mu bari baremejwe ko bagomba kurihwa imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomeje kwinubira uburyo ibyavuye muri Gacaca bitahawe agaciro, ahubwo abari baratsinzwe bakaba barahisemo kugana inkiko zisanzwe banga ibyemejwe na Gacaca.
Nyuma yo guca imanza zirenga miliyoni ebyiri mu mwaka wa 2010, Gacaca yari ifite inshingano yo kunga abiciwe n’abishe ariko inafite inshingano z’uko abasahuye imitungo muri Jenoside bagombaga kuyisubiza.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE, baravuga ko imyanzuro ya Gacaca bigaragara ko itarimo kubahirizwa. Aha bakavuga ko bamwe mu batsinzwe muri Gacaca, banze kwishyura ahubwo bagasubukura izi manza mu nkiko zisanzwe, mu gihe igihe Gacaca yarangiraga hagombaga gusubirwamo gusa imanza z’ababuranyi batari mu gihugu.
Ku bantu barenga barindwi bagaragaje ikibazo cyabo, giherekejwe n’impapuro zandikiwe inzego zitandukanye za Leta, kugeza babuze igisubizo.
Kalimba Jean Pierre utuye mu murenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali, avuga ko nyuma y’aho Inkiko Gacaca zemeje ko agomba kurihwa n’abantu umunani kandi bose bakaba bari barabyemeye, ubu umuntu umwe ari we umaze ku mwishyura gusa, abandi bakaba barahisemo ku musubiza mu nkiko zisanzwe, akabona ko ari ugutesha agaciro ibyemezo bya Gacaca.
Kalimba yagize ati “Mu gihe nari ntangiye kwishyuza imitungo yanjye, natangiye guhamagazwa mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Nk’Umuyarwanda nanze kwanga kwitaba, ariko nk’umuntu warokotse Jenoside, ntibyari byoroshye dore baba bazi ko tudafite amafaranga yo guhemba abatuburanira.”
Kalimba avuga ko aterwa ubwoba n’abo yishyuza, aho abwirwa ko ayo mafaranga arimo kwishyuza bizamugora kuyabona ndetse atazayarya. Ibi kandi bikaba bigaragarira mu mpapuro zo kwishinganisha bagaragaje.
Na ho Kagwayire Spèciose utuye mu murenge wa Muhima, Akagari k’Amahoro mu mudugudu wa Nyarurembo, yatangarije IGIHE agira ati “Mu gihe uyu mwaka dufite intego ivuga ngo duharanire kwigira, ni gute abarokotse Jenoside bazigira mu gihe bakomeje gusiragizwa mu nkiko. Nyamara mu gihe twe twari twaremeye ibyavuye muri Gacaca, ndetse tugatanga n’imbabazi ku batwiciye abacu.”
Ibi birashimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka ku rwego rw’igihugu Ahishakiye Naphtal, watangarije IGIHE ko bitari bikwiye ko izi manza zaciwe na Gacaca zasubirwamo, mu rwego rwo guha agaciro ibyo zakemuye.
Yagize ati “Aba batsinzwe akenshi babona ko abo bagomba kuriha nta mafaranga bafite yo guha ababuranira, bagahitamo kubasubiza mu manza. Ibi ntibikwiye kuko aba barokotse Jenoside na bo bari bagejeje igihe cyo gutangira kwiyubaka aho guhozwa mu manza.”
Mu kiganiro n’Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda Kariwabo Charles, yatangarije IGIHE ko zimwe mu manza inkiko zakomeje kugenda zihura na zo, zirimo abaza bavuga ko imitungo bagiye kwishyura ari iy’imfubyi. Aha abacamanza basabwe kuba maso bakareba niba koko ibyo abasubirishamo imanza bavuga ari ukuri.
Kariwabo na we yemeza ko izi manza zaciwe na Gacaca zitagomba gusubizwa mu nkiko zisanzwe, keretse gusa bamwe mu bakatiwe mu gihe batari bari mu gihugu.
Kubera iyi mpamvu, Kariwabo avuga ko hakiri abantu bamwe bahora bashaka guhora mu manza, bityo abacamanza bakaba basabwa kuba maso, ku buryo batasubiramo imanza zari zararangijwe na Gacaca kuko bitemewe.
Yagize ati “N’uburyo amategeko arangiza Gacaca ameze, akenshi ubona aha icyuho abatsinzwe muri Gacaca, kuko abenshi bemererwa kujurira, bityo ugasanga ko abatsinzwe bose bazongera bagasubirishimo imanza zabo.”
Inkiko Gacaca zashyizweho n’itegeko ngenga n° 40/2000 ryo ku wa 26/01/2001 risimburwa n’itegeko ngenga nº 16/2004 ryo ku wa 19/06/2004 zigamije gufasha kumenya ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kwihutisha imanza z’abakurikiranweho ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, guca umuco wo kudahana, gufasha Abanyarwanda kugera k’ubumwe n’ubwiyunge hakoreshejwe ubutabera bwunga no kugaragaza ubushobozi bw’Abanyarwanda bwo mu kwikemurira ibibazo. Icyo gihe Inkiko Gacaca zagizwe rimwe mu mashami yari agize Urukiko rw’Ikirenga.
End
Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nkuru:
Leta ikwiye gushyiraho urwego rukurikirana irangizwa ry’imanza za gacaca,kuko niba abahemu batangiye gukina ku mubyimba abo bahemukiye birakabije,birakabije pee !!ubwo bumwe n’ubwiyunge bwari bugamijwe na gacaca buzaba umugani
.05.2013 saa 04:07
sesonga
jyewe, ndemeranya nawe ku byo uvuga. Ariko urebye neza ntaho ziriya nyishyu z’abatsinzwe na gacaca zihwaniye n’ibyangijwe ! Mbona ku bwange yari imwe mu nzira yo kubasha kubumvisha ko ibyo bakoze atari byiza, igihe rero babihakana bageretseho n’andi magambo, mbona ntaho twaba twerekera, leta yari ikwiye gushyira ingufu mu kubigisha no kubumvisha ko ziriya atari indishyi nk’uko bo babikeka, kuko yewe si n’impozamarira, ahubwo yari ikwiye kwitwa izina riganisha ku buryo bwakoreshwa ngo bagarure ubumwe. Ikindi ni uko abo bantu bose bari baranyuzwe n’imyanzuro ya gacaca, simbona rero impamvu yo kwisubiraho !!! Ikindi ni agasuzuguro, tuzi neza ko u Rwanda rufite ibibazo bitandukanye kandi n’ubukene burimo, ariko se kuki niba yarabuze ibyo gutanga atakwegera uwo yagombaga kubiha akamusaba igihe cyo kubishaka cyangwa n’imbabazi akamukuriraho izo nyishyu ! Ko n’ubundi imyaka ishize yose abantu batatunzwe n’izo nyishyu ? Naho rero izo nkiko bajuririra mbona zagakwiye kwita kuri ayo magambo y’iterabwoba ageretseho,
Musubize7.05.2013 saa 04:03
Frank
erega abantu bashatse bababarira, nahose wakwishyuza umuntu wakugiriye nabi, ahanini nuko atabona ibyo yakwishyura, ikigezweho ni ukwigira umuntu ntagirwe n’inyishyu, kuko utegereje inyishyu ukanga gukora, wazarinda usaza ugitegereje inyishyu ukiri mu bukene,a ariko uretse kuzitaho ugakora, waba umuherwe, dore ko n’inkiko zo mu Rwanda ibijyanye no kwishyuza byo zigenda biguru ntege nke : reba kanimba yarinze kugera kwa President kugirango bamwishyure !
Indishyi ni imwe mu nkingi zigize ubutabera bwuzuye,wenda byaba ikemezo personnel gusonera uwagusahuye kuko nawe ibyo yasahuye ntabyo afite,ariko iyo hajemo agasuzuguro no gukina ku mubyimba bizura ibyendaga kubora.
7.05.2013 saa 04:04
alpha
Niba abakatiwe muri gacaca batemera ibyemezo byafashwe,inkiko zikaba zemera ubujurire bwab zitarababuranishije,ibi ni ugutesha agaciro gacaca,kuko ntibyunvikana ukuntu batajuririra ibihano bahawe ahubwo bakazana amananiza mu kwishyura ibyo basenye bakagerekaho iterabwoba,ahubwo inkiko zakagombye kwita kuri iri terabwoba,kuko ubwabyo ni icyaha ndetse no gushinyagurira abiciwe ababo.
Musubize7.05.2013 saa 02:47
ruzindana
IBYA GACACA NI AKAZUNGU KAKINWE ABACITSE KU ICUMU. “UBUTABERA BWUNGA” NTABWO BWUMVIKANYE NEZA NTANUBWO BWAKITWA UBUTABERA BWUZUYE. HAKABAYE HARABAYE IMPANDE EBYIRI ZIGIRA ICYO ZIGOMWA KIKABANZA KIKABA MBERE MBERE YO KUVUGA KO BYAGEZWEHO. URUGERO : IYO BAVUGA BATI UWISHYUYE IMITUNGO ABONE KUREKURWA. NAHO KUREKURWA NGO WEMEYE IBI NKAHO AMAGAMBO GUSA ATANGA IBIKORWA. N’IBINDI KUKO KWEMERERA UMUNTU NGO NAMUHAYE IMBABAZI BARANGIJE KUMREKURA BISA NKO GUSINYISHWA KO WISHYUWE N’UWAGOMBYE KUKWISHYRA KANDI NTACYO YAGUHAYE.
Musubize7.05.2013 saa 02:33
muteteri
None se abacitse ku icumu bo bakwishinmira kwishyuza ibitari ibyabo ? Hari igihe ushobora kuba warahemukiwe, uwaguhemukiye ukamubura ukabishyira ku wundi. uko biri kose uwo bazasubiza mu rukiko azajyeyo, uwo wamusubijeyo naramuka atsinzwe azirengere no kwishyura avocat w’uwacitse ku icumu. Ndatekereza ko gacaca itari ifite ubushobozi bwo guca urubanza kurusha umucamanza wabyigiye wo mu rukiko rusanzwe. aho gacaca yavuze ukuri uwo ntiyagukuraho. ariko aho gacaca yibeshye, umucamanaza ashobora kuhakosora.
Musubize7.05.2013 saa 01:57
umunyarwanda
Ariko se Abanyarwanda twifuza iki koko ? Uzi ko kutuyobora bigoranye ? Ko turi mugihugu kigendera kumategeko, nigute twabuza uwumva yarenganyijwe kugana inkiko ngo zimurenganure ?Ubwo abavuga ngo ntibyemewe kujurira s’amarangamutima ? Ese abaye ari wowe nuko wavuga ? Ibuka ahubwo yari ikwiriye kwitegura kunganira abadafite ubushobozi, aho gufata defense ngo abafunzwe nibemere imikirize y’urubanza mugihe bumva bararenganye kubera ko akenshi abaciriye urubanza batabahaye uburyo bwo kwisobanura, dore ko hari igihe nuwashakaga kubashinjura nawe yahitaga akatirwa bityo abantu bakifata ntibavuge ukuri bazi. Banyarwanda ko mwari muhari ibyo ntibyabaye hamwe nahamwe ? Leta yacu niba yarashyizeho uburyo abo bantu nabo bahabwa ubutabera mwibyitambikamo nimureke ukuri kujye ahagaragara kuko n’abazaca izo manza s’abana bazazica mubwisanzure bakurikije ibimenyetso buri wese azatanga.
Musubize7.05.2013 saa 01:48
Mujyanama
mbabwije ukuri ko iki ari ikibazo gikomeye pee, abantu barasubirishamo imanza kubera babonye icyuho cyo gutanga ruswa, nibasome icyo itegeko riteganga : uwaciriwe urubanza adahari cg se uwabonye izindi ngingo shya urugero : nkuwaregwaga umuntu kumwica akaza kuboneka
Musubize7.05.2013 saa 01:26
nyirabiyoro
Related articles
Categories: Uncategorized