
Uyu munsi abayisilamu bizihiza umunsi mukuru wa Eid al-Fitr natekereje ku basilamu babiri bangiriye neza mu bihe bikomeye, hashize imyaka 30.
Byari ibihe bigoye cyane, nyuma y’ibyumweru bike jenoside yakorewe abatutsi irangiye. Nta mwenda, nta nkweto, nta babyeyi, nta n’aho kuba hafatika. Inzu nakuriyemo abakoze jenoside bari barayisenye n’ inka z’iwacu baraziriye. Twari tutarashobora no gusubira ku matongo yacu kuko umutekano wari utaragaruka neza. Icyo gihe ntawajyaga ku matongo cyangwa gusagata ( ijambo ritagikoreshwa risobanura gushaka ibiribwa mu mirima y’abahunze) adafite umusirikare w’inkotanyi umuherekeje kuko hari hakiri abicanyi ku misozi.
Mu ma saa cyenda, saa kumi z’igicamunsi navuye mu nzu twari ducumbitsemo, ngana ku isoko rya Kinazi kuzerera. Iyo nzu twabanagamo na babyara banjye ndetse na mushiki wanjye, nayo ibyayo ni urwenya gusa gusa iyo mbitekereje ubu.Yari inzu ubusanzwe yagenewe kuba ububiko (Depot) bw’ imifuka y’amasaka n’ibishyimbo bitegereje kugurishwa, ariko niyo twari dutuyemo. Ku irebe ry’umuryango ry’iyo nzu hari handikishijeho ikara, amagambo ari mu nyuguti nini agira ati: ‘’iyi nzu yarafashwe’’! Abari mu Rwanda muri ibyo bihe nta gushidikanya ko iyo shusho muyibuka! Ngo hari n’umufande wafashe stade amahoro niba atari urwenya!
Ubwo navuye ‘’mu rugo’ ntembera ngana ku kibuga cy’isoko ridatwikiriye, aho nasanze Masudi, umuyisilamu wampaye impano ntazibagirwa. Ntabwo yari anzi. Nanjye ni ubwa mbere nari mubonye.
Masudi yari yambaye akagofero k’abayisilamu gafite ibara ry’umweru harimo uturongo tw’umukara dutambitse. Uwo mugabo w’igikara wari mu kigero cy’imyaka nka 40, yacuruzaga ibintu bitandukanye, byose birambuye kuri shitingi hasi. Harimo inkweto za plastiki, intambi z’udutara twa peterori, ibiziriko by’ihene, amasogisi, ibitambaro abagore batega mu mutwe n’ibindi. Nabonaga ari umukire cyane!
Kandi koko Masudi yari mu bakomeye kuko abandi bacuruzi bacuruzaga muri iryo soko bari bafite agatebo k’ibijumba bejeje cyangwa avoka zihiye ngo bagurishe maze babone udufaranga twa peteroli, amamesa cyangwa akunyu ko guteka!
Masudi rero yabonye akana k’agahungu ko mu kigero cy’imyaka 10, kambaye ibirenge gusa , n’ivumbi rigera mu mavi, aterura umuguru w’inkweto za kamba-mbili zifite ibara ry’ubururu ahereza ako kana! Akana kamubwiye ko nta mafaranga gafite, maze Masudi akareba mu maso, ahari agira impuhwe. Aragasubiza ati: ‘’ndabizi’’. Zitware nziguhereye ubuntu.

Inkweto za kamba mbili
Ako kana k’imyaka 10 icyo gihe, ubu ni umugabo ubyaye w’imyaka 40, ari we uri kwandika aka gakuru! Iyo mpano idasanzwe Masudi yampaye, na magingo aya, nyuma y’imyaka 30, yankoze ku mutima. Uko mbonye abayisilamu bo mu Rwanda ndabyibuka.
Amaze kumpereza izo nkweto, icyo gihe zaguraga inoti ebyeri cyangwa eshatu z’ijana, namanutse niruka n’ibyishimo byinshi, nanga guhita nzambara ngo ntazanduza! Nazirimbye bukeye ku cyumweru!
Naherukaga kwambara inkweto ababyeyi banjye bakiriho. Kuva ubwo izo Kamba-mbili zanjye nazirazaga ku musego uko mbyutse nkaziteraho akajisho!
Masudi si we muyisilamu wangiriye neza gusa. Amezi ane mbere ya Masudi hari undi mugabo witwa Yusufu utarahigwaga muri jenoside, twanyuze iwe dushonje cyane hagati muri jenoside, aduha isukari yo kurigata, ntiyanatuvugiriza induru ahubwo aturangira aho guca hatari bariyeri mbi. Yusufu nawe ntiyari atuzi.
Abayisilamu bose mbifurije umunsi mukuru mwiza! Murakagira ibyo mutanga n’ibyo musigarana. mbafiteho urwibutso rwiza. Eid Mubarak! Ends





Leave a comment