Imyaka 25 igiye gushira! Bamwe muri twe twari abana, ubu bashobora kwibuka ibyabaye, abandi tubyumva mu nkuru. Cyakora twese tubona ingaruka zabyo, kuko bamwe twibona turi twenyine, tutagira abo duhamagara ‘papa cyangwa mama’, ni uko tukemera ko ibyo batubwira byabayeho koko: baratwishe! Umuvandimwe wanjye aherutse kugira ikibazo ndibugarukeho muri iyi nyandiko, cyatumye ntekereza byinshi ku rusobe rw’ingaruka za jenoside abarokotse banyuramo.

Jenoside yakorewe abatutsi bo mu Rwanda mu 1994, ivugwa kenshi ariko ingaruka zayo zigendanye n’imibereho ya buri munsi ku bayirokotse, izo ngaruka ntabwo zihabwa umwanya zikwiye. Ibi ndabivugira ko akenshi usanga tuvuga ku buryo igihugu cyasenyutse, uburyo abicanyi badafatwa, uruhare rw’amahanga mw’iyicwa ry’abatutsi bo mu Rwanda, imbabazi abiciwe batanga ku babiciye, inkiko gacaca n’abo zarekuye cyangwa zafunze, inkunga ziterwa abacitse kw’icumu, n’ibindi byinshi bifite umumaro.
Uti: “ none se urabaza iki, ko byose wumva bivugwa?”
Ibihugu birubakwa, amazu arubakwa andi agasanwa, inkiko zikora akazi kazo, abakomeretse ku mubiri baromorwa, abigisha n’abatanga ibiganiro barakora pe. Yewe n’amahanga aragerageza agafata abo ashaka, akabika abo akunze, agatanga abo yagennye, ibyo biri mu burenganzira bwabo. Ariko rero, mu kinyarwanda baravuga ngo abwirwa benshi akumva beneyo, ndabwira abarokotse, kuko nibo ibyo mvuga bireba, cyane abakuru baturimo: ntacyo bimaze kugira ibintu utagira abantu. Ni nde womora umutima?
Vuba aha nagize ikibazo cy’umuvandimwe wari undi kure, akaba yararokotse kimwe natwe twese, ariko akaba ari muri cya gice navuze cy’abana. Yari afite munsi y’imyaka icumi, igihe umuryango we wicwaga.
Mu ngaruka za jenoside twibwira ko zakemutse, harimo izirebana no gucunga ubuzima bwa buri munsi. Kuba umuntu yarongeye kwiyubaka, akagira aho aba, akaba afite akazi akora, ndetse atari no mu gihugu ngo ahore yibuka cyangwa abona abamwiciye, hari abazi ko ibyo byatumye ibintu bisubira mu buryo, ko uwacitse kw’icumu yagombye gukomeza akabaho nk’abandi bose. Ariko ibi ni ukwibeshya kuko irungu ryo mu mahanga, akenshi rikwibutsa ko wasigaye wenyine, mbese ko uri Nyakwamwe.
Ngarutse kuri uwo muvandimwe wari wagize ikibazo, yarantabaje mbura uko ngira, kuko nari kure ye, ariko nari nziko ikibazo afite gishingiye ku mateka ye, yo kuba yarasigaye ari umwe mu muryango mugari.
Urukumbuzi n’agahinda
Urukumbuzi rushobora kwihanganirwa iyo uzi ko ushobora kuzabonana n’abo ukunda mu gihe kiri imbere, ariko se iyo uzi neza ko bapfuye, utari wanabamenya bihagije, ngo byibuze ugire n’ibyo ubibukiraho, icyo gihe uzibandwa uzerekeza he? Agahinda karakwegura kakaguhindura undi, wa wundi wari we kare akayoyoka, hagasigara icyo ntazi.
Iyo umutima ugeze mu ndiba y’agahinda, ubwenge burarekura, maze umubiri ukikoresha ibyo ushaka, abakuzi n’abakubona bakakwita umusazi, nyamara ari agahinda ko kwibona wenyine, kandi nta ruhare wabigizemo.
Ibi byaramuka bikubayeho uri mu mahanga, ka gahinda kakikuba inshuro nyinshi, kuko n’abo ubwira baba batazi n’aho urwo Rwanda rwaguhekuye cyangwa rwakugize imfubyi, ruherereye.
Mu kugerageza gufasha umuvandimwe wari ufite ikibazo, nabajije undi muvandimwe dusangiye amateka, niba nta bene wacu azi batuye mu bice mugenzi wacu yarimo. Ni uko mu minota itari myinshi, ambonera abandi bavandimwe, nabo bari bazi undi munyarwanda wagera aho uwari mu kibazo yari atuye. Uwo munsi bwije umuvandimwe yabonye ubufasha yari akeneye, ni uko aba arokotse indi nshuro.
Twacitse kw’icumu rya 94, ariko amacumu yandi agendana n’ibyatugiriwe, ayo matindi yo ntaho yagiye. Neguye ikaramu kugira ngo nshishikarize abandi bacitse kw’icumu kutigunga. Muri twe, ntawakwihandagaza ngo avuge ko akomeye, ko yabonye ibisubizo, ko yageze iyo ajya, ko adakeneye abandi.
Izo nshuti ntari nsanzwe nzi twamenyanye uwo munsi, maze batubera abavandimwe, batuba hafi mu gihe twumvaga tutazwi, ni uko twongera kugira umuryango n’ubwo turi mu mahanga.
Abacitse kw’icumu twese turi umuryango umwe n’ubwo tutaramenyana uko tungana. Dusangiye gupfa no gukira, kuko uwatwishe yatwibukije ko turi umwe, twe abo yahigaga. Ibikomere yaduteye n’inkovu zigendana nabyo, bihora bitwibutsa ko tutazigera twongera kuba nk’abandi bantu, kuko byinshi mu byo tubamo bidutoneka.
Gukomera kwacu si nka kumwe kw’abarwayi bandi baremba bakongera bakijajara, kuko twe twakomerekejwe mu ndiba y’ubuzima, aho buturuka muri Nyirizina. Gukomera kwacu guturuka mu kongera kubona abumva kimwe natwe, agahinda ko kuba wenyine kandi waravutse mu bantu. Gukomera kwacu gushingiye mu kumenya ko nta wundi uzakemura ibibazo byacu usibye twe ubwacu.
Ni byo koko iyi si nta mpuhwe igira, ibyo twarabibonye; ni nayo mpamvu tugomba kwibuka ko ntawe usaba imbwa amata. Impuhwe uzazigirirwa n’abo musangiye akababaro, abandi bazaba baza nyuma, nibataza kandi nabwo, ntuzabarenganye kuko ntawe utanga icyo adafite.
Uri ingirakamaro
Nyamara muri twe abarokotse dufite ibyo twatanga kuko tuzi agaciro kabyo. Dufite umutima wo gufasha, dufite umutima utega amatwi, dufite umwanya wo kwita ku bacu, kubabwira ko tubumva mu gahinda barimo, kuko ibyo bavuga tubizi. Si inyigisho ntanga, ahubwo ni ubuhamya bw’ubutwari twasigaranye, ari naryo shingiro ryo kurokoka.
Twasigariye gukomeza ubuzima twarazwe n’abatagihari. Uguye nimumwegere mumubwire ko atari wenyine, kumwibutsa ko afite abamukunda birahagije ngo akomeze urugendo rw’ubuzima. Izo nshuti zatubaye hafi, zanyibiye ibanga ziti: “ twe twaje guhura, maze tumaze kuganira twisanga turi ABASANGIRANGENDO. Ibyo ni ukuri, kubera ko turi mu rugendo, kandi abagendana ntibasiganywa. Ucitse intege turamurinda, uguye tukamufata akaboko, maze tukagendana ntawe usigaye.”
Ngibyo ibyari byanzinduye, ngo nibutse abandi barokotse jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Rwanda, ko mu by’ukuri turi mu rugendo rumwe. Ngo nibutse abihuta cyane, ko hari abandi bakomeretse batabasha iyo ngendo, ko kubarinda, yewe no gusubira inyuma bakajya kubabyutsa, ibyo byose bitatubuza kugera iyo tujya, kuko n’ubundi amahererezo y’inzira ari kwa Nyamurinda.
Nitumenye abo twasigaranye aho baherereye, aho epfo mu mfuruka z’agahinda, iyo hirya mu nyegamo z’ubwigunge, ruguru iyo mu mibande y’irungu no mu mayirabiri y’ubuzima.
Natangiye mvuga ko kugira ibintu ntacyo bimaze iyo nta bantu ufite, kuko nzi neza ko buri muntu warokotse jenoside aba afite impamvu akiriho. Gukomeza urugendo wenyine nta byishimo birimo. Dufite agaciro kuko ubuzima bwaduhisemo ngo tubutware muri twe. Ntituri twenyine, ntituri imburamumaro, dukeneye gufatana mu biganza gusa. Basangirangendo mwarakoze, Imana ibarinde kandi ibashoboze. End.
Inkuru yanditswe na Bahizi Olivier Uwineza.
Bahizi Olivier Uwineza ni umwanditsi w’ibitabo. Mu mwaka wa 2014 yasohoye igitabo cyakunzwe cyane kitwa HUMURA. Bahizi yamenyekanye cyane ubwo yandikaga ”Mapengu” mu kinyamakuru Imvaho Nshya 1999-2004.







Leave a reply to Dukundane Rwanda Damas Cancel reply