Opinion

Imfuruka z’agahinda

Imyaka 25 igiye gushira! Bamwe muri twe twari abana, ubu bashobora kwibuka ibyabaye, abandi tubyumva mu nkuru. Cyakora twese tubona ingaruka zabyo, kuko bamwe twibona turi twenyine, tutagira abo duhamagara ‘papa cyangwa mama’, ni uko tukemera ko ibyo batubwira byabayeho koko: baratwishe! Umuvandimwe wanjye aherutse kugira ikibazo ndibugarukeho muri iyi nyandiko, cyatumye ntekereza byinshi ku rusobe rw’ingaruka za jenoside abarokotse banyuramo. 

olivier Urop

Umwanditsi Olivier Bahizi/Photo Fil

Jenoside yakorewe abatutsi bo mu Rwanda mu 1994, ivugwa kenshi ariko ingaruka zayo zigendanye n’imibereho ya buri munsi ku bayirokotse, izo ngaruka ntabwo zihabwa umwanya zikwiye. Ibi ndabivugira ko akenshi usanga tuvuga ku buryo igihugu cyasenyutse, uburyo abicanyi badafatwa, uruhare rw’amahanga mw’iyicwa ry’abatutsi bo mu Rwanda, imbabazi abiciwe batanga ku babiciye, inkiko gacaca n’abo zarekuye cyangwa zafunze, inkunga ziterwa abacitse kw’icumu, n’ibindi byinshi bifite umumaro.

Uti: “ none se urabaza iki, ko byose wumva bivugwa?”

Ibihugu birubakwa, amazu arubakwa andi agasanwa, inkiko zikora akazi kazo, abakomeretse ku mubiri baromorwa, abigisha n’abatanga ibiganiro barakora pe. Yewe n’amahanga aragerageza agafata abo ashaka, akabika abo akunze, agatanga abo yagennye, ibyo biri mu burenganzira bwabo. Ariko rero, mu kinyarwanda baravuga ngo abwirwa benshi akumva beneyo, ndabwira abarokotse, kuko nibo ibyo mvuga bireba, cyane abakuru baturimo: ntacyo bimaze kugira ibintu utagira abantu. Ni nde womora umutima?

Vuba aha nagize ikibazo cy’umuvandimwe wari undi kure, akaba yararokotse kimwe natwe twese, ariko akaba ari muri cya gice navuze cy’abana. Yari afite munsi y’imyaka icumi, igihe umuryango we wicwaga.

Mu ngaruka za jenoside twibwira ko zakemutse, harimo izirebana no gucunga ubuzima bwa buri munsi. Kuba umuntu yarongeye kwiyubaka, akagira aho aba, akaba afite akazi akora, ndetse atari no mu gihugu ngo ahore yibuka cyangwa abona abamwiciye, hari abazi ko ibyo byatumye ibintu bisubira mu buryo, ko uwacitse kw’icumu yagombye gukomeza akabaho nk’abandi bose. Ariko ibi ni ukwibeshya kuko irungu ryo mu mahanga, akenshi rikwibutsa ko wasigaye wenyine, mbese ko uri Nyakwamwe.

Ngarutse kuri uwo muvandimwe wari wagize ikibazo, yarantabaje mbura uko ngira, kuko nari kure ye, ariko nari nziko ikibazo afite gishingiye ku mateka ye, yo kuba yarasigaye ari umwe mu muryango mugari.

Urukumbuzi n’agahinda

Urukumbuzi rushobora kwihanganirwa iyo uzi ko ushobora kuzabonana n’abo ukunda mu gihe kiri imbere, ariko se iyo uzi neza ko bapfuye, utari wanabamenya bihagije, ngo byibuze ugire n’ibyo ubibukiraho, icyo gihe uzibandwa uzerekeza he? Agahinda karakwegura kakaguhindura undi, wa wundi wari we kare akayoyoka, hagasigara icyo ntazi.

Iyo umutima ugeze mu ndiba y’agahinda, ubwenge burarekura, maze umubiri ukikoresha ibyo ushaka, abakuzi n’abakubona bakakwita umusazi, nyamara ari agahinda ko kwibona wenyine, kandi nta ruhare wabigizemo.

Ibi byaramuka bikubayeho uri mu mahanga, ka gahinda kakikuba inshuro nyinshi, kuko n’abo ubwira baba batazi n’aho urwo Rwanda rwaguhekuye cyangwa rwakugize imfubyi,  ruherereye.

Mu kugerageza gufasha umuvandimwe wari ufite ikibazo, nabajije undi muvandimwe dusangiye amateka, niba nta bene wacu azi batuye mu bice mugenzi wacu yarimo. Ni uko mu minota itari myinshi, ambonera abandi bavandimwe, nabo bari bazi undi munyarwanda wagera aho uwari mu kibazo yari atuye. Uwo munsi bwije umuvandimwe yabonye ubufasha yari akeneye, ni uko aba arokotse indi nshuro.

Twacitse kw’icumu rya 94, ariko amacumu yandi agendana n’ibyatugiriwe, ayo matindi yo ntaho yagiye. Neguye ikaramu kugira ngo nshishikarize abandi bacitse kw’icumu kutigunga. Muri twe, ntawakwihandagaza ngo avuge ko akomeye, ko yabonye ibisubizo, ko yageze iyo ajya, ko adakeneye abandi.

Izo nshuti ntari nsanzwe nzi twamenyanye uwo munsi, maze batubera abavandimwe, batuba hafi mu gihe twumvaga tutazwi, ni uko twongera kugira umuryango n’ubwo turi mu mahanga.

Abacitse kw’icumu twese turi umuryango umwe n’ubwo tutaramenyana uko tungana. Dusangiye gupfa no gukira, kuko uwatwishe yatwibukije ko turi umwe, twe abo yahigaga. Ibikomere yaduteye n’inkovu zigendana nabyo, bihora bitwibutsa ko tutazigera twongera kuba nk’abandi bantu, kuko byinshi mu byo tubamo bidutoneka.

Gukomera kwacu si nka kumwe kw’abarwayi bandi baremba bakongera bakijajara, kuko twe twakomerekejwe mu ndiba y’ubuzima, aho buturuka muri Nyirizina. Gukomera kwacu guturuka mu kongera kubona abumva kimwe natwe, agahinda ko kuba wenyine kandi waravutse mu bantu. Gukomera kwacu gushingiye mu kumenya ko nta wundi uzakemura ibibazo byacu usibye twe ubwacu.

Ni byo koko iyi si nta mpuhwe igira, ibyo twarabibonye; ni nayo mpamvu tugomba kwibuka ko ntawe usaba imbwa amata. Impuhwe uzazigirirwa n’abo musangiye akababaro, abandi bazaba baza nyuma, nibataza kandi nabwo, ntuzabarenganye kuko ntawe utanga icyo adafite.

Uri ingirakamaro

Nyamara muri twe abarokotse dufite ibyo twatanga kuko tuzi agaciro kabyo. Dufite umutima wo gufasha, dufite umutima utega amatwi, dufite umwanya wo kwita ku bacu, kubabwira ko tubumva mu gahinda barimo, kuko ibyo bavuga tubizi. Si inyigisho ntanga, ahubwo ni ubuhamya bw’ubutwari twasigaranye, ari naryo shingiro ryo kurokoka.

Twasigariye gukomeza ubuzima twarazwe n’abatagihari. Uguye nimumwegere mumubwire ko atari wenyine, kumwibutsa ko afite abamukunda birahagije ngo akomeze urugendo rw’ubuzima. Izo nshuti zatubaye hafi, zanyibiye ibanga ziti: “ twe twaje guhura, maze tumaze kuganira twisanga turi ABASANGIRANGENDO. Ibyo ni ukuri, kubera ko turi mu rugendo, kandi abagendana ntibasiganywa. Ucitse intege turamurinda, uguye tukamufata akaboko, maze tukagendana ntawe usigaye.”

Ngibyo ibyari byanzinduye, ngo nibutse abandi barokotse jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Rwanda, ko mu by’ukuri turi mu rugendo rumwe. Ngo nibutse abihuta cyane, ko hari abandi bakomeretse batabasha iyo ngendo, ko kubarinda, yewe no gusubira inyuma bakajya kubabyutsa, ibyo byose bitatubuza kugera iyo tujya, kuko n’ubundi amahererezo y’inzira ari kwa Nyamurinda.

Nitumenye abo twasigaranye aho baherereye, aho epfo mu mfuruka z’agahinda, iyo hirya mu nyegamo z’ubwigunge, ruguru iyo mu mibande y’irungu no mu mayirabiri y’ubuzima.

Natangiye mvuga ko kugira ibintu ntacyo bimaze iyo nta bantu ufite, kuko nzi neza ko buri muntu warokotse jenoside aba afite impamvu akiriho. Gukomeza urugendo wenyine nta byishimo birimo. Dufite agaciro kuko ubuzima bwaduhisemo ngo tubutware muri twe. Ntituri twenyine, ntituri imburamumaro, dukeneye gufatana mu biganza gusa. Basangirangendo mwarakoze, Imana ibarinde kandi ibashoboze. End.

Inkuru yanditswe na Bahizi Olivier Uwineza.

Bahizi Olivier Uwineza  ni umwanditsi w’ibitabo. Mu mwaka wa 2014 yasohoye igitabo cyakunzwe cyane kitwa HUMURA. Bahizi yamenyekanye cyane ubwo yandikaga ”Mapengu”  mu kinyamakuru Imvaho Nshya 1999-2004. 

 

Categories: Opinion, Survivors welfare

5 replies »

  1. Urakoze Olivier kugaragaza imibereho yacu abacitse ku icumu rya genocide yakorewe Abatutsi, icyo navuga nuko irungu ryo kubura abawe wakundaga byo bibaho ariko icyo cyo twagisangira nuwariwe wese wabuze abe mu buryo butandukanye, ahubwo :

    1. Igitandukanye kinatuzonga nuko twababuze atari uko barwaye cg habaye impanuka bakagenda ,ahubwo bishwe kandi nabi ,bababajwe ndetse abenshi tubirebesha amaso yacu ntacyo turi bubikoreho !!!!

    2. Icya kabiri ni ibikomere twasigiwe na Genocide n’izindi ngaruka zayo : Ababyeyi benshi bamaze imyaka hafi 22 bafata imiti ya SIDA batewe n’Interahamwe ,ayifata buri munsi ,ibinini byinshi bisaba n’ibindi biyiherekeza ,iyi ayirambiwe atekereza ku cyatumye ayinywa ; Abana bavutse muri ubwo buryo bahora bibutsa ba nyina icyababayeho , nabo bana ntibishimiye … ; Abasizweho ubusembwa kubera gutemagurwa impande zose , bamwe barabengwa abandi kwiyakira byarabananiye , abandi bahora kwa muganga bivuza …

    3. Ikirenze kuri ibyo byose rero noneho ni ukuba ureba uwabigukoreye cg uwakwiciye abawe ari aho wenda yarafunguwe ,kuko abe bahari avamo bakamwitaho imitungo ye irahari nta kibazo ,murahura bakakugira urw’amenyo , iyo rero ho wagize uwo ushinja muri Gacaca murahura akaba ari wowe ugira isoni ! Hari n’igihe usanga ahubwo mwene wabo ariwe Muyobozi wawe ……, Mwe muri iyo icyo ngira ngo mwarakihishe.

    4. Hejuru y’ibyo byose hazaho guhozwa ku nkeke zo gutanga imbabazi mu gihe ukirwana n’ingaruka z’ibyo bagukoreye. Abatarabohoka hari ababita abagira inzika ,ko bakabya , abanyamujinya n’ibindi….

    5. Inkuru zigaragaza ngo abiciwe bahaye inka ababishe n’ibindi bisa gutyo, ibintu njyewe mbona nko gupfobya Genocide yakorewe Abatutsi , mu gihe hari ababifata nkibisanzwe ndetse ko ari urugero rwiza ku Bacitse ku icumu . Njye mbifata nko guha umuti ungana abantu babiri barwaye indwara imwe ariko ifite ubukana butandukanye ,kuburyo umwe ashobora gukira undi ikaba yamwica , hagize naho biba ikiruta nuko bitatangazwa .

    6. Abacitse ku Icumu rya Genocide yakorewe Abatutsi buri gihe iyo igihe cyo kwibuka cyegereje cg kirimo barakomeretswa hirya no hino mu magambo yo kubashinyagurira no kubishongoraho,gutemerwa amatungo no kurandurirwa imyaka ,ndetse abandi bakicwa ,ibyo birakomeretsa cyanee.

    7. Mu gihe cy’ubukwe ndetse no kubyara icyuho cy’abacu kiragaragara cyane ,bamwe barira imbere bakagira ngo n’iza soni z’abageni cg n’ibyishimo !

    8. Ibyo byose byahungabanyije no mu buryo bwo gusenga Imana ,….

    n’ibindi byinshi ntarondora aha , ibyo byose dusabwa kubyakira ,kumenyera kubana nabyo , no kubi managing kugira ngo tubane n’abandi bose muri societe kandi neza.

    Imana Ikomeze umuntu wese wacitse ku icumu rya Genocide yakorewe Abatutsi ,Imufashe guca muri ibi bigeragezo byose .

    Liked by 1 person

  2. Urakoze cyane OLIVIER kuko ibyo uvuze bigombwa kuzirikanwa. Yego Genocide yararangiye ariko ibimungwe yasigiye bamwe nan’ ubu iracyafite ingaruka. Kandi kuri buri muntu mu gihe gitandukanye. Iyi nyandiko rero itwibutse kufatana mu mugongo. Uvuzw abandi bamwumve kandi bamuhe hafi uko bidhobotse kose. Urakoze cyane kuduha inyandiko nziza.

    Liked by 1 person

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s