Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, umwe mu bakecuru bigaragara ko ashaje cyane usanzwe ari n’inshike, yavuze ko ubusanzwe bahabwaga amafaranga 7000 mu kwezi ariko akazira rimwe mu mezi 3, ubu bakaba baheruka gukora kuri iryo faranga mu kwezi kwa 11 umwaka ushize.
Yagize ati “murabona ko nshaje kandi ntishoboye, aya mafaranga akaba ari yo nacungiragaho ngo ndamuke kuko ntagira epfo na ruguru mu gihe abanjye bose bashize nkaba nsigaye jyenyine, none n’udufaranga twamfashaga sinkitubona. Nk’ubu aba bayobozi b’uyu murenge wacu barabona ko ntungwa n’iki ko nta n’umwe mbona aza na hano iwanjye kumpumuriza.”
Ikindi kibazo bafite ni icy’uko n’iyo yazaga, mbere yo kuyabaha babanzaga kubakuraho amafaranga 5.000, bagasigarana gusa amafaranga 16.000 muri ayo mezi 3 bakibaza aho ayo bakurwaho ajya, kuko batababwira impamvu yayo, ibi na byo ngo bikaba byarababereye urujijo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Murenzi J.Marie Leonard yagize ati “ibyo bavuga ni byo, impamvu ikaba ari uko Akarere ka Rusizi katanze konti y’umurenge Sacco wa Nyakarenzo itariyo muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi bituma ayo mafaranga adatangwa kugira ngo babanze bakosore aya makosa, none Akarere karabinogeje, tukaba twizeye ko aya mafaranga atazatinda, nubwo tutabaha igihe nyacyo azazira.”
Inkuru: Igihe.com
Categories: Survivors welfare