Mukarubayiza Flasia, w’imyaka 65 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Mbeho, Akagari ka Bwiza, Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara aba mu nzu yamunzwe ibiti, akaba atewe impungenge n’uko yagwa isaha ku isaha.

IGIHE yasuye Mukarubayiza, umupfakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba abana n’umwuzukuru we w’imyaka umunani y’amavuko n’inka yahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda muri iyi nzu igiye kumugwira. Mukarubayiza yavuze ko ashima ibikorwa bitandukanye byamuvanye mu bihe bibi yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibyo bikorwa yishimira birimo inzu yahawe agaturizamo n’umuryango we, ndetse n’inka yahawe muri gahunda ya “Girinka Munyarwanda”.
N’ubwo yishimira ko yagezweho n’izi gahunda zose, yagaragaje ibibazo bimwugarije, ku buryo bimwe muri byo bidakemuwe bishobora no kumukururira ibyago bikomeye birimo n’urupfu.
Igiti cy’umutambiko w’iyi nzu Mukarubayiza abanamo n’umwuzukuru we, cyamunzwe ku buryo cyatangiye no kubonda amategura akajya ku ruhande rumwe.
Aha niho Mukarubayiza aheraho asaba ko yasanirwa iyi nzu abona izamugwaho igihe runaka. Yagize ati “Ibiti byaramunzwe, tuyimazemo igihe tunayinjiyemo ; nasanze byaramunzwe ku buryo hari ibyo twahinduye.”
Yakomeje avuga ko kuyiraramo bimuteye impungenge ariko akabura uko abigenza kuko nta handi yaba.
Yagize ati “ Byaranyobeye, nabuze aho najya, mbona igihe runaka yangwira (inzu), abayobozi barabizi”.
Mukarubayiza anafite impungenge z’uko iyi nzu yanagwira n’umwuzukuru we babana umufasha kurarira inka nayo irara mu cyumba kibangikanye n’icye kugira ngo itibwa nk’uko yabyemeje.

Mukarubayiza yakomeje avuga ko inka zikunze kwibwa muri aka gace mu gihe hari n’izo bigeze guhabwa n’abadepite hagapfamo eshanu bakeka ko zabaga zarozwe.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kansi bwavuze ko Mukarubayiza atari we wenyine ufite ikibazo cy’inzu ishaje kuko ngo mu Mudugudu wa Mbeho hari inzu nyinshi zishaje zikeneye gusanwa.
Rutaburingoga Jerome Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, yavuze ko bamaze gukora raporo y’abakeneye ubufasha bakaba bategereje ubufasha.
Yagize ati “ Hari inzu 13 zikeneye gusanwa. Hari inkunga twemerewe ku rwego rw’igihugu.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara busobanura gahunda yo gakorana n’Inkeragutabara zikaba zaratangiye gusana amazu y’abatishoboye.
Umuyobozi w’akarere k Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwingabiye Donathile, yavuze ko izi nkeragutabara zimaze gusana inzu mu mirenge ibiri, bikaba byitezwe ko hazakurikiraho n’iyindi nkayo.
Uwingabiye yongeyeho ko izi Nkeragutabara zatangiriye mu Murenge wa Ndora n’uwa Muganza, ariko zizakomereza n’ahandi ku buryo zizagera no ku Murenge wa Kansi Mukarubayiza atuyemo,yongeraho ko isanwa ry’aya mazu rizakomeza gukorerwa ubuvugizi.
Nyuma ya Jenoside, Leta n’imiryango itandukanye byateye inkunga abacice ku icumu ibubakira amazu. Hirya no hino hari ahagiye havugwa ko amazu yahawe bamwe na bamwe atubatswe nk’uko byari byateganyijwe kuko abazubakishaga bavanagamo ayabo abandi ntibazikurikirane neza.End
Source: deus@igihe.com
Categories: Reparations, Survivors security, Survivors welfare, Uncategorized