Mukamusoni Ancilla w’imyaka 63 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wari utuye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, yishwe akaswe ijosi n’abantu bataramenyakana.

A 63-year old genocide survivor woman found dead, beheaded in Nyamababe District, in the southern province of Rwanda.
Uwo mukecuru w’imyaka 63 y’amavuko yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Mbeho mu Kagari ka Nyanzoga. Yabanaga n’umukobwa we ufite abana babir
Yishwe mu rukerera rwo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2021 ubwo yari yazindutse yerekeza aho avuka mu Murenge wa Kamegeri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Ndagijimana JMV, yavuze ko uwo mukecuru yishwe ahagana saa Kami n’imwe za mu gitondo ubwo yari yazindutse kare kare mu gitondo.
Ati “Umukobwa we babana ni we waduhaye amakuru ko yari yazindutse (Mukamusoni) saa Kumi za mu gitondo agiye iwabo aho avuka. Yiciwe mu Mudugudu wa Rusenyi, bivuze ko yari amaze gukora nk’urugendo rw’isaha imwe.”
Aho yiciwe ni aho Akarere ka Nyamagabe gahurira n’aka Huye.
Kugeza ubu ntiharamenyekana abamwishe, ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB), rwatangiye iperereza kugira ngo batahurwe.
Ndagijimana yakomeje avuga ko bitaramenyekana neza niba urupfu rwe hari aho ruhuriye no kuba yararokotse Jenoside, ariko biri gukorwaho iperereza.
Ati “N’amakuru yatangwaga n’abaturage ndetse na Komite ya Ibuka ahamya ko nta kibazo yari afite na kimwe, yari abanye n’abaturage neza kandi n’abo bagiye bagirana imanza bo mu muryango yari yarabaretse yarimutse yaragiye kwiturira ahe yiguriye ku giti cye.”
Gusa ngo hari gukorwa iperereza no ku mukobwa we kuko bakundaga kugirana amakimbirane.
Ati “Iperereza riracyakomeje ntacyo turamenya ariko icyo bavuga ni uko uwo mukobwa wari wararuhiye mu rugo batari babanye neza, na we ariko aracyakomeje gukorwaho iperereza.
Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu gucunga umutekano no gutungira agatoki inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ababa bakekwaho gukora urugomo n’ubugizi bwa nabi.
Umurambo wa Mukamusoni wajyanywe mu mu bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.
Uyu mukecuru yishwe mu gihe habura ukwezi kumwe ngo Abanyarwanda n’inshuti zabo binjire mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu myaka yatambutse, iyo iki gihe cyegereje hakunze kugaagara ibikorwa byo kwibasira bamwe mu barokotse Jenoside birimo n’ibimeze nk’ibi byo kubambura ubuzima cyangwa gutema amatungo yabo no kurandura imyaka yabo.
Source: Martin Niyonkuru wa Ukwezi.rw na Igihe.com yasohotse none ku itariki 2/28/2021





Leave a comment