Reparations

Hashyizweho igihe Ntarengwa cyo kwishyuza imitungo yangijwe muri Gacaca

Anastase Murekezi, Minisitiri w’intebe

Leta y’u Rwanda yihaye igihe kingana n’umwaka cyo kwishyuza ku ngufu abatsinzwe imanza z’imitungo zaciwe n’inkiko Gacaca bakanga kwishyura. si Ubwambere icyakora yihaye igihe, nyamara ikibazo kikaba kimaze imyaka irenga 21. 

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagaragaje iki kibazo cy’abatsinzwe imanza z’imitungo binangiye kwishyura ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, kuwa Mbere tariki 6 Mata; Yabagezagaho ibijyanye n’ibimaze kugerwaho n’urwego rw’ubutabera muri gahunda za Guverinoma.

Minisitiri w’intebe yagaragaje ko mu Rwanda ubushobozi bwo guca imanza bugenda bwiyongera buri mwaka, aho Imanza zasigaye zitaburanishijwe mu mwaka wa 2013/2014 zingana na 24,338 ni ukuvuga igabanuka ringana na 42,9% ugereranyije n’izasigaye zitaburani-shijwe mu mwaka wa 2011/2012 zageraga ku 42,670.

Yagaragaje ko inkiko Gacaca zashoje imirimo yazo muri Kamena 2012 zaciye imanza zigera kuri 1,958,634. Imanza 1,320,554 ni zo zaciwe ku bijyanye n’imitungo, muri zo 1,266,632 ni iz’abahamwe n’icyaha bakaba barategetswe kwishyura imitungo bangije.

Minisitiri yavuze ko ubusesenguzi bwakozwe ku manza zaciwe n’inkiko Gacaca bwerekanye ko hari izigoranye kurangizwa bitewe n’impamvu zitandukanye.

Yagize ati „Isesengura ry’imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca zigomba kurangizwa ryagaragaje ko hakiri ibibazo bigomba kwitonderwa mu irangiza ryazo: Hagaragaye ko imanza 5,298 zaburiwe ubwishyu, imanza 1,277 ntizujuje ibisabwa kugira ngo zirangizwe (zimwe ziburaho imwe mu mikono y’abari inyangamugayo, izindi nta kashi mpuruza, n’ibindi’’.

Abadepite babajije Minisitiri w’Intebe icyo leta igiye gukora kugira ngo iki kibazo kirangire kuko hari n’abatsinze izi manza ariko basa n’abibagiwe kubona ibyo batsindiye.

Yabasubije ko abanze kwishyura imitungo bangije ku bushake bishyuzwe ku ngufu za Leta, kandi ababishinzwe bihaye igihe kitarenze umwaka ngo babe barangije ibi bibazo.

Yongeyeho ko mu byo Guverinoma izitaho mu buryo bwihariye mu gihe kiri imbere harimo gukomeza gukurikira irangizwa ry’imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca n’izaciwe burundu n’izindi Nkiko.

Minisitiri w’Ubutabera Johnson Busingye yongeyeho ko abatsindiye imitungo mu nkiko Gacaca badakwiye gucika intege kuko hari ibirimo gukorwa kuri iki kibazo.

Yagize ati “Abatsindiye imitungo mu nkiko Gacaca ntibakwiye gucika intege ngo bazibukire ibyo batsindiye, twatangiye kwegeranya amadosiye y’abatsinzwe ngo bishyure.’’

Abadepite kandi bagarutse ku kibazo cy’ababuze ubwishyu basaba ko hakigwa uko bakishyura binyujijwe mu gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro(TIG).

Minisitiri Busingye avuga ko batarabona neza ukuntu TIG yavamo ubwishyu bw’abangije imitungo bakabura ubwishyu bwo kuyishyura, ariko biracyanonosorwa.

Categories: Reparations

Tagged as: , ,

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s