Nyuma y’inkuru y’urupfu rwa Rutsindura Gratien, uwacitse ku icumu rya jenoside w’imyaka 59 wishwe akubitswe n’abo yanshinje jenoside ku itariki 9 werurwe 2014 , umuhungu wa nyakwigendera uzwi ku izina rya Byukusenge arasaba nawe gucungirwa umutekano.
Byukusenge atangaza ko kuva Se yapfa ajya gucumbika buri joro mu nshuti kure y’aho atuye kugirango bucye kabiri. Byukusenge ngo aho yacumbitse none siho acumbika ejo.
Uyu musore w’imyaka 25 niwe mutangabuhamya wabonye itsinda ry’abahohoteye se umubyara bikanamuviramo gupfa. Nyakwigendera yapfuye yihagarika akanituma amaraso kubera gukubitwa.
Kuri ubu ni nawe ukurikirana iyi dosiye y’urupfu rwa se ngo ababigizemo uruhare bamenyekane bashyikirizwe ubutabera.
Nubwo Polisi yabanje kugaragaza ubushake buke mu gukurikirana iyi dosiye ngo yaba yatangiye gushakisha abashinjwa kwica Rutsindura. Icyokora nta numwe uratabwa muri yombi.
Uyu musore, aratangaza ko amaze kwakira amatelephone amutera ubwoba n’abaturanyi bamuburira ko nawe haba hari umugambi wo kumuhitana mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.
Bamwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera Rutindura ngo baba bari gushakisha ahandi bakwimukira batabazi ngo kugirango barushesho kubona umutekano. Byukusenge ukora umwuga wubu agronome mu kagari, avuga ko abona ntayandi mahitamo uretse ayo guhagarika akazi akajya gushaka aho yabona umutekano .
Uhagarariye ishami rishinzwe gufasha abahohotewe n’abatangabuhamya mu bushinjacyaha bukuru, Bwana Karenzi Theoneste, Yadutangarije ko iryo shami rifite inzu barindiramo abatangabuhamya bafite ikibazo cy’umutekano (Safe House). Yongeyeho icyokora ko iri bugufi iherereye mu mugi wa Gitarama mu gihe Byukusenge ufite impungenge z’umutekano we aherereye kure y’aho iyo nzu iri.
Ihohoterwa ry’abacitse ku icumu risakaye ryaherukaga mu gihe cy’inkiko gacaca. Muri Iki gihe inkiko gacaca zasoje imirimo yazo abacitse ku icumu bikoreye umusaraba wo gutanga ubuhamya muri izo nkiko bashinjwa n’imiryango y’abafunze kuba ba nyirabayazana b’ibibazo iyo miryango ifite. Impungenge yuko bagirirwa nabi n’ababakoreye jenoside bafunguwe ku bwinshi nyuma yo kwirega no kwemera icyaha ntizibura kwiyongera uko iminsi ihita indi igataha. Umubare munini w’abacitse ku icumu bishwa muri iki gihe wiganjemo abagore bakuze akenshi bibabana mu cyaro. Itangazamakuru rya Leta n’ubuyobozi muri rusange basa n’abirinda kwerura igihe uwacitse ku icumu yishwe. Mu rwego rwo kugabanya igikuba, bamwe mu bayobozi bavuga ko abacitse ku icumu bishwe bari basinze, bazize amakimbirane yo mumiryango, hari nubwo bigirwa ibanga.
End
Categories: Survivors security
Biteye agahinda!!
Sent from Samsung Mobile
LikeLike
huum
LikeLike