Imfungwa n’abagororwa/Photo RCS
Inama y’abaminisitiri yateranye ku munsi w’ejo itariki 24 gashyantare yemeje urutonde rw’abagororwa bivugwa ko bujuje ibisabwa n’amategeko kugirango bafungurwe by’agateganyo. Ibyiciro by’abazafungurwa n’ibyagendeweho mu ijonjora ry’abemerewe gufungurwa ndetse n’itariki bazafungurirwa ntibiramenyekana.
Bwana NABAHIRE Anastase, Komiseri ushinzwe Ubutegetsi, Imari n’Abakozi mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) avuga ko abakatiwe ku cyaha cya jenoside baba batarebwa n’iki cyemezo.
NABAHIRE yagize ati’’ Byaba bitangaje kuri uru rutonde habaye hariho abakatiwe ku cyaha cya jenoside yakorewe abatutsi.’’ NABAHIRE avuga ko ubusanzwe abahamwe na Jenoside batari mu bahabwa amahirwe yo gusabirwa gufungurwa by’agateganyo.
Nubwo hemerewe gusa abagera ku 182, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa ngo cyaba cyarasabiye gufungurwa by’agateganyo abagororwa barenga ku gihumbi (1000).
Itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ifungurwa ry’agateganyo ku wakatiwe igifungo igihe cyose abasha kugaragaza ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi cyangwa akaba afite indwara ikomeye idakira.
Muri gicurasi umwaka wa 2012, Jenerali Rwarakabije Paul uyoboye RCS yatangarije BBC ko abagororwa bafite kuva ku imyaka 70 kuzamura, harimo n’abakoze jenoside bagiye gufungurwa. Icyi kifuzo cyamaganiwe kure n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi kiza no guhinduka
U Rwanda rufite gereza 13 zicumbikiye imfungwa n’abagororwa bagera ku 58, 000 bagizwe ahanini n’ababakoze jenoside yakorewe abatutsi. End
Inkuru yanditswe na Al. G
Categories: Reparations, Survivors security
Byaba bibabaje hafunguwe n’abakoze Genocide yakorewe Abatutsi !
LikeLike