Survivors welfare

Mu gihe ibibazo by’abarokotse Jenoside bitarakemuka ntituzahwema gukora ubuvugizi – Prof Dusingizemungu

Taskforce Kwibuka20
Abayobozi ba AERG,AVEGA,IBUKA,KANYARWANDA na BARAKABAHO Foundation mu Kiganiro n’abanyamakuru (ifoto Ngendahimana S)
Ihuriro ry’imiryango irengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ariyo IBUKA,AVEGA,AERG,GAERG,KANYARWANDA, BARAKABAHO Foundation na Survivors Fund (SURF),  ,riratangaza ko mu gihe cyo kwibuka ku ncuro ya 20 ,izakomeza ubuvugizi kuri bimwe mu bibazo bikomeye abacitse ku icumu bagihura nabyo.

Ibi babitangaje kuri uyu wa 10 Gashyantare 2014,mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cya IBUKA kiri Nyanza ya Kicukiro. Ikiganiro cyavugaga ku myiteguro ya IBUKA ku bijyanye n’ibikorwa izakora mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.

Nk’uko byasobanuwe na Perezida wa IBUKA Prof Jean Pierre Dusingizemungu, mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 20 ngo iyi miryango izakomeza gufatanya n’inzego za Leta mu bikorwa byo kwibuka birimo kwibuka imiryango yazimye, kwibuka abishwe bajugunwe mu mazi, kwibuka abagore n’abakobwa bishwe bakorewe ihohoterwa, kwibuka mu mashuri makuru na za kaminuza ndetse hakazabaho kuremera no gusura abacitse ku icumu batishoboye.

Muri icyo kiganiro Prof Dusingizemungu yabwiye itangazamakuru ko ibibazo bamwe mu bacitse ku icumu bafite ari byo ubukene bukabije, indwara zidakira,ubumuga, kutagira amacumbi, ubushomeri, ihungabana, imibereho mibi y’inshike n’abakuze iterwa no kutagira icyo bakora, imanza zaciwe n’inkiko Gacaca zitarangijwe, ibibazo by’amasambu n’indi mitungo yambuwe abarokotse Jenoside hakiyongeraho ikibazo cy’indishyi n’ibindi.

Perezida wa IBUKA Prof Jean Pierre Dusingizemungu yavuze ko igihe cyose ibi bibazo bitarakemuka ngo iyi miryango itazahwema  gukomeza gukora ubuvugizi ngo hajyeho amategeko agira uruhare mu gushaka ibisubizo kuri ibi bibazo. Ati “amategeko agomba guhuzwa n’igihe, hari abana basigiwe amafaranga muri Caisse Sociale ariko ugasanga ngo batemerewe kuyahabwa. Tuzakomeza rero gukora ubuvugizi.”

Ikindi kintu cy’ingenzi IBUKA yatangarije itangazamakuru ngo ku bijyanye n’abantu bagenera inkunga abacitse ku icumu batishoboye mu gihe cy’icyunamo ngo IBUKA yifuza ko Ibigo bikomeye bitanga inkunga ngo yajya iba ari inkunga ibafasha mu gihe kirekire nko kubafasha mu mishanga y’iterambere. Ngo kuko ibiribwa n’ibindi bikoresho babashyira  birashira ariko ngo ari umushinga ngo yakomeza kubateza imbere. End

From Izuba rirashe

Categories: Survivors welfare

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s