Philbert Mugisha , Mayor Nyamagabe(Ifoto/umuhoza G
Mu gihe hashize imyaka 19 ishyira 20 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, Bamwe mu bayirokotse bavuga ko hari intambwe bamaze gutera ku bijyanye no kwiyunga n’imiryango y’abagize uruhare muri Jenoside. Ikibazo nyamukuru gisigaye ngo ni ukuba abategetswe n’inkiko kwishyura imitungo batabikora uko bikwiye.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu murenge wa Musange, akarere ka Nyamagabe, bavuga ko bumva bamaze kuruhuka imitima, ariko kandi bakabona hakiri inzitizi mu bijyanye no kwishyurwa imitungo yabo yononwe.Fulani Francois uhagarariye abarokotse Jenoside muri uyu murenge avuga ko abona ku mpande zombi hari intambwe yatewe kuko abona ababahemukiye baza bakabegera bakabasaba imbabazi, bakabaha umubyizi bigatuma na bo ubwabo babona ko nta mpamvu yo kuguma guhigana, n’ubwo bwose bamwe mu babasenyeye banze kubishyura.
Fulani yagize ati “mu by’ukuri turambiwe ibintu byo guhigana, aho bigeze imitima imaze kugenda iruhuka, gusa haracyarimo akabazo; urareba ukabona uri mu itongo abagusenyeye batarakwishyuye, rimwe na rimwe kubishyuza bikaba agahato, iyo ni yo nzitizi turimo tubona ku bumwe n’ubwiyunge”. Ku bwe yumva byaba byiza bishyuwe ku neza, bitaba ibyo bakaba babegera bakabasaba imbabazi, n’udafite ubwishyu akaba yabivuga hatabayemo amananiza kuko ngo hari igihe ureba ugasanga harimo koko abadafite ubwishyu.
Avuga kuri iki kibazo, Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, yatangaje ko kwibuka ku nshuro
ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi bizagera ikibazo cy’imitungo y’abarokotse Jenoside idafitwe na beneyo cyararangiye, ndetse n’imanza z’imitungo zaciwe n’inkiko Gacaca zararangijwe bagashyikirizwa ibyabo.

Mugisha ati “turabwira abononewe imitungo, yego barihanganye ariko ubu noneho ni igihango twihaye
nk’abayobozi ko ibibazo by’imitungo ifitwe n’abandi ndetse n’iyangijwe bigomba gukemurwa bikava mu nzira.”
nk’abayobozi ko ibibazo by’imitungo ifitwe n’abandi ndetse n’iyangijwe bigomba gukemurwa bikava mu nzira.”
Mu gihe ibibazo by’imitungo y’abarokotse Jenoside wasanganga bigenda bigorana gukemuka bikaba biri
no mu bidindiza ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda, biteganyijwe ko bitarenze tariki ya 31Werurwe 2014, ibibazo by’iyi mitungo mu karere ka Nyamagabe bizaba byaramaze gukemuka nk’uko ubuyobozi bw’akarere
bubivuga.

Inkuru yanditswe na Umuhoza Gaudence wa Izuba rirashe
Categories: Reparations