imfungwa

Photo/File

Nyuma y’itoroka ry’imfungwa zigera kuri eshanu (5) zari zifungiye icyaha cya Jenoside muri gereza ya Huye  yahoze yitwa karubanda, umuyobozi wiyo gereza, bwana Mugororotsi Prosper  yarahagaritswe.

Komiseri ushinzwe imari n’ubutegetsi mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS), Bwana Anastase Nabahire, yemeje ko ayo makuru ari yo. Yagize ati: ‘’Nibyo, …ari muri suspension kubwo abantu batorotse ayoboye gereza ya Huye’’.

Iryo toroka kuva ribaye ryanenzwe bikomeye n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi. Ku itariki 20/08/2013 Umuryango GAERG uhuje abarokotse jenoside barangije amashuri makuru  wasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru usaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku mpamvu zaba zihishe inyuma y’icyo wise itoroka rya hato na hato ry’abahamijwe icyaha cya jenoside batoroka batarangije ibihano bahawe.  Uwo muryango wagaragaje ko gutoroka kw’imfungwa ari imbogamizi ku mutekano w’abarokotse jenoside n’isura  y’inzego z’ubutabera.

Abafungwa batorotse gereza ya Huye bari bahawe uburenganzira bw’iminsi itatu y’amasengesho yihariye aho bari mukiswe igikorwa cyo kwiyiriza ubusa, ari na bwo baje gutoroka ku munsi wa kabiri w’ayo masengesho bari batangiye.  Muri aba batorotse batanu harimo bane bari barakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko, n’undi umwe wari warakatiwe imyaka 30 y’igifungo.

 Amakuru dukesha ikinyamakuru  Imvaho nshya nuko  mu batorotse umwe  yaba yamaze gufatwa.  Kapiteni Mupenzi Jean de la Paix wahoze mu ngabo za FDLR nawe ari mu batorotse icyokora  batarafatwa.

Nubwo  Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa ngo rwaba  rwarateye intambwe nziza mu guhagarika umuyobozi wa gereza ya Huye wagaragaweho n’imikorere idahwitse, iperereza n’ukuri  kuzuye kumpamvu z’ itoroka  ry’imfungwa ndetse n’abakatiwe ibihano nsimburagifungo (TIG) ngo ntikuramenyekana.   Kuri ubu bivugwa ko nta ngamba zihamye mu gukumira itoroka ry’imfungwa  cyane cyane abari mu ngando za TIG.

Perezida wa GAERG, Charles  Habonimana , tumubajije icyo avuga  kuri iryo hagarikwa ry’umuyobozi wa gereza ya Huye yagize ati’’ Twishimiye ko Urwego rw’igihugu  rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwakoze akazi karwo neza rugafata icyemezo gikwiye. Icyakora ingamba zo gukumira itoroka zikwiye kunozwa kurushaho’’

Ubu  mu Rwanda hari gereza cumi n’eshatu (13 ) zibarirwamo abasaga ibihumbi mirongo itanu (50,000), umubare munini ugizwe n’abahamwe n’icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi.

End.

Inkuru yanditswe na Al.G

Related articles

One response to “Umuyobozi wa gereza ya Huye yahagaritswe nyuma yuko 5 batorotse”

  1. […] Nyuma y’aho afungiwe ku Karubanda i Butare, ku mabwiriza y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, kuko yamuteguraga kumufasha kuzasenya amashyaka arwanya ubutegetsi bwa Kigali, by’umwihariko FDLR, Mupenzi Jean De la Paix yatangiye gutegurwa neza, yigishwa uko azakora akazi ke igihe azaba amaze gufungurwa. Amaze gufungurwa, yahawe ipeti rya Gen. de brigade na leta ya Kagame yoherezwa muri M23, kuba umwe mu bayobozi bayo, ngaho aho yakuye ayo mapeti akoresha arindagiza abatagira gahunda. Tubibutse ko mw’ikinamico yahise mu makuru mu Rwanda, bavuze ko Mupenzi n’abandi 2 bacitse gereza, nyamara cyari ikinyoma cyambaye ubusa. […]

    Like

Leave a reply to NTA MUGAMBI MUBISHA UGIHIRA KAGAME NA BAHEZANGUNI BE BIBUMBIYE MURI FPR. | IKAZE IWACU Cancel reply

Trending