Kuwa gatatu w’iki cyumweru tariki 25 Nzeli 2013, abantu batandukanye bari bahanze amaso ku rukiko rwa rw’ubujurire rw’i Paris kugira ngo bamenye niba rwohereza mu Rwanda rwohereza Claude Muhayimana na Innocent Musabyimana bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko umwanzuro ntiwabonetse kuko isomwa ryawo ryimuriwe tariki 13 Ugushyingo 2013.
Innocent Musabyimana utegereje kureba niba urukiko rw’ubujurire rwa Paris ruzamwohereza mu Rwanda cyangwa azaburanira mu Rwanda
Amakuru dukesha urubuga rw’ihuriro w’ihuriro ry’abaharanira gushyikiriza ubutabera abakoze Jenoside bari mu Bufaransa, “Collectif pour les parties civiles du Rwanda(CPCR)” aravuga ko perezida mushya w’urukiko rw’ubujurire rw’i Paris, Bartholi yabanje gusa n’usubira mu nzira imanza z’aba bagabo bombi zabanje kugenda zinyuramo.
Perezida ngo yavuze ko kuko abacamanza bari bagize urukiko ari nabo bari barakurikiranye iki kibazo mbere bahindutse, bityo ngo abashya bakaba nabo bakeneye kubanza kwiga ku kibazo cy’aba bagabo bombi bagihereye mu mizi.
Abari mu cyumba cy’urukiko bose ngo ubona barahindutse kuko batangiye kwiba byinshi ku mwanzuro uzafatwa n’aba bacamanza dore ko abenshi ngo bari biteze kureba niba u Bufaransa bwakunze gushinjwa urugare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bwohereza aba bagabo.
Perezida w’urukiko wungirije we yavuze ko batapfa guhita bizera ko ubutabera bw’u Rwanda bushobora kuburanisha abakekwaho Jenoside ngo butange ibihano bijyanye n’icyaha umuntu aba yakoze.
Perezida w’urukiko kandi ngo yagarutse no kuri raporo yakozwe na Human Rights watch ivuga ku manza zo kohereza mu Rwandaabakekwaho Jenoside zagiye ziba muri Canada, Norvège, Suède n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha (TPIR).
Nyuma y’impaka zatwaye amasaha agera kuri abiri n’igihe, abacamanza bafashe umwanzuro w’uko imyanzuro ku isomwa ry’umwanzuro ku iyoherezwa mu Rwanda rya Claude Muhayimana na Innocent Musabyimana byakwimurwa tariki 13 Ugushyingo 2013.
Claude Muhayimana, w’imyaka 52 ashinjwa n’ubutabera bw’u Rwanda kuba yaragize uruhare rugaragara mu bwicanyi bwabereye mucyahoze ari Kibuye.
Naho Innocent Musabyimana, w’imyaka 41 we akekwaho uruhare rukomeye mu bwicanyi bwabereye mucyahoze ari Gisenyi.
Aba bagabo bombi bakomeje kuvuga ko ari abere ahubwo bakurikiranywe kubera izindi mpamvu cyane cyane iza politiki.
Mu mpera z’icyumweru gishize, ubushinjacyaha bw’i Paris bwari bwatangaje ko bwifuza aba bagabo bombi bakoherezwa mu Rwanda.
by Kamanzi, UMUSEKE.RW
Related articles
- Not sure France will ever try and convict genocidaires (justicetosurvivors.wordpress.com)
- Time up for the unending French court drama on matters of Genocide (justicetosurvivors.wordpress.com)
- No matter how long it takes, Genocide victims will get justice (justicetosurvivors.wordpress.com)
- France to release genocide suspect (bbc.co.uk)
- France court rejects request to extradite former Rwanda colonel (jurist.org)
Categories: Genocide fugitives