Yanditswe kuya 16-08-2013 – Saa 19:11′ na Olivier Rubibi
Izi mfungwa zatorotse gereza ubwo zari zahawe iminsi itatu y’amasengesho y’umwihariko, aho biyirizaga ubusa, nyuma bakaza gutoroka ku munsi wa kabiri w’aya masengesho bari batangiye.
Nk’uko uwagejeje aya makuru kuri IGIHE, wanze ko dutangaza izina rye kubera impamvu z’umutekano we abivuga, abacungagereza babyukiye ku cyumba izi mfungwa zasengeragamo basanga urukuta rwacukuwemo inzira, urugi rwacyo rugifunze.
Muri izi mfungwa zatorotse gereza ya Huye harimo Dr. Mupenzi Jean de la Paix watahutse avuye mu ngabo za FDLR afite ipeti rya kapiteni. Nyuma yo gutahuka yahise aba umukozi w’uruganda rw’icyayi rwa Murindi ruherereye mu karere ka Gicumbi, aza no guhabwa buruse na Leta y’u Rwanda yo kujya kwiga mu Bushinwa ibijyanye na siyansi irebana n’ibidukikije, agaruka mu Rwanda muri 2012.
Dr. Mupenzi avuye kwiga yabaye umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu Ishuri Rikuru Ryigenga ry’Abadivantisiti b’Abalayiki rya Kigali (Independent Institute of Lay Adventist of Kigali – INILAK).
Mbere y’uko agaruka mu Rwanda avuye mu Bushinwa yari yakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Butare igihano cyo gufungwa burundu y’umwihariko ari naho bivugwa ko yakoreye icyaha cya jenoside ubwo yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri EAV Kabutare.
Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa, Jenerali Majoro Rwarakabije Paul, yavuze ko ari ukuri koko aba bantu batorotse gereza. Yagize ati “Ibi ni ibintu bisanzwe ; baratoroka tugakurikirana tukabafata.” Yakomeje agira ati “Byaba byiza ubajije umukuru w’iyi gereza akagusobanurira neza uburyo batorotse.”
Umuyobozi wa gereza ya Huye, Mugororotsi Prosper, aganira na IGIHE yavuze ko batorotse koko, ariko hakomeje gukorwa iperereza ry’uburyo batorotsemo kugira ngo bafatwe. Kugeza ubu ariko ngo umwe yarafashwe abandi nabo baracyashakishwa.
Abajijwe niba iyi gahunda yo gusengera mu byumba by’amasengesho isanzwe muri iyi gereza ya Huye, Mugororotsi yasubije ko izi mfungwa zatorotse zitari mu cyumba cy’amasengesho, ahubwo ko “batorotse mu gihe n’abandi barimo basenga, bagiye kuryama ; nibwo batoboye gereza baragenda.”
Mu gihe hamenyekanye imfungwa imwe muri eshanu zatorotse ariwe Dr. Mupenzi Jean de la Paix, Umuyobozi wa gereza ya Huye yavuze ko atazi abo ari bo ko yabamenya abanje kureba mu madosiye. Abajijwe izina ry’uwafashwe, yagize ati “Ntabwo muzi cyereka mbanje kureba neza.”
Mu Rwanda ntibikunze kubaho itoroka ry’imfungwa mu magereza, gusa byagiye biba ku bari hanze bari mu mirimo nsimburagifungo, TIG.
rubibi@igihe.rw
Categories: Uncategorized
RWARAKABIJE yavuze ukuri niba bisanzwe nukuvuga ngo ntanimpamvu yo kubakatira kuko nubundi bavamwo batorotse so nibisanzwe muravunikira ubusa ntinkaho ariko byakavuzwe.hahahahahaha RWARAKABIJE koko none se?
LikeLike