Kigali 26.03.13 Komiseri ushinzwe ubutabera mu muryango GAERG, umwe mu miryango igize IBUKA, irengera inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, bwana Albert Gasake aranenga ibisobanuro byatanzwe mu nkuru ya New Times yasohotse ku cyumweru gishize aho Gen. Rwarakabije yabajijwe n’umunyamakuru ikibazo cy’abakora TIG baba batoroka agasubiza ko ngo u Rwanda ari ruto kuburyo nta bantu babiri bacika ngo bibure kumenyekana mu gihugu, aho yabivuze muri aya magambo “It’s not the case. You know when two people are allegedly missing in this small country, everybody is aware. How can someone say that 200 or 300 people disappeared and we are not aware?”
Gen. Rwarakabije/Photo internet
Gasake Albert arakomeza agira ati ibi bikurikiye indi nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru izuba rirashe ikanemezwa na RCS ubwayo mu ntangiriro z’uyu mwaka ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi 1440 batorotse ibihano nsimburagifungo.
Mu gihe Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu nyandiko mvugo y’inama igirana n’abafatanya bikorwa bayo yemeza ko haba haratorotse abakora TIG bagera ku 4000. Aha kandi Gasake yibukije ko Perezida wa IBUKA mu Rwanda yanasabye ko hagomba kurebwa neza niba abatoroka atari bo basubira mu bikorwa byo guhohotera abacitse ku icumu no kubatera ubwoba bikunze kugaragara kenshi hatandukanye.
Gasake arakomeza agira ati: RCS iyobowe na Rwarakabije ikwiye gushyiraho ingamba zifatika zo gucunga aba bantu bakoze jenoside naho kuvuga ngo U Rwanda ni ruto kuburyo nta bantu babiri bacika ngo ntibimenyekane birasa no kwigiza nkana. Yakomeje yerekana kandi ko mu mibare itangwa na Gen. Rwarakabije, ko harimo urujijo, kwivuguruza, no kutavugisha ukuri ku mibare y’abatoroka TIG. Nkuko bigaragara mu nkuru yasohotse muri ku cyumweru muri New Times chttp://www.newtimes.co.rw/news/index.php?i=15306&a=13528 )
Mu kiganiro twagiranye, Gasake yagarutse kandi no kubindi bikorwa bikorerwa Abacitse ku icumu, aho bivugwa ko TIG mubikorwa byayo yubakira n’abacitse ku icumu. Ariko ntamibare y’inzu zubakiwe abarokotse igaragazwa, Kandi ngo ayo mazu nayo iyo agaragaye, aba akemangwa imyubakire yayo bigatera abayubakiwe impungenge yo kuyabamo.
Gasake kandi yadutangarije ko itegeko ngenga rirangiza imirimo y’inkiko Gacaca ryemeje ko abakoze jenoside, bakanasahura imitungo, batishoboye bazajya bakora TIG aho kuzishyura abo bahekuye bagasiga iheruheru. Ati biratangaje kuko ntiherekanwa urwego rugena ukutishobora cyangwa ikigenderwaho ngo umuntu yitwe utishoboye, ati iyo bitabaye gutyo uwo ariwe wese yakwitwa utishoboye . Gasake aragira ati: TIG yinjiza umutungo mwinshi wa miliyare mirongo ine ( 40) ibitunga abayikora byavuyemo, mu gihe abacitse ku icumu barimo bibaza niba hatabaho uburyo uwo mutungo TIG yinjiza utajya ukoreshwa mu kwishyura bimwe mu byo bangije buhoro buhoro.
Yanibukije kandi ko umuryango wa IBUKA wanenze ukanatanga ibitekerezo ku iteka rya Perezida rigena uko TIG ikorwa. Ati ibyo bitekerezo ntibyitaweho nkuko byoherejwe mu inyandikoIBUKA yoherereje Minisitiri w’ubutabera.
Inkuru Karirima A. Ngarambe
Categories: Uncategorized