Inkuru dukesha ikinyamakuru igihe,yanditswe uyu munsi ku itariki 13/12/2017 iravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu mu murenge wa Cyabakamyi, mu Karere ka Nyanza, uwitwa Emilienne Uzamukunda, w’imyaka isaga 70 warokotse jenoside yishwe atemwe.
Bivugwa ko Uzamukunda yari incike ya Jenoside yakorewe abatutsi akaba yibanaga mu Mudugudu wa wa Kabeza, Akagari ka Kadaho, Akarere ka Nyanza.Urupfu rwe ngo rwamenyekanye ubwo abaturanyi bategerezaga ko abyuka mu gitondo bagaheba, bajya kureba bagasanga umurambo we mu nzu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutesi Solange yabwiye IGIHE ko abamwishe n’icyo bamuhoye bitaramenyekana, bikazagaragazwa n’iperereza.
Yagize ati “Ayo makuru ni yo, yishwe n’abagizi ba nabi ariko iperereza riri gukorwa kugira ngo abakekwa bashyikirizwe inzego z’ubutabera. Niryo rizerekana icyo yazize, niba abamwishe babikoreshejwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa ibindi.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, IP. Emmanuel Kayigi, yatangaje ko uyu mukecuru yishwe abanje gufungwa umunwa nyuma akaza guterwa icyuma mu mutwe.
Ati “Bigaragara ko bamupfutse umunwa, hanyuma bamutera n’icyuma mu mutwe. Bigaragara ko ari abantu bari bagamije kumugirira nabi.”
Yakomeje avuga ko n’umugabo we yishwe n’abagizi ba nabi mu 2007, ariko ko batahita bemeza ko urupfu rw’uyu mukecuru rufitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Bivugwa ko abarokotse jenoside cyane cyane ababa mu byaro bicwa baba ari benshi ariko bikaba bitavugwa mu bitangazamukuru.
Al. G
soma inkuru ya Igihe hano: http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umukecuru-w-imyaka-71-yishwe-atemwe.





Leave a comment