Nyuma yuko mu kwezi gushize kwa munani 2013, abarokotse jenoside babiri, Nyiramajyambere Anastasia wo mukarere ka Musanze na Mukabaziga Dative wo mu karere ka Gisagara bishwe, impfubyi za ba nyakwigendera zikomeje kugaragaza ko nazo zifite impungenge ku mutekano wazo.
Umukecuru Nyiramajyambere Anastasia wishwe anizwe nkuko raporo ya Muganga ibigaragaza, yari yararokoye umwana umwe w’umuhungu nyuma yuko umugabo we n’abandi bana bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi. Kimwe na Nyiramajyambere Anastasia, Nyakwigendera Mukabaziga Dative wishwe atemwe ijosi, nawe yari yararokoye umwana umwe w’umuhungu.
Nubwo haciye igihe gisaga ukwezi, Kugeza ubu icyaba cyihishe inyuma yo kwicwa kwa Nyiramajyambere ntikiramenyekana, Inzego zishinzwe ubugenzacyaha mu karere ka Musanze nazo zikaba zigenda biguru ntege muri iki kibazo.
ACP MUNYANEZA Elvis, umugenzacyaha ukurikirana dosiye ya nyakwigendera kuri sitasiyo ya polisi ya Kinigi, yadutangarije ko iperereza ntacyo rirageraho na magingo aya. Yagize ati: ‘’Twatangiye iperereza kuva nyakwigendera yishwe ariko ntacyo turageraho, kuko nahise njya mu mahugurwa nayavamo bigahurirana n’amatora y’abadepite’’
Nyuma yibyo twatangarijwe n’umugenzacyaha, twabajije Bahati Fautin, umwana wasizwe na Nyiramajyambere icyo atekereza ku biri gukorwa mu kumenya ukuri ku rupfu rw’umubyeyi we n’uko amerewe nyuma y’iyicwa rya nyina umubyara mu mpera z’ukwezi gushize.
Bahati yagize ati’’ Mama ntamuntu yari afitanye nawe amakimbirane, yarahingishaga akorora inka ye nta kibazo. Nanjye wasigaye, baba baranyishe wenda iyo nza kuba mpari bampora icyo bazijije mama. Numva mpangayikishijwe n’umutekano wanjye. Bahati yakomeje avuga ko iperereza rikorewe igihe ngo nawe byamufasha kumenya uko yakwirinda.
Mu majyeppfo y’igihugu mu karere ka Gisagara twavuganye na Hanyurwimfura Innocent, imfubyi yasizwe na Nyakwigendera Dativa Mukabaziga. yatubwiye uko akamuri kumutima nyuma yuko Nyina yishwe aciwe umutwe ku itariki 21/08/2013.
Hanyurwimfura n’ikiniga cyinshi yavuze ko yababajwe n’urupfu rubi nyina yishwe. Yagize ati ‘’kuba papa yarazize jenoside Mama nawe nari nsigaranye akaba apfuye ruriya sinabona uko mbivuga’’.
Nubwo mu gitangazamakuru igihe.com hasohotse inkuru ivuga ko Nyakwigendera Dativa Mukabaziga yaba yarazize amakimbirane yo mu muryango yaba yarafitanye na mukeba we , UWIMANA Goreti, watanze amafaranga yo kwicisha nyakwigendera, Hanyurwimfura avuga ko kwicwa kwa Nyina kwaba gufite aho guhuriye n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Hanyurwimfura yadutangarije ko uwo witwa mukeba wa Nyina ari umugore wa se wabo utarahigwaga muri jenoside, kuko jenoside itangiye uwo mugore yahise yigira iwabo nabo batahigwaga muri jenoside .
Kuva jenoside ihagaritswe ngo yaba atarashimishijwe nuko nyakwigendera Dativa yarokoye umwana w’umuhungu ndetse akaba yaranajyaga abivuga mu bantu. Bamwe mu nshuti ze bafashwe na polisi bakekwaho ingengabitekerezo ya jenoside nyuma yo kuvuga mu ruhame ko aho kwica umubyeyi baba barishe ahubwo umwana. Hanyurwimfura yakomeje atubwira ko gutotezwa kwa Nyina wishwe kwatangiye kera, kugeza aho nyakwigendera afashe icyemezo cyo kuragiza amatungo ye kuko bayatemaga n’umwana we akajya kuba mu mugi ahari umutekano wisumbuyeho.
Polisi y’igihugu yataye muri yombi ukekwaho kwica nyakwigendera Dativa MUKABAZIGA, ubu bikaba bivugwa ko urubanza ruri mu rukiko rw’ibanze rwa Ndora.
Hanyurwimfura avuga ko atamenyeshejwe ibijyanye n’urubanza ngo arwitabire kandi ngo abe yaregera n’impozamarira zikomoka kuri icyo cyaha. Yagize ati’’ Nubwo mama atari umukire, ariko yari yifashije, yagurishaga imyaka cyangwa amatungo magufi akampa amafaranga amfasha ku ishuri, menyeshejwe ibijyanye n’urubanza byamfasha’’
Ku kijyanye n’umutekano, yavuze ko afite ubwoba bwo kuba yasubira ku isambu aho nyina yiciwe. Yongeyeho ko abonye ahandi yajya kure y’iwabo atashidikanya kuhajya.
Ikibazo cy’umutekano mucye ku barokotse jenoside cyaherukaga kwigaragaza cyane mu gihe cy’imirimo y’inkiko gacaca aho bibasirwaga ahanini mu rwego rwo kubatera ubwoba no gusibanganya ibimenyetso bya jenoside. Umuryango IBUKA wagaragaje ko abasaga 170 bishwe kuva inkiko gacaca zitangiye kugeza mu mwaka wa 2010. Ikibazo cy’umutekano mucye ku barokotse jenoside cyane cyane ababa mu byaro cyaba kiri gufata indi ntera kuko ngo hari n’abicwa ntibimenyekane n’amadosiye agashyingurwa adakurikiranwe mu nkinko.
Photo: Internet
Inkuru yanditswe na A. Gasake
Related articles
- https://justicetosurvivors.wordpress.com/2013/08/25/abarokotse-jenoside-bakomeje-kwicwa-umusubizo/
- Reparation for survivors: First step towards reconciliation &Forgiveness (justicetosurvivors.wordpress.com)
- https://justicetosurvivors.wordpress.com/2013/08/23/musanze-uwacitse-ku-icumu-yishwe/
Categories: Survivors security
1 reply »