Impungenge z’abacitse ku icumu ku bakoze jenoside batoroka batarangije ibihano
Charles Habonimana, President of GAERG/Photo Orinfor
Kigali 20/08/2013: Umuryango GAERG, uhuje abarokotse jenoside barangije amashuri makuru, Utewe impungenge n’itoroka rya hato na hato ry’abagororwa bahamwe n’icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi batoroka gereza batarangije ibihano bahawe n’inkiko. Uwo muryango urasaba inzego zibishinzwe ko hakorwa iperereza ryimbitse rigamije gufata abatorotse no gucukumbura impamvu zihishe inyuma y’itoroka rya ba ruharwa inkiko zahamije icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi.
Mu cyumweru gishize muri gereza ya Huye abagororwa batanu bahamwe n’icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi batorotse gereza. Batatu (3) muri bo bari barakatiwe igihano cyo gufungwa burundu y’umwihariko naho babiri (2) barakatiwe imyaka 20 n’imyaka 30 y’igifungo. GAERG iranenga kandi ibyatangajwe n’umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’igihugu cy’imfungwa n’ abagororwa, Gen. Rwarakabije Paul ko gutoroka kw’bakatiwe jenoside ari ‘’ibintu bisanzwe….’’ ndetse n’ imyitwarire by’umuyobozi wa Gereza ya Huye, Bwana Prosper Mugororotsi.
Perezida wa GAERG, Charles Habonimana yagize ati “Kuba abatorotse bari barakatiwe igihano cyo gufungwa burundu y’umwihariko, bigaragaza uburemere bw’amahano bakoze. Gutoroka kwabo uretse ko biha isura mbi inzego z’igihugu z’umutekano n’ubutabera zari zisanzwe zifitiwe icyizere n’abanyarwanda, binateye ikibazo ku mutekano w’abarokotse jenoside bagize uruhare mu gufasha ubutabera gukora akazi kabwo binyuze mu gutanga ubuhamya’’
Uku gucika kw’abagororwa bahamwe na jenoside gukurikiranye kandi n’itoroka risakaye ry’abagera kubihumbi bine (4000) bahamwe n’icyaha cya jenoside bahawe ibihano by’imirimo nsimburangifungo (TIG) bagatoroka batarangije ibihano byabo. GAERG irasaba ko hashyirwaho ingamba zifatika zituma ibikorwa nk’ibi bihagarara kuko bibangamiye umutekano n’ubutabera kubarokotse jenoside.
Commissaire ushinzwe ubutabera mu muryango GAERG, Maitre Albert GASAKE yagize ati: “Imikorere idahwitse nk’iyi ikerensa umurage mwiza wasizwe n’inkiko Gacaca n’umurimo utoroshye igihugu cyakoze mu gukemura ikibazo cy’ubutabera nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi’’
Mu gihe nkiki, Umuryango GAERG urashishikariza abacitse ku icumu n’abanyarwanda muri rusange gushyigikira inzego z’umutekano mu gutanga amakuru yafasha mu gusubiza mu maboko y’ubutabera abatoroka batarangije ibihano. Soma itangazo muri PDF hano
Ku bindi bisobanuro, Mwabaza mu bunyamabanga buhoraho bw’umuryango GAERG, Phone 0788 76 45 01 cyangwa info@gaerg.rw
Umuryango GAERG:
GAERG n’umwe mu miryango igize IBUKA, uhuza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi barangije amashuri makuru na kaminuza. Zimwe mu ntego z’uyu muryango ni gukurikirana mu bucamanza abateguye n’abashyize mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi no Kurwanya umuco wo kudahana






Leave a comment