Uncategorized

Ibihumbi by’ajenosideri bacitse TIG bakomeje kwidegembya

TIG

Abakoze jenoside barenga ibihumbi 31 bakatiwe n’inkiko Gacaca gukora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) ntibayikoze. TIG bivugwa ko imaze kwinjiza arenga miliyari 40 z’amanyarwanda. Umuryango Ibuka wakomeje gusaba ko uwo mutungo washyirwa mu kigega cy’abacitse ku icumu ugaherwaho mu guha indishyi abarokotse jenoside.

Mu gihe zimwe mu nzego zirimo n’urw’inkiko Gacaca zivuga ko abakatiwe gukora TIG ari 84 896 hari urundi rwego rwa leta rutatangajwe rwagaragaje ko ari 106 918.Mu mwiherero w’urwego rw’ubutabera wabereye mu karere ka Rubavu mu kwezi gushize, hagaragajwe ikibazo cy’abagororwa basaga ibihumbi 31 bagombye gukurikiranwa barangize igihano cya TIG bakatiwe .

Abari muri uyu mwiherero bavuze ko Mukantaganzwa Domitille wari ushinzwe inkiko Gacaca, asoza uwo murimo yavuze ko abakatiwe gukora TIG ari ibihumbi bisaga 80.

Haherewe ku bihumbi 80 byatangajwe na Mukantaganzwa, n’ibihumbi 53 366 bitabiriye ibi bihano, bigaragara ko abasaga ibihumbi 31 bangana na 37% by’abakatiwe icyo gihano, batigeze bagikora.Igihano cya TIG  cyahawe abakoze Jenoside bo mu cyiciro cya kabiri bireze, bagatanga amakuru ku bijyanye n’uruhare rwabo muri Jenoside n’abayigizemo uruhare ndetse n’abo mu cyiciro cya gatatu. Cyatangiye mu mwaka wa 2005.

Urwego rushinzwe abagororwa n’imfungwa, RCS rwagaragaje ko mu basaga ibihumbi 53 bitabiriye iyi mirimo, 2 126 batorotse mu gihe 352 bapfuye bagikora iyi mirimo. Imiryango iharanira inyungu zabarokotse yakomeje kwamagana iri toroka nyamara inzego zibishinzwe zakomeje kugaragaza ubushake buke mu gukemura iki kibazo.

Minisitiri Musa Fazil yerekanye ko muri uru rwego hakiri ibibazo ku bijyanye n’uko aba bagororwa batitabiriye iyi mirimo bafatwa.

Fazil ati “ Ikibazo ni uko abakatiwe TIG inyandiko yabo ntigere kuri RCS, n’uwayikora akayitanga ntawabafata ngo bajyanwe gukora TIG nta cyemezo cy’urukiko.”

Avuga ko hakenewe inyandiko z’abashakishwa, umwirondoro wabo n’icyemezo cy’urukiko cy’uko bakatiwe.

Mu mwaka utaha, mu bagororwa 1937 bagizwe n’ abagabo 1778 n’abagore 160 barimo gukora iyi mirimo nta n’umwe uzaba ukiyikora. Muri bo 296 bazaba barangije iyi mirimo nsimburagifungo bayikoze mu mezi atatu.

Kugeza ubu hari abadafite amarangizarubanza kandi n’abatarashyize mu bikorwa ibihano bakatiwe nta makuru ahari ngo bashakishwe , barakidegembya. Ku bacitse ku icumu benshi, ubu burangare bw’inzego babubonamo amayeri yo gusonera abajenosideri no kubakingira ikibaba.

End

deus@igihe.com yasubiwemo na Al. G

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s