Memory

Igice cya 2: Ibintu Bikwiye Kurangirana no Kwibuka 25

kwibuka_5

Mu nyandiko y’ubushize nanditse ko kugira abarokotse nk’indorerezi mu mihango yo kwibuka ababo ari umuco ucuramye ukwiye kurangirana no Kwibuka 25. Uyu munsi ndavuga ku bindi bintu 2 bikwiye kujyana no kwibuka 25.

Gutegeka abacitse ku icumu ibyo bavuga n’ibyo batavuga mu buhamya

Kuvuga ubugome abahutu badukoreye n’agahinda kadashira jenoside yadusigiye, bisigaye bisa n’imbyino yavuye ku gihe. Intero ni ”kwigira”, ”Kwiyubaka”  n’ibindi bisa bityo.  Kwigira no kwiyubaka ntago mbyanze. Ariko ukuri ni uko abarokotse jenoside benshi cyane abatuye mu byaro babayeho mu buzima bugoye kurusha uko bariho mbere ya jenoside bagifite imiryango y’abo, amazu n’amatungo. Ababashije kwiga nabo umubare w’abashomeri uri hejuru cyane.

Niba uzi nibura umuntu umwe watanze ubuhamya bw’uko yarokotse jenoside mu mihango yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw’igihugu, akarere cyangwa umudugudu, ndakeka ko ibi ngiye kuvuga waba warabibonye nawe.

Mugenzi wanjye Jean claude (Izina rye nyakuri narihinduye), yasabwe gutanga ubuhamya mu gikorwa cyo kwibuka ku rwego rw’igihugu mu myaka mike ishize. Hasigaye igihe gito ngo umunsi wo kwibuka ugere, CNLG iramuhamagara ngo babanze bumve ubuhamya azavuga.

Ajya kuri CNLG, ababwira ubuhamya bwe  akenshi bwibanda ku rupfu rw’agashinyaguro ababyeyi be bishwe, uko inkovu y’umuhoro afite ku mutwe na magingo aya imutera umutwe udakira, ndetse n’ubuzima bugoye akomeje kubamo nyuma ya jenoside.

Aho kumwumva no kwishyira mu mwanya we, CNLG yamusabye kwibanda ku buryo yiyubatse nyuma ya jenoside, uko yishyuriwe amashuri,  n’uruhare rwa Leta muri uko kwiteza imbere.

Jean Claude yavuye kuri CNLG ku mugoroba ameze nk’uwahungabanye kubera uburyo ngo bajoraga ubuhamya bwe uboshye utora imungu mu bishyimbo bimaze igihe bihunitse!

Byarangiye Jean Claude atemerewe gutanga ubuhamya kuko ubuhamya bwe ngo butari mu murongo usabwa—Gahunda za Leta no kwigira!

Guhindura ibikorwa byo kwibuka urubuga rwo kwamamaza gahunda za Leta.

Mu myaka ishize, nagiye nitabira ibiganiro byo kwibuka bitegurwa mu midugudu yose y’igihugu mu cyumweru cyo kwibuka. Ikibabaje ni uko muri ibyo biganiro utegereza ko abatanga ibiganiro bibanda ku ngingo zirebana no kwibuka jenoside ugaheba.

Aho nagiye hose, ni gake numvise abavuga bagaruka ku bijyanye n’uko jenoside yakozwe, uko inzibutso zafatwa neza, ingengabitekerezo ya jenoside, ubutabera, imibereho y’abarokotse n’izindi ngingo zakwiye kuba zivugwa mu kwibuka.

Ikivugwa cyane ni gahunda za Leta na nyakubahwa perezida wa repubulika ibindi ntibabitindaho babinyuraho bihitira iyo babivuzeho.

None ndibaza nti ko Leta ifite  iminsi 365 yose yo kwigisha gahunda zayo, ntiyareka nibura  iriya minsi 7 igaharirwa kwibuka nyakuri?

No mu barokotse jenoside baba mu mahanga ishyamba si ryeru.

Kwamamaza gahunda za Leta (PR) mu mihango yo kwibuka no mu guhatira abarokotse gutanga ubuhamya mu murongo wa Leta si ikibazo cy’abarescape baba mu Rwanda gusa. Abacitse ku icumu baba mu mahanga natwe icyo kibazo  turakibona ino.

Umwaka ushize nitabiriye igikorwa cyo kwibuka cyabereye mu gace dutuyemo. Uretse ko abatuye muri ako gace benshi  batazi n’aho u Rwanda ruherereye ku ikarita y’isi, na jenoside yakorewe abatutsi ubwayo ni bake bayumviseho mbere.

Ambasaderi w’u Rwanda niwe wavuze ijambo nyamukuru ry’uwo munsi wo kwibuka. Aho kwibanda ku mwihariko wa jenoside yakorewe abatutsi, uwo muyobozi yamaze hafi umwanya wose yahawe yigisha kuri gahunda y’umuganda, ingendo za perezida wa repubulika i Roma kwa PaPa n’amafoto bijyanye.

Ngarutse ku muco ugayitse wo kugerageza gutegeka abarokotse ibyo bavuga n’ibyo batavuga mu buhamya batanga, hari inshuti yanjye, Janviere (Izina rihinduye), tubana ino muri america, bamuhamagaye gutanga ubuhamya mu muhango wo kwibuka utegurwa na ambassade y’ u Rwanda.

Bamusabye kopi y’ubuhamya azatanga bamugira n’inama yo kongera mu buhamya bwe zimwe muri gahunda za Leta n’uburyo abacitse ku icumu biyubatse.

N’ubwo Janviere atemeye ko ategekwa uko atanga ubuhamya bwe, yambwiye ko hari ibyo yavuze yikandagira cyane cyane ibirebana n’imibereho y’abacitse ku icumu na n’ubu bakinyagirwa kuko amazu yabo yasenywe muri jenoside cyangwa batarabasha kuvuzwa indwara zikomoka ku bikomere bya jenoside.

Nta deni abacitse ku icumu bafitiye Leta.

Sinanze rwose ko Leta  ishimirwa ku bufasha igenera abarokotse jenoside kimwe n’abandi banyarwanda batishoboye. Ariko twe guhatirwa kuvuga cyangwa kutavuga ibi n’ibi mu gihe turi gutanga ubuhamya bw’icuraburindi rya jenoside twanyuzemo.

Nta deni abarescape dufitiye Leta. Ahubwo Leta y’u Rwanda ni yo idufitiye ideni. Ideni ry’ubutabera. Kuba hari abo leta yagiye iha ubufasha ubu n’ubu, si impuhwe zidasanzwe. Ni inshingano za Leta iyo ariyo yose ku isi gutera inkunga abaturage bayo batishoboye kandi si abacitse ku icumu gusa ibikorera.

Kuva mu 2002, Leta imaze gusohora arenga miliyari 80 z’amafaranga y’ u Rwanda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe ya gisirikare biganjemo interahamwe za FDLR. Mu ngengo y’imari ya 2017-2018 yonyine Leta yateganyije asaga miliyari 5 zo gufasha ababarirwa kuri magana muri FDLR uko bo  bagenda bataha mu Rwanda.

Hari n’andi matsinda y’abanyarwanda yashyiriweho ubufasha bw’umwihariko ku buryo abacitse ku icumu badakwiye kujya bakomeza gucyurirwa ko bashyiriweho ikigega FARG igihe basabye ko Leta icyemura n’ibindi bibazo byabo birimo nk’ikibazo cy’ubutabera, imanza za Gacaca zitarangizwa zijyanye n’imitungo yasahuwe muri jenoside, indishyi n’ibindi.

Mu myaka yashize nanditse inyandiko nyinshi zinenga uburyo Leta icunga FARG, amafaranga yitirirwa abarokotse nyamara ntagere mu isanduku ya FARG, kuba imiryango y’abarokotse idahagarariwe mu nama y’ubutegetsi bwa FARG, amafaranga ya FARG akoreshwa ibyo atagenewe n’indi micungire mibi. Ibyo simbigarukaho none.

Icyo nenga ubu ni uyu muco mubi  wadutse mu myaka ya za 2005 wo kwerekera abarokotse uko bagomba gutanga ubuhamya bwabo nkaho hari uwari kumwe nabo igihe abahutu babatemaguraga izuba riva. Ijoro ribara uwariraye. Ikintu cyoroshye umuryango nyarwanda n’isi bakwiye gukora ni ukwicara hamwe, abacitse ku icumu bafite ubutwari bwo kuvuga bakababwira iryo babonye mu irimburabatutsi rya 94 nta kirogoya. End

Albert.

1 reply »

  1. Unshimiye aho ntikora weee! Iby’u Rwanda rwagezeho bigaragarira buri wese rwose. Bajye babivuga mu gihe cyo kwibohora rwose twabirata twishimye ariko be kuvangira Kwibuka! Urakoze kuri iyi nyandiko.

    Liked by 1 person

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s