Tag: Paul Kagame

  • Ibintu 6 bidasanzwe byagaragaye mu gutangiza kwibuka21

    Photo/umuseke: Ahashyinguye abishwe muri Jenoside ku rwibutso rwa Kigali mbere gato y’uko bashyira indabo ku mva zabo

    Uyu munsi itariki 7 Mata 2015, u Rwanda n’amahanga bibutse jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya  21.  Ubutumwa bwatanzwe bwiganje ku zihe ngingo? Ni ibiki bidasanzwe mu mitegurire byagaragaye ugereranyije no kwibuka ku nshuro ya 20 n’izindi nshuro zabanje?

    1.Nta mihango rusange yatumiwemo abaturage basanzwe yateguwe ku rwego rw’igihugu.

    Byari bimenyerewe ko imihango yo gutangiza kwibuka  itegurwa muri Stade amahoro, abaturage barenga ibihumbi 20 batuye mu mujyi wa Kigali bakahateranira igihe kirenga amasaha atatu.  Muri uwo mwanya abahanzi batandukanye batambutsa indirimbo n’imivugo kuri jenoside. Haba kandi umwanya wo kumva ubuhamya bw’uwarokotse jenoside.  Uyu munsi  umuhango wo gutangiza kwibuka  wabaye mugufi cyane umara hagati y’iminota 30-45.  Uwo muhango wabereye ku rwibutso rwa Kigali, ugirwa no gushyira indabo kumva z’abazize jenoside bagera ku bihumbi 259,000 bahashyinguye, gucana urumuri rw’ikizere n’ijambo rya Perezida wa Repubulika. Witabiriwe n’abantu ugereranyije bari hagati ya 50 na 100 biganjemo abayobozi munzego nkuru z’igihugu n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Perezida w’umuryango IBUKA uhuje imiryango y’abacitse ku icumu  n’ubwo nta jambo yagenewe, yagaragaye mubitabiriye uwo muhango kimwe n’abo bafatanyije kuyobora imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu mu Rwanda.

    2.Abahagarariye abacitse ku icumu  bahawe umwanya wo gushyira indabo ku babo

    Bitandukanye n’ibyabaye mu kwibuka kunshuro ya 20 aho abacitse ku icumu n’imiryango yabuze ababo batemerewe gushyira indabo ku mva z’ababo, umuhango wa none ababuze ababo bamerewe gushyira indabo ku mva mu muhango wo gutangiza kwibuka. uku kubuza abacitse ku icumu gushyira indabo kubabo byari byanenzwe cyane n’imiryango iharanira inyungu zabo.   Perezida wa Repubulika yabimburiye abashyira indabo ku mva, hakurikiraho ambassaderi uhagarariye abandi, ku mwanya wa gatatu hakurikiraho abahagarariye ababuze ababo. N’ubwo ari ibyo gushimwa ko uyu mwaka ababuze babo bahawe umwanya, uyu muhango wo gushyiraho indabo uracyakorwa amacuri. Benshi mu bacitse ku icumu basanga imiryango y’ababuze ababo ariyo iba ikwiye gushyiraho indabo ku ikubitiro hanyuma abayobozi n’abandi bagakurikira kuko baba baje gufata mu mugongo ababuze ababo no guha icyubahiro abagiye.

    3. Gukoma amashyi mu gikorwa cyo kwibuka

    Mu myaka 19 ishize byari bimaze kumenyerwa ko nta gukoma mu mashyi mu gihe cy’imihango yo kwibuka kabone n’ubwo ari Perezida wa Repubulika waba uri kuvuga ijambo. Mu muhango wa none abari bakurikiye ijambo rya perezida wa Repubulika bakomye amashyi inshuro zigera kuri ebyiri. Gukoma amashyi Perezida wa Repubulika avuga ijambo mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 20 byibajijweho n’imiryango y’abacitse ku icumu ndetse bitera n’umwuka mubi kuko bamwe basanga bitari bikwiye.   Bamwe mu bayobozi ba Leta baganiriye n’imiryango y’abacitse ku icumu bavuze ko gukoma amashyi byari igikorwa  gihutiyeho kitari cyateguwe.

    4. Nta Buhamya bw’uwacitse ku icumu bwagaragaye

     Ntibyari bimenyerewe ko mu muhango wo kwibuka uwo ari wo wose haburamo umwanya w’ubuhamya. Uyu munsi mu gikorwa cyo gutangiza kwibuka uwo mwanya ntiwatanzwe. Abo twabajije bitabiriye imihango yo kwibuka hirya no hino mu gihugu batubwiye ko hamwe na hamwe abacitse ku icumu bahawe umwanya wo gutanga ubuhamya, ahandi uwo mwanya ntutangwe. Hari kandi abacitse ku icumu bavuga ko bategekwa kuvuga ubuhamya bushimangira cyane gahunda za Leta n’uburyo biyubatse gusa aho kuvuga ku musaraba banyuzemo, n’ibibazo by’insobe bikibugarije.

    5. Mu mvugo-shusho u Rwanda nk’igihugu nirwo ”Victime” wa Jenoside

    Bitandukanye n’ibyari bimaze kumenyerwa, Perezida wa repubulika mu ijambo rye ntaho yavuze ijambo ‘’abacitse ku icumu, cyangwa abarokotse jenoside’’ by’umwihariko abihanganisha.  Abasesengura basanga Perezida wa Repubulika icyari kimushishikaje ari ukwerekana u Rwanda (Igihugu) nka ”Victime” wa jenoside kurusha abantu kugiti cyabo babuze ababyeyi, abana, abavandimwe n’inshuti. Mu ijambo ryamaze iminota 22, perezida wa Repubulika yibanze ku bibazo rusange by’igihugu, gupfobya jenoside, n’ubutabera. Perezida Kagame yanenze ibihugu bimwe  uburyo byita kubakoze jenoside barimo FDLR ‘’bagafatwa nk’amata y’abashyitsi’’.

    6. Nta Jambo IBUKA Yahawe

    Ku nshuro ya mbere kandi mu myaka 21, ntabwo umuryango IBUKA cyangwa urundi rwego urwo ari rwo rwose ruhagarariye abacitse ku icumu  rwahawe umwanya wo kugeza ijambo ku banyarwanda.  Uyu mwanya ubusanzwe  IBUKA iwukoresha mu rwego rwo gutanga ishusho y’imibereho y’abacitse ku icumu no gukora ubuvugizi kubibazo byugarije abarokotse jenoside yakorewe abatutsi. End

    Inkuru yanditswe na Al. G

  • Rwigara killed over a suspected collaboration with the regime’s opposition

    xve52xj19xjlpcq7aoqh

    Kigali – The mystery surrounding the death of a Rwandan  prominent businessman and a genocide survivor,  Assinapol Rwigara continues with his children now publically alleging their father was assassinated by his enemies in Rwanda.

    It  is alleged that Rwigara had connections with RNC officials and could meet them in Uganda. Some sources also claim late Rwigara was paying Gen. Rusagara’s lawyers as Rusagara’s accounts were illegally frozen by security in Kigali. Retired general Rusagara who is behind the bar since last year is accused of working with the opposition to inciting the population against  current regime in Rwanda.

    The latest revelation sharply contradicts Rwanda police’s version that Rwigara died in a car accident after his Mercedes Benz sedan, registration number RAC 391E, rammed into a Mercedes Benz truck, registration number RAC 806B.
    According to police, the car accident allegedly occurred in Kagugu Cell, Kinyinya Sector, Gasabo on Febuary 4, this year. His death shocked many Rwandans.
    After the alleged accident, traffic and road safety department Spokesperson CIP Emmanuel Kabanda, told the media in Rwanda that businessman, who owned a tobacco manufacturing firm, died on the spot.
    New accounts emerges
    But the leaked document of late Rwigara’s children addressed to the office of the President asking the head of state to order independent investigation, has disputed this version, mentaining their father was hit on the head with sharp object and the family’s effort to save his life was frustrated by police.
    The family also state that Rwigara was put in body bag when he was still alive and breathing. “The Police spent more than an hour removing the car from the street using a tow track while our father was still alive in side the car,” the document states.
    “Once the police had removed our father from the car, they rushed to put him in the body bag and sealed it while he was still alive and breathing before even the doctor could examine him…Police also turned back the ambulance whicha had come and decided to put our father in the police van unescorted by the family members.
    The late Rwaigara’s children also allege their father was rushed to the mortuary by police when he was still alive. They want the culprits of this murderous act be brought to book.
    “We spent 45 minutes at the morgue while our father was bleeding profusely from the back of his head. The police had refused to let a doctor examine him and had also refused to let us take him to King Faisal Hospital,” the children said.
    The family has petitioned President Paul Kagame to intervene and cause an independent investigation to establish the “real” cause of Rwigara’s death.
    “Your Excellency, it has been falsely reported by the police that his death was caused by a car accident when the facts clearly speak of an assassination,” the family’s letter to the President reads in part.

    The letter, dated March 1, a copy of which Great Lakes Voice has obtained is also copied to Prime Minister office, Minister of Internal Security, Embassies, National Commission for Human Rights and Human Rights Watch.
    Efforts to contact to police on how far the investigations into Rwigara’s death were in vain as police Spokesperson’s cell phone went unanswered.
    Earlier, police had said the driver of the alleged truck that reportedly hit Rwigara’s car had turned himself in at Gasabo District headquarters, in Kacyiru.
    Police spokesperson Celestin Twahirwa, told the media in Kigali they could not release the driver’s identity “for safety reasons.”
    But the family has dismissed this version, saying the story about the accident is concoction and insisting the businessman was bumped off.
    According to the family, eyewitnesses revealed that Rwigara tried even to jump out of his car but his assassins ran after him and put him back in the car.“His death had been planned,” a family source said.
    “Up to now, the police has not given us back most of our father’s belongings that were in his car, including personal and work related documents.”
    The autopsy, the family says revealed that wounds that led to Rwigar’s death were from the back of his head and were as a result of a strike or a blow from a sharp object such as a knife.
    Family not sure if their security
    According to the family, it was not the first time the businessman is targeted for assassination. Since 1995, due to his status in business world, he had been the subject of many persecutions and flagrant injustices and threats.
    “Your Excellence, given the circumstances in which our father died, our lives are not secure and our assets are in jeopardy,” the letter signed by Diane Rwigara, Aristide Rwigara, Anne Rwigara and Arioste Rwigara adds.
    Rwigara, also owned Premier Tobacco Company and was the first Rwandan to deal in tobacco business on a large scale. He was also into real estate business.
    Before his death, Rwigara had been battling court cases over a prime land in Kigali with Nyarugenge Districts authorities. Available documents indicate that he had won the court battle though the district had appealed to overturn this ruling through the office of ombudsman as an injustice case against Nyarugenge district.
    His name first appeared in the media in 2007, when he was arrested following an accident that killed three workers and injured three others at a construction site owned by him.
    In connection with this case, judicial authorities seized family property, including an automobile, and froze bank accounts, including those of enterprises of which Rwigara was one of several owners. End

    by Robert Mugabe/greatlakes voice edited here by Al G

    Related articles :

  • Impamvu 14 umuryango wa Rwigara utanga ko yishwe

    Mu ijoro ryo kuwa 04 Gashyantare 2015 nibwo umushoramari  warokotse Jenoside Rwigara Assinapol yitabye Imana mu rupfu Polisi y’igihugu yavuze ko ari impanuka y’imodoka. Gusa umuryango we uhamya ko umubyeyi wabo atazize impanuka ari nayo mpamvu wandikiye Perezida  Paul Kagame usaba ko hakorwa iperereza ku rupfu rwe.

    Mu ibaruwa Imirasire.com ifitiye kopi, hagaragaramo impamvu 14 uyu muryango uheraho ushimangira ko Rwigara Assinapol atigeze apfa yishwe n’impanuka ahubwo ko ari abagizi ba nabi bamuhitanye.

    Imwe mu mpamvu zigaragara muri iyi baruwa harimo igira iti:” Polisi yamaze isaha irenga ikura imodoka ye mu nzira ikoresheje Breakdown aho kubanza gutabara umubyeyi wacu wari ukiyirimo agihumeka.”

    JPEG - 100.5 kb
    Rwigara Aristide umuhungu wa Rwigara Assinapol
    JPEG - 299.8 kb
    Rwigara Arioste

    Indi mpamvu iragira iti:” Bakimukura mu modoka aho byitwa ko impanuka yabereye, Polisi yihutiye gufungira umubyeyi wacu mw’isashe ya Plastic kandi nta muganga wamusuzumye ngo yemeze ko yashizemo umwuka.”

    Uyu muryango wemeza ko umubyeyi wabo yishwe

    Rwigara Diane, imfura ya Rwigara Assinapol avuga ko umuryango we wahamagawe ubwo babwirwaga ko umubyeyi wabo yakoze impanuka,, bageze aho impanuka yabereye basaba Polisi ko yamujyana kwa muganga ako kanya ariko ngo bigizwayo. Yakomeje avuga ko haje imbangukiragutaba ngo ariko Polisi ikayisubizayo ahubwo ikamutwara mu modoka yayo. Yashimangiye ko itigeze ishyira imbaraga mu kuba yajyana umubyeyi wabo kwa muganga.

    JPEG - 215 kb
    Umugore wa Rwigara Assinapol

    Rwigara Anne, umwana wa Rwigara Assinapol wageze ku mubyeyi we akimara gukora impanuka yagize ati:” Tukihagera twasanze abantu bigaragara ko bogeza, twaramubonaga ari muzima. Uko byari bimeze byarashobokaga kubanza gukura umubyeyi wacu mu modoka bakamujyana kwa muganga, ariko Polisi yo yakuraga imodoka mu muhanda umuntu akirimo kandi ari muzima bigaragara.”
    Anne yakomeje agira ati:” Bari gufungura urugi kuko n’ubundi barazifunguye bakabanza kumukura mu modoka bakamujyana kwa muganga.”

    JPEG - 154.5 kb
    Rwigara Diane imfura ya Rwigara Assinapol

    “Iyo bahita bamujyana kwa muganga wabonaga ari umuntu wavurwa agakira. Ikindi ntabwo byumvikana ukuntu wajyana umuntu ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru usize ibitaro bya Kibagabaga cyangwa King Faisal Hospital hafi aho.”

    Abajijwe icyo aheraho avuga umubyeyi wabo yishwe, Rwigara Diane avuga ko ibizamini byo kwa muganga byagaragaje ko umubyeyi wabo yishwe akubiswe ikintu gityaye kimeze nk’ icyuma cyangwa umuhoro mu mutwe. Ni mu gihe Anne Rwigara avuga ko we yabashije kumukoraho agihumeka ubwo impanuka yari ikimara kuba ariko akaza no gutungurwa no kubona yarajyanywe mu inzu ishyirwamo imirambo ( morgue ) atabanje kugezwa imbere ya muganga.

    JPEG - 158.1 kb
    Rwigara Anne, umukobwa wa Rwigara Assinapol

    Anne agira ati:”Njye namukozeho bataramujyana, ariko igitangaje ni uko bamaze kumugeza muri Morgue ngiye kureba nsanga mu mutwe inyuma cyane ahantu hatandukanye, na byo nabibonye mukozeho amaraso akanyuzura ku biganza; kandi mbere atarajyanwa ku Kacyiru ntabyo nari nigeze mbona. Byasabye ko bamudoda kugira ngo tumwambike imyenda kuko yavaga amaraso menshi aho yari yakubiswe ibyuma.”

    “Twasabye abapolisi ko babanza kumushyikiriza muganga ngo arebe nuko baraduseka cyane”

    Rwigara Diane, imfura ya Rwigara Assinapol avuga ko bandikiye Perezida wa Repubulika kugira ngo bashinganishe ubuzima bwabo kuko ngo abagiriye nabi umubyeyi wabo nabo bashobora kubagirira nabi. Mu magambo ye yagize ati:” Icyo dushaka ni ugusaba ko iperereza ryakongera gukorwa mu buryo bwimbitse, Polisi yavuze ko ari impanuka ariko twe tuzi neza ko yishwe. Ikindi ni ugushinganisha ubuzima bwacu n’ibyacu.”

    Rwigara yamenyekanye nk’umwe mu banyemari bakomeye babaga mu Rwanda, dore ko nyuma ya Kabuga Felicien wafatwaga nk’umuherwe wa mbere mu Rwanda, agakurikirwa na Silas Majyambere wafatwaga nk’umuherwe wa kabiri mu gihugu, urutonde ntirwashoboraga kugera muri batanu (Top Five) izina rya Rwigara Assinapol ritavuzwe.

    Mu bucuruzi bwe, ni we munyarwanda wa mbere watangije uruganda rukora itabi mu Rwanda, rikaba kandi ryaroherezwaga no hanze y’u Rwanda. Ni umwe mu Banyarwanda bake cyane batumizaga hanze kandi bakaranguza inzoga zo mu rwego rwo hejuru kandi zihenze (Liqueurs, champagnes, … ), mu gihe cye zamenywaga na bake, kuko yaziranguzaga amahoteli n’ibindi bigo bikomeye. Ubucuruzi bwe bwakomeje kwaguka no gutera imbere, yagurira ibikorwa bye no hanze y’u Rwanda.

    Assinapol Rwigara ntiyigeze agaragara mu bikorwa bya politiki, ariko ubwo hatangiraga ibitero by’Inkotanyi mu mwaka w’1990, yabaye umwe mu bashyizwe mu majwi ko bazishyigikiye ( abitwaga ibyitso ). End

    Philibert Girinema/Umuryango.com 

  • Urubanza rw’uwacitse ku icumu wishwe ajombaguwe ibiti mu gitsina rurakomeje

    Mukaroza Laurence wari ufite imyaka 47 y’amavuko washakiye mu Murenge wa Kigina, Akarere ka Kirehe akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatusi yishwe urw’agashinyaguro mu gicuku cyo kuwa 15 Ukwakira 2008, ashiramo umwuka nyuma y’iminsi ibiri.

    - Nyina na murumuna we bishwe n’abo mu muryango yashatsemo, ndetse ngo umugabo we Kanyangoga ni we wabasohoye mu nzu aho muri Mata 1994. Icyo gihe Mukaroza na we yagiriwe nabi arokorwa n’umwe mu bakecuru wabibukije ko ari umukazana wabo.

    - Mukaroza yari umutangabuhamya mu Nkiko Gacaca mu rubanza rw’abishe nyina na murumuna we, atotezwa kenshi n’abo mu muryango yashatsemo, ndetse n’umugabo we yamutegetse kudashinja bene wabo, bitaba ibyo agapfa

    - Mukaroza yahatiwe kenshi guta urugo rwe agahunga abamutoteza, ariko ntiyagenda kuko yangaga gusiga abana be ngo bajye bumva amateka ko ynze gupfa akabahunga.

    - Mukaroza yaje gusangwa ku gasi, yambaye ubusa iruhande rw’ahataburuwe imibiri ya nyina n’uwa murumuna we, basanze ahirita, ariko bivugwa ko yahajugunywe nyuma yo kugirirwa nabi.

    - Kuwa 30 Werurwe 2010, Urukiko Rukuru Urugereko rwa Rwamagana, rwanzuye ko umusore witwa Bikorimana Simon ari we wishe Mukaroza. Abandi bakekwagaho uruhare bahanaguweho icyaha, Ubushinjacyaha bujuririra Urukiko rw’Ikirenga.

    Urukiko rw’Ikirenga rwaburanishije mu bujurire, kuri uyu wa Mbere, urubanza ruregwamo Bikorimana Simon, Hakizimana Sylvatus, Ngumije Elysee (muramu wa nyakwigendera) na Kanyangoga Edouard, umugabo wa Mukaroza.

    Ubwo urubanza rwatangiraga kuburanishwa mu mizi, Bikorimana wunganirwa na Me Musafiri Jerome, yamenyeshejwe ibyaha bibiri ashinjwa, ari byo gusambanya ku gahato n’ubwicanyi. Hakizimana, Ngumije na Kanyangoga bo bashinjwa gucura umugambi wo kwica Mukaroza, n’ubufatanyacyaha mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Icyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga

    Uru rubanza rwaburanishwaga mu bujurire, nyuma y’aho Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana rwari rwahamije icyaha Bikorimana rukamuhanisha igifungo cy’imyaka 20, abandi bose rukabahanaguraho ibyaha.

    Ubushinjacyaha bwahise bujuririra icyo cyemezo, ariko na Bikorimana ahita akijuririra. Bikorimana yatangiye avuga ko Kanyangoga na Ngumije bamuhamagaye ngo bajyane ariko ko atari azi ko bagiye kugirira nabi nyakwigendera.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bwajuriye bitewe n’uko Urukiko Rukuru rwavuze ko Bikorimana yemeye icyaha rukamugabanyiriza igihano, kandi ingingo ikuraho igihano cy’urupfu yaragisimbuje icya burundu y’umwihariko ku cyaha cy’ubugome nk’icyakorewe Mukaroza.

    Impamvu ya kabiri y’Ubujurire bw’ubushinjacyaha ni ukuba Bikorimana yaremeye ibyaha mu mabazwa ye ya mbere, yagera mu rukiko agahindura imvugo, akavuga ko yari yarabyemeye kubera kuzahazwa n’inkoni yakubiswe n’Abapolisi.

    Uwari uhagarariye ubushinjacyaha yasabye ko urukiko rwakwemera hakumvwa umutangabuhamya witwa IP Niyomugabo Emmanuel, Umupolisi wageze aho icyaha cyabereye, akaba atari yarumviswe mu Rukiko Rukuru, ibi akaba abyemererwa n’ingingo ya 62 y’itegeko ry’Ibimenyetso (Law of Evidence).

    Ubwo yasabwaga gusobanura impamvu y’ubujurire bwe, Bikorimana yasubije ko yarenganyijwe, gusa byari bigoye gufata nk’ukuri ibyo yavugaga, kuko yari afite ubwoba bwinshi bwatumaga icyo avuze ahita akivuguruza ako kanya.

    Nyuma yo kuyoborwa n’Inteko Iburanisha, yasubije ibibazo yabajijwe, aho yagaragaje ko Mukaroza yishwe na Berinyuma Pierre wabanje kumusambanya, nyuma Bikorimana amuhereza igiti cy’umwumbati akimujombagura mu gitsina, bamusiga aho ari intere.

    Nubwo adasobanura neza uwabatumye ngo umuryango wa Mukaroza uve mu gihirahiro, Bikorimana yavuze ko ibyo Berinyuma yakoze atari yabyibwirije.

    Me Musafiri umwunganira, yahise asaba urukiko ko hashingirwa ku myanzuro yashyikirije urukiko igahuzwa n’ibyavuzwe n’abatangabuhamya, kuko ibyo Umukiliya we avugiye mu rukiko birimo guhuzagurika no kuvuguruzanya.

    Isano hagati y’Urupfu rwa Mukaroza n’ubuhamya yatanze kuri muramu we muri Gacaca

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Mukaroza yaba yarishwe nyuma y’igihe kitari gito atotezwa n’abo mu muryango yashatsemo ndetse n’umugabo we bwite, bamubuzaga gutanga amakuru ku rupfu rwa nyina na murumuna we.

    Ibi binashimangirwa n’umwe mu bo mu muryango we wabwiye IGIHE ko muramu we witwa Bugingo washinjwe uruhare mu rupfu rwa nyina na murumuna we yigeze gufungurwa, aza kubwira Mukaroza ko agiye kuzamwica nk’uko yishe nyina.

    Umuryango we wasigaye mu gahinda gakomeye

    Ibi ngo yahise abibwira Polisi biza kuviramo Bugingo gusubizwa muri gereza.

    Mbere yo gushiramo umwuka, Mukaroza hari amazina yasize avuze

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mbere yo gupfa, Mukaroza yavugaga ko azize umugabo we Kanyangoga na muramu we Ngumije, ariko biza gushidikanywaho ndetse bigibwaho impaka ubwo umutangabuhamya IP Niyomugabo yavugaga ko ahagera yasanze nyakwigendera avuga amazina y’abantu batatu, aho yavugaga ngo “Nzize Berinyuma, Ngumije na Kanyangoga.”

    Nyuma yo kumva umutangabuhamya, no kwibutsa Bikorimana ko mu mabazwa ye mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha yari yavuze ko Mukaroza yambuwe imyenda na Berinyuma afatanyije na Hakizimana Sylvatus, hahise hahabwa umwanya buri wese uregwa kugira icyo avuga, bose bahakana ibyo baregwa.

    Abunganira abaregwa bashimangiraga ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bugaragaza uretse amagambo yavuzwe na nyakwigendera mbere y’uko apfa, ariko basaba urukiko kudaha agaciro ayo magambo, ngo kuko uwayavugaga yari yamaze guta ubwenge.

    Abana yarwaniriye n’umuryango we mu muhango wo kumushyingura

    Ubushinjacyaha bwahise busaba kutitiranya inyandiko za muganga, aho yasobanuye ko “Traumatisme” (ihungabana) ivugwa muri raporo ya muganga ari uburyo ibikomere yari afite byari bimeze, ikaba yari “Traumatisme physique” (ibikomere by’umubiri byari mu gitsina) byaganishaga kuri “Traumatisme Psychique”(ihungabana ryo mu mutwe).

    Nyuma yo kumva impande zose zivugwa muri uru rubanza, urukiko rwasoje iburanisha rwanzura ko ku wa 23 Mutarama 2015 saa yine za mu gitondo (10:00 am) hazasomwa imyanzuro ya rwo mu Bujurire.

    Icyo gihe ni ho Umuryango wa Mukaroza Laurence avukamo n’abana be, bategereje kuzamenya ukuri ku rupfu rw’uwo mubyeyi, ahanini bakaba bashaka kumenya abafashije Bikorimana na Berinyuma, kuko ari bo bagaragaza uruhare rudashidikanywaho mu rupfu rwe, ariko akaba nta kindi cyabahuzaga kuko bari abapagasi umwe akomoka mu Burundi.

    Yishwe nyuma y’aho yaburiwe kuva mu muryango akanga gusiga abana
    Inkuru ya Igihe.com
  • Kagame Orders Genocide Victims Be Compensated Immediately

    Kagame

    Kagame speaks at the 12th National Dialogue.

    President Paul Kagame has directed the minister of justice to ensure that genocide victims be compensated as soon as possible.

    Kagame said those with the ability to pay, should not be given the choice to decide compensation period.

    “It’s upon the justice system to put a re-payment schedule to ensure compensation of genocide victims comes to an end,” he said adding, “All levels should engage in addressing this issue for once and for all.”

    Speaking at the 12th National Dialogue, Kagame was frustrated the issue kept coming back every year.

    However, The Executive Secretary of the National Commission for the Fight Against Genocide (CNLG), Jean de Dieu Mucyo said 80% of the victims of the 1994 Genocide have been compensated.

    To many survivors, these figures remain controversial, baseless  and  even made-up according to some. ”The vast majority  of genocide victims scattered on the hills of Rwanda are yet to be compensated 20 years later”, said Albert Gasake, a lawyer who closely follow-up the subject of reparation

    Research published in June  2012 by Legal Aid Forum (Rwanda) based on interviews with over 2,700 claimants in Rwanda shows that gacaca court judgments are the “hardest to enforce”, with 92% of all genocide-related judgements yet to be enforced.   The report published by the Minister office mid last year indicated that over 2 out of 3 survivors had a Gacaca compensation judgement waiting for compensation.

    Mucyo said perpetrators are reluctant to compensate 100% of victim’s damaged properties.

    Some deliberately resisting paying indemnities others hide or sell off properties to claim inability to compensate.

    Mucyo emphasised that compensating survivors is a vital tool to ensure societal cohesion.

    The Original article was published by the News of Rwanda.com http://www.newsofrwanda.com/featured1/25792/kagame-orders-genocide-victims-be-compensated-immediately/

  • Ubuyobozi bwa FARG ntibuzi icyo bukora, ntagenamigambi bugira, Depite Nkusi

    zimwe mu nzu zubakiwe abacitse ku icumu Nyamugari zikabasenyukiraho hadateye kabiri

    Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari n’umutungo bya Leta PAC bavuga ko FARG itita uko bikwiye ku iyubakwa ry’inzu zigenewe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye nk’uko bigaragazwa na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari n’Umutungo bya Leta. Leta yari yasohoye amafaranga yo kubaka inzu 3000 nyamara hubatswe inzu 350 nazo zubakwa nabi inyinshi zihita zisenyuka mu mezi abiri gusa. 

    FARG ishinjwa amakosa 11 ajyanye cyane cyane no kudashyira mu bikorwa imishinga yateguye, kudakurikirana ibikorwa by’abo ishinzwe kwitaho nk’iyubakwa ry’izi nzu zagenewe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

    Ubwo yabasomeraga amwe mu makosa, Visi perezida wa PAC, Karenzi Theoneste, yavuze ko hari inzu zubatswe mu Karere ka Huye na ba Rwiyemezamirimo zituzuye.

    Hon. Karenzi yasobanuye ko bitewe n’uko abagenerwabikorwa bari bayakeneye bapfuye kuzakira uko zimeze, izindi nazo zikaba zisenyuka zitaramara n’amezi abiri zubatswe. “Nk’amazu 30 yubatswe afite agaciro ka miliyoni 126 hanyuma 25 muri yo agira ibibazo.”

    Depite Nkusi ukuriye PAC we yagaragaje ko FARG ifite ikibazo cy’igenamigambi no kutamenya icyo ishaka n’icyo igomba gukora kuko hari nk’amazu yabaga ateganijwe kubakwa ntiyubakwe. Ati “Sinumva ukuntu haba hateganijwe kubakwa amazu ibihumbi bitatu hakubakwa 350 abantu bakanayasiga atuzuye”.

    Uyu mudepite yavuze ko iki kibazo cyibazwa na benshi kuko ngo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yigeze kubyibaza mu nama y’umushyikirano.

    Depite Nkusi yagize ati “Ariko kubakira abarokotse bizarangira ryari, nyuma y’imyaka 20! Ko atari ikibazo cy’amafaranga yabuze, n’ayubakwa akubakwa nabi nyuma y’amezi abiri ugasanga inzu yasenyutse!”

    Undi mu bagize PAC nawe ati “Inzu igahirima twaravuze tuti nyabuna mutange ibikoresho inzego z’ibanze zibyinjiremo ibindi binakorwe mu rwego rw’umuganda ku buryo ibibazo birangira. Nyuma y’imyaka 20 murumva abo bantu babayeho bate koko!”

    Usibye izi nzu zavuzwe, hari n’ibindi bibazo nk’ibi byagiye bigaragara hirya no hino mu gihugu mu turere dutandukanye. Na none kandi hari nk’imishinga yari igamije gutanga matungo itarakozwe kandi yari yarashyizwe muri gahunda ndetse ahandi ho ugasanga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. bahawe amatungo atameze neza nyuma y’iminsi mike agapfa.

    Mu kwisobanura, Nabahire Anastase Visi Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya FARG yasobanuye ko ibyo bibazo byatewe n’amateka y’abayoboye iki kigo mbere ariko ko ubu bari kugenda bayakosora.

    Nabahire yakomeje asobanura ko hari igihe FARG yari gifite abakozi ku rwego rw’uturere bigezeho bakurwaho hasigara abo mu nzego z’ibanze bityo kubera ubwinshi bw’ibikenewe gukorwa haba ibibazo byo kugenzura no gukurikirana ibikorwa byabo.

    Nabahire ariko yemeje ko aho ibyo bibazo bigaragarijwe abakozi bo kuturere bagiye gusubizwaho kugira ngo bajye bakurikirana uko bikwiye ibikorwa by’abagenerwabikorwa ba FARG.

    PAC ntiyanyuzwe n’ibi bisobanuro kuko ngo kuba ku turere nta bakozi bari bahari ataribyo byatumye ibintu bipfa.

    Umuyobozi wa FARG, Theophile Ruberangeyo, we yavuze ko koko bafite inshingano zo gukurikirana ibikorwa ariko ko bipfira mu turere tutabagezagaho raporo ariko ko kuri ubu hari abasigaye bazitanga.

    Yijeje ko mu gukemura ikibazo cy’imyubakire y’amazu ubu bari gukorana n’inkeragutabara kuko arizo zubaka neza bityongo ibyo bibazo by’amazu asenyuka n’atabwa ntibizongera kubaho.

    Ruberangeyo yakomeje avuga ko ubu bari gukosora amakosa yagaragaye kandi ko hari intambwe bateye bayakosora nk’ayagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi w’Imari umwaka wabanje.

    Muriyo harimo kuba bafite noneho umubare w’abagenerwabikorwa babo n’ibyiciro barimo mu gihe mbere batari bazwi. Ubwo FARG yitabaga PAC mbere yo kugezwaho amakoza ifite, Abadepite babanje gutungurwa n’uko Perezida w’Inama y’Ubutegetsi w’iki kigo atitabye kandi ngo bwari ubugira kabiri abikoze.

    Visi Perezida w’iyi Komisiyo Karenzi Theoneste yavuze ko ibyo bifatwa nk’agasuzuguro by’umwihariko ku Banyarwanda.

    Aha umuyobozi wa FARG yatangaje ko perezida w’inama y’ubutegetsi atari azi ko agomba kuzana nabo kuko yibagiwe kubimubwira.

    By Florence Kankwanzi, iGIHE.COM

    edited here by Al.G

  • FARG appeared before Parliament over mismanagement of genocide survivors’s money

    Umuyobozi-wa-FARG-Theophile-RuberangeyoTop officials of the Fund for the Support of Genocide Survivors (FARG) were on Thursday tasked by lawmakers to explain errors that were noticed in coordination and implementation of their directives that cost taxpayers millions of francs.

    Appearing before the Parliamentary Public Accounts Committee (PAC), FARG officials were presented with over 11 mismatching errors cited in 2012/2013 Auditor General’s report.

    They included; poor coordination and monitoring of the Fund’s projects, unfinished/abandoned houses for the survivors of the 1994 Genocide against the Tutsi, and lack of accountability reports on health funds, among others.

    “Your responsibility is to monitor and coordinate FARG projects intended to support Genocide survivors. However, it seems you do not bother  to follow up on the implementation and monitoring of grassroots projects,” said Théoneste Karenzi, Deputy Chairperson of PAC.

    “In your instructions, it seems you do not have quarterly reports from districts or follow up of these projects for Genocide survivors doesnot simply exist,” Karenzi said.

    According to the AG’s report, FARG’s 2012/2013 budget framework had intended to renovate 3,306 housing units for Genocide survivors but only 350 were renovated countrywide.

    “This is about 11 per cent of the work done yet survivors need these facilities. Some of the houses were either poorly constructed, or contractors abandoned housing projects before completion,” Karenzi added.

    The report indicates that 4,000 survivors from seven districts did not get direct support from the Fund worth Rwf364 million.

    And, survivor’s income generating projects worth Rwf8 million were never executed at  the sector levels, especially in Rulindo and Ngoma districts.

    In Huye District, End Construction Company contracted to build 30 houses for Genocide survivors, worth Rwf126 million, put up 25  shoddy houses  and FARG  went on to pay a certain percentage of the contraction charges.

    “You should be responsible. Why does this happen? Where is the follow up?” Karenzi asked.

    Juvenal Nkusi, PAC Chairperson, wondered why the projects were not being implemented yet the government put in place such projects to support survivors.

    “Of the eleven errors indicated in the AG’s report, we want to know the steps you have taken to correct them,” he said.

    Anastase Nabahire, vice-chairperson of FARG board said more needed to be done.

    He attributed projects failure at the grassroots to inadequate staff to follow up on the project implementation.

    “This is a new management  team and problems that existed are being worked on. We have carried out a number of reforms, including staff restructuring. Shortage of staff had affected  field interventions and coordination,” Nabahire said.

    Theophile Ruberangeyo, the Director General of FARG, said they had come up with a database, which has categorised survivors in their respective intervention capacities to ease facilitation mechanism.

    “We have the responsibility of funding survivors’ projects and do the follow up. We have been working closely with the Ministry of Local Government to coordinate our activities. We commit to attain clean audit in the next Auditor General’s report,” Ruberangeyo said.

    FARG was established in 1998 by government to coordinate the Genocide survivors’ projects and welfare. It is mandated to monitor their education, healthcare, direct support, and income-generating activities, among others.

    The Fund was allocated Rwf22.8 billion in the 2012/2013 Financial Year, of which, 70 per cent of it was  allocated to education, according to Ruberangeyo.

    The New Times Rwanda

  • Prison Breaks: A threat to genocide survivors and entire public

    photo

    Inmates at Mpanga Prison. The public feels RCS should send public watch whenever inmates escape for safety reasons. (TNTFile)

    Reports that the prime suspect in the murder of six family members in the southern district of Ruhango in August had escaped from prison before committing the horrendous crime sent shock waves across the country.

    Steven Baribwirumuhungu, who has so far confessed to committing the gruesome murder and is being held on remand, was serving a 20-year sentence fora previous murder when he escaped from prison mid this year.

    It is not yet clear how and when the 28-year-old managed to escape from the high-security Mpanga Prison. What is known is that he was among a batch of hundreds of prisoners who were relocated to the Nyanza-based prison following a fire that razed a building and properties at Muhanga Prison where he had been jailed.

    His trial, which will likely start in a few weeks, will be another subject. The big issue now remains how a murder convict managed to escape from cell, find his way into the community and remain there unbothered for weeks, or even months, until he committed a heinous crime and vanished for some days.

    Many believe that the crime could have been avoided had the public been alerted that a ‘dangerous’ convict had escaped from the prison and was roaming the community. Had the public been engaged in efforts to track him down, perhaps he would have been re-arrested before taking six more innoncent lives, public opinion suggests.

    The question that remains then is how does the Rwanda Correctional Services (RCS), the authority that is tasked with ensuring inmates’ safety and ensuring that convicted people serve their sentences, deal with the issue of prison escapees.

    Why does the public remain uninformed on the presence of individuals who escape from the various correctional facilities across the country and possibly engage them in tracking and re-arresting them? Why does it seem that the whole issue is surrounded by secrecy?

    These are some of the questions that still linger in the minds of many, particularly following criminal incidents involving people who were later identified as prison escapees.

    Silence on possible escapees

    There are no known figures of people escaping from various correctional facilities. But recent reports carried in local media quote the Minister for Internal Security, Sheikh Mussa Fazil Harelimana, as saying the escape rate is as little as one per cent.

    Figures released last year indicated that more than 55,000 people were held in various prisons across the country.

    Whatever the numbers are, however, there are fears that prisoners might be escaping from various correctional facilities and hide within the unsuspecting public.

    The escapees find it easy to settle in communities mainly because the public seem to be less engaged in efforts to identify the whereabouts of the escapees.

    The New Times has documented a limited number of cases of escapes from various prisons across the country.

    First, there were reports from locals in Muhanga town that dozens of detainees might have made their way out of prison following the blaze that gutted Muhanga prison last June.

    Though this paper could not independently verify the claim, residents say they saw a “dozen or so” individuals in prison uniforms running from the prison and disappearing.

    The Rwanda Correctional Services had earlier denied the reports, calling them “mere rumours.”

    Also, reports in the local media indicate that recently, an inmate who was serving a life sentence, escaped from Kimironko Prison in the capital Kigali. It is not yet clear whether he has been re-arrested or if he remains on the run.

    Last year, five convicted inmates made their way out of Butare Prison in Huye District after caving a hole through the prison’s wall. News of their escape emerged almost a week after they had gone missing and authorities declined to give their names and identities.

    1411504092123456

    Three suspects, in prison uniform, accused of murdering three children and wounding a fourth one while stealing livestock during a recent hearing in Nyamagabe District. (JP Bucyensenge)

    However, it emerged later that the escapees were serving longer sentences after having been convicted of Genocide charges. Three of them had been sentenced to life in prison and two others had been given sentences of 20 and 30 years in jail, The New Times later established.

    As of today it also remains unclear if they were rearrested and returned to their cells.

    Of concern is that there seems to be little access to information about the escaping prisoners, efforts to track them and how many of them are being returned to their cells.

    And to worsen things, some of these individuals have been only arrested after committing other crimes, sometimes sending a message that had they remained in hiding or had they not committed any other crime, they wouldn’t have been found and detained.

    One of such is Baribwirumuhungu, who was detained after slaughtering a mother and her five children in Byimana Sector, Ruhango District.

    This paper has also obtained evidence that at least one prison escapee was among the five suspects Police arrested and paraded before the media in Muhanga District in July over the murder of a guard and theft of music instruments at a Pentecostal church.

    These are just some of the examples.

    Rwanda National Police Spokesperson Damas Gatare told The New Times that the Ruhango case is not the first. He, however, said he could not establish exactly how many such cases the Police has handled and referred us to the RCS.

    Several efforts to get a comment from the Rwanda Correctional Services were futile as authorities kept claiming they were too busy to handle requests from this newspaper.

    Threat

    When Baribwirumuhungu appeared before Muhanga Intermediate Court, he narrated how he murdered the six members of the same family in Ruhango and hinted to the reasons why he committed the heinous crime.

    One of them–and perhaps the most plausible–was that he feared, in his own words, “to be betrayed” by his host family, which he went on to slaughter one after another.

    “I feared I was going to be arrested and taken back to prison,” he told the court at his initial hearing.

    His descriptions of events that led to the gruesome murder gives the image of someone who wanted to remain in hiding and would do anything, including more murders, to remain at large.

    It later emerged that the suspect, who was arrested in Ngororero Sector, had also changed his name to evade justice.

    Escaping from prison is a criminal offense that attracts penalties, including increased jail term, according to the Penal Code.

    Generally, prison escapees are considered a threat to public safety that a public notice should be issued the moment they vanish to prevent possible crimes and involving the public in efforts to re-arrest the suspect.

    Details of the escapees, particularly their names, photos and physical features, are expected to published and made accessible to the general public.

    In some countries, even when a convict is released from jail after serving their sentences, sometimes they are put under close monitoring, particularly if they had committed violent or serious crimes such as murder or rape.

    Some members of the public believe that the same approach can be of great help for the Rwandan community and that involving the public in hunting for prison escapees and other suspected criminals by publicising their identities could ease efforts to arrest them.

    ************************

    Police speaks out

    The Southern Regional Police spokesperson, Hubert Gashagaza, says the Police works with other security organs, including RCS, to identify, track and re-arrest those who escape before completing their jail sentences.

    Gashagaza says usually the process looks like the routine exercise of identifying and arresting suspected criminals but sometimes it involves complicated and extensive investigations.

    “Criminals are not stupid people. Sometimes they take their time to obliterate evidences that might lead to their arrests. Tracking them down sometimes takes time,” Gashagaza says.

    He says tracking down criminals, including those who escape from prisons, requires joint efforts by security agencies and the general public.

    However, the officer says this doesn’t mean always publicising their details “as sometimes it might complicate investigations instead.”

    “When we want to publicise a suspect’s identity, we first assess all the implications,” he says.

    “There is no single strategy that you can say is completely effective. We always employ several techniques and sometimes that involves publicising names and details of wanted people for public help in tracking and arresting them,” Gashagaza adds.

    He says the role of the public in ensuring security and contributing to the timely arrest of those who escape from prisons – as well as other criminals – remains vital.

    “Residents should always ensure they have details of individuals they are not acquainted with and the motives of their visits in their villages and whenever they have suspicion, call in authorities. That could greatly contribute to uncovering and arresting criminals who want to evade justice,” Gashagaza says.

    The officer also revealed that Police are working on developing a software that would make it easy to have details of convicts who complete their sentences and eases efforts to monitor them to prevent them from committing other crimes.

    This, Gashagaza says, is because many former convicts are likely to repeat criminal activities in the future even after they have completed their sentences. End  by JP Bucyensenge The new Times Rwanda

    Posted here by Albert Gasake

  • Gisagara: Abacitse ku icumu mu gihirahiro

    Abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara bahangayikishijwe no kutishyurwa imitungo yabo yangijwe muri Jenoside. Ibi ngo bakaba basanga ari imbaraga nke zishyirwamo n’ubuyobozi bushinzwe kubishyuriza. Ibi bavuga ko ari imbogamizi ikomeye mu mibereho yabo ariko kandi ngo binakoma mu nkokora ubumwe n’ubwiyunge.

    Nyuma y’aho Inkiko Gacaca zirangirije imirimo yazo abacitse ku icumu bangirijwe imitungo muri Jenoside bari biteguye kwishyurizwa, gusa kugeza ubu hari abatarishyurwa n’ifaranga rimwe. Ubukene, kutagira ikibarengera no guhora babona ababangirije imitungo ntawe ubakurikirana ngo ni ibibazo bikomeye kuri bo. Gusa bavuga ko babona abashinzwe kubishyuriza ari bo badashyiramo ingufu.

    Ubwo IGIHE yaganiraga na bamwe mu bacitse ku icumu bagaragaza ko bahangayikishijwe n’ iki kibazo cyo kutishyurizwa imitungo. Mu mwaka ushize wa 2013, ngo nibwo babwiwe kujya guteza kashe mpururuza (stamp) ku marangizarubanza. Aya marangizarubanza ngo bagombaga kuyajyana ku biro by’utugari ngo babone kwishyurizwa. Gusa kugeza ubu nta kintu na kimwe kirakorwa.

    Kuki abacitse ku icumu batishyurizwa imitungo ?

    Iyo ubajije abacitse ku icumu iki kibazo bakubwira ko baheze mu gihirahiro, ngo yewe n’abishyura bishyura nabi. Gutegereza ngo ni ryo jambo babwirwa n’ubuyobozi.

    Umugore umwe mu bacitse ku icumu, ukurikirana imitungo y’ababyeyi be yagize ati : “Harimo ababashije kwishyura duke, harimo abatarishyura, mbese ubona nta bushake babifitemo, mbese twaheze mu gihirahiro. Abaturage bavuga ko bakennye ariko n’ubuyobozi ubona nta mbaraga bushyiramo.”

    Iki kibazo cyo kutishyurwa imitungo yangijwe muri Jenoside usanga ari rusange muri uyu murenge. Umukekuru wo mu kigero cy’imyaka 52 utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we, dore ko yatubwiye ko iyo bagaragaje ibibazo nk’ibi batukwa n’ubuyobozi, ngo asanga ubuyobozi ari bwo butuma iyi mitungo itishyurwa.

    Imitungo y’uyu mukecuru yangijwe yari iherereye mu Kagali ka Nyaruteja. Ngo amatungo, ibikoresho byo mu nzu n’inzu byose nta na kimwe basigaranye. Ngo n’ubwo byahawe agaciro kadahuye n’ako byari bifite ngo n’utwo duke ntatwo barabona. Kuri ubu aba mu nzu wenyine, n’iyo ashatse amazi bimusaba gutanga igiceri yishyura umuvomera.

    Abajijwe ku mpamvu abona atishyurizwa imitungo, mu ijwi wumva ko ririmo akababaro yagize ati ”Badusabye kujya guteza kashe mpuruza i Mugombwa ku marangizarubanza, mu mwaka ushize, twaraziteje ariko nta kirakorwa, abayobozi batubwiye ko ari bo bagomba kutwishyuriza”.

    Si uyu mukecuru waganiriye na IGIHE gusa. Undi mubyeyi wo mu kigero cy’Imyaka 50, ahangayikishijwe no kuba imitungo y’ababyeyi be n’abavandimwe bishwe muri Jenoside itishyurwa. Ikigeretse kuri ibi ngo ni uko baregeye n’indishyi nazo bakazitsindira ariko ngo imitungo ya ba Ruharwa nayo iragurishwa indi igakomeza gukoreshwa nta nkomyi.

    Abandi babeshejweho nabi no kuba batarishyurwa ibyabo byangijwe

    Ubwo jenoside yabaga, Gashema Omar yari afite imyaka 15, ababyeyi be n’abavandimwe bose hamwe bagera ku 10 barishwe, inzu z’iwabo 2 zose zirasenywa. Yasigaye wenyine na mukuru we wari mu gisirikare. Kuri ubu afite imyaka 35, yiga muri IPRC Kigali. Ntagira inzu yo kubamo, iyo muganira akubwira ko akibungana akarago kandi akuze.

    Omar Gashema uri kwiyubakira inzu y’ibiti

    Inzu imwe y’iwabo yahawe agaciro n’Inkiko Gacaca ka miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atatu y’amafaranga y’u Rwanda (3,300,000frws) aho ngo ni uko hari ku gasantere (centre) I Nyaruteja. Indi nzu yari iherereye mu Kagali k’Umubanga, yahawe agaciro k’ibihumbi magana atanu (500,000frws) Iyi mitungo yose yangijwe yishyuzwaga abantu 13, kugeza ubu hamaze kwishyurwa 250,000 gusa ku bagomba kwishyura inzu zasenywe.

    Kutagira aho akinga umusaya mu biruhuko ngo byamuteraga guhora azenguruka ingo z’abari inshuti z’iwabo uko ibiruhuko bije. Gusa ubu iyo yirebye n’imyaka afite ngo bimutera isoni. Byatumye afata icyemezo cyo kwiyubakira mu bukene bwe akazu ka metero 7 kuri 3. Gusa aka nako kamunaniye kukuzuza.

    INzu ya Gashema ifite metero 7 kuri 3

    Iyo nawe umubajije impamvu atishyurizwa imitungo akubwira ko ibyo asabwa gukora byose yabikoze ariko ngo nta kintu na kimwe gikorwa ngo yishyurizwe.

    Ibi bishyira uyu musore mu bibazo byo kubaho ubuzima bubi. Imiryango yabagamo nayo yahisemo kumurekura ngo byibuze ubuyobozi bubone ko ahangayitse bube bwagira icyo bumufasha. Gashema yatse ubufasha inshuro nyinshi bwo kubakirwa icumbi nk’uko bikorerwa abandi barokotse Jenoside abadafite aho kuba. Mu 2008, 2009, 2010, 2011, hose yandikiraga FARG n’ubuyobozi bw’umurenge abugaragariza ikibazo aterwa no kuba atishyurwa imitungo ndetse no kutagira icumbi. Icyo gihe cyose nta cyakozwe, ngo yabwirwaga ko ari ku rutonde rw’abategereje. Iyo ubajije Gashema impamvu atishyurwa akubwira ko atayizi, gusa ntatinya kuvuga ko abakamwishyurije nta mbaraga bashyiramo.

    Yagize ati “Njye nayobewe icyo nakora n’icyo nareka. Sinavuga ko abagomba kunyishyura nta bushobozi bafite kuko nta n’uwanyegereye. Ariko abagomba kunyishyuriza nabo mbona ntacyo bakora. Ubu bansabye guteza kashe mpuruza ku marangizarubanza I Mugombwa, narabikoze, ariko hashize amazi arenga atandatu nta kintu na kimwe kirakorwa.”

    Iki kibazo cya Gashema ni urugero ruto cyane mu bibazo byinshi abarokotse bakubwira iyo ubegereye. Benshi ntibifuza ko amazina yabo agaragara cyangwa avugwa. Ngo kuko iyo babivuze byitwa ko bareze umuyobozi, bagahitamo kubyihorera ngo bagahebera urwaje.

    Kubwa Gahema, ngo ntabwo wavuga ko abasabwa kwishyura badafite ubwishyu, kuko kugeza ubu n’ibyo ari gukora ari gufashwa n’umugabo wishyurira mukuru we ibihumbi 50, uyu nawe akaba ari umwe mu basabwa kwishyura izi nzu z’iwabo. Yagize ati ”Bose bagize umutima nk’uyu, byibuze nabona aho kuba.”

    Abahagarariye abacitse bakora ubuvugizi ariko bakabwirwa gutegereza

    Abahagarariye abacutse ku icumu mu Murenge wa Nyanza bavuga ko nta ko batagira ngo bakore ubuvugizi cyane cyane ku bijyanye no kwishyuza imitungo.

    Umuryango IBUKA mu Murenge wa Nyanza ivuga ko izi neza ko iki kibazo gihangayikishije abacitse ku Icumu.

    Mukagakire Beltirde uhagarariye abacitse ku icumu mu Murenge wa Nyanza, yatangarije IGIHE ko bahora bategereje icyo babwirwa n’ubuyobozi. Gusa yirinze kuvuga ko ari imbaraga nke zishyirwamo n’abayobozi ngo kuko iyo bababajije impamvu bababwira ko bahugiye mu mihigo.

    Mukagakire ati ”Ikibazo cyo kutishyurwa kw’imitungo yangijwe muri Jenoside natwe turakizi pe ! Ariko dukora ubuvugizi gusa ubona bigenda biguru ntege. Gusa nko mu Kagali ka Higiro ho bigeze kubura umuyobozi w’akagali, ibi byatumye bisa nk’ibyibagiranye birushaho.”

    Umunyamakuru wa IGIHE yanabajije uhagarariye abacitse ku icumu niba babona ikibazo cyo kutishyurwa imitungo gishobora kuba giterwa n’amikoro make y’abasabwa kwishyura. Kuri iki kibazo, Mukagakire yavuze ko icyo atari ikibazo ngo kuko nta muntu wigeze akigaragaza ngo binanirane ko yakumvikana n’uwo agomba kwishyura.

    Ati ”Ntabwo navuga ko ari ukuba abagomba kwishyura badafite ubwishyu, iki cyo ntabwo cyaba igisubizo kuko iyo umuntu yangije ikintu cy’undi aba agomba kumwishyura, kugirango babashe bunge bwa bumwe babe Abanyarwanda babe umwe”.

    Imitungo ya ba Ruharwa mu Murenge wa Nyanza nta n’umwe ufatiriwe na Leta

    Ubwo Inkiko Gacaca zakoraga imirimo yazo, abakoze Jenoside bashyirwaga mu byiciro 3. Abo mu cyiciro cya mbere bafatwa nka Ruharwa aba ngo bagombaga kwishyura imitungo ndetse n’Indishyi z’akababaro igihe zaregewe ndetse zigatsindirwa.

    Uwitwaga Karekezi Sepholie wari umuyobozi mu gihe cya Genocide, Nkundabakura Bonaventure, uzwi cyane nka Nkabyankwese, Sezirahiga Francois na Rwamigabo Innocent aba bose bafatwa nka Ruharwa muri uyu murenge. Nyamara Ntibibuza ko imitungo yabo iri kugurishwa ikagurwa n’abandi baturage.

    Nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Mukagakire Beltirde, ngo nibyo koko iyi mitungo irahari gusa iracyari mu maboko y’imiryango ya ba Ruharwa. Ngo bayikoresha uko bishakiye. Muri iyo mitungo harimo amazu ari mu gasantere(Centre) ka Nyaruteja. Aya amazu yose yaraguzwe ndetse aranavugururwa. Uretse inzu imwe y’uwo bakundaga kwita Nkabyankwese nayo kuri ubu iri guhindurirwa ibyangombwa rwihishwa ikandikwaho abandi bantu.

    Ubumwe n’Ubwiyunge burakomwa mu nkokora no kutishyurwa kw’imitungo

    Iyo uganira n’abacitse ku icumu bo muri uyu murenge bakubwira ko usibye kurenzaho ariko badacyeye ku mutima. Umukecuru umwe ati “Ikibazo cyo nticyabura, ubwo se umuntu yaba yarakwangirije, mukaba muri kumwe, nta muntu muri kumwe, nta mubyeyi nta mwana, ariko ukabona nta n’icyo bimubwiye ! Urumva ubwo bumwe n’ubwiyunge bwaba bwuzuye ? Burahari ariko ntibwuzuye.”

    Ibi byanashimangiwe n’uhagararire abacitse ku icumu aho yagaragaje ko igihe cyose abacitse ku icumu batarishyurwa imitungo baba bafite agahinda kenshi gatuma batabasha kwiyakira igihe babona ababiciye bakabangiriza imitungo batuje nta cyobibabwiye.

    Mukagakire ati “Iyo umuntu yangije ikintu cy’undi aba agomba kumwishyura, kugirango babashe bunge bwa bumwe babe Abanyarwanda, babe umwe”.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyanza bubivugaho iki ?

    Aganira na IGIHE, Umuyobozi w’Umurenge wa Nyanza Uwimana Jean Bosco yagaragaje ko iki kibazo akizi ariko anagaragaza ko bari gukora uko bashoboye ngo byibuze mu mpera z’ukwezi kwa 12 uyu mwaka, imitungo y’abacitse ku icumu izabe imaze kwishyurwa.

    Mu kiganiro na IGIHE kuri telefone, Uwimana Jean Bosco Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyanza yavuze ko mu buzima busanzwe, abacitse ku icumu muri uyu murenge babayeho neza. Yavuze ko bose bubakiwe amacumbi ngo n’abatarayabona biri mu nzira. Abacitse ku icumu ngo bahawe inka, amatungo magufi, ndetse n’uburezi. Abana bakiri mu mashuri ngo nabo bahawe amatungo bayaragiza mu baturanyi akaba abagoboka mu biruhuko.

    Avuga ku kijyane no kwishyuza imitungo yangijwe muri Jenoside, ari na cyo kibazo gihangayikishije abacitse ku icumu muri uyu murenge, Uwimana Jean Bosco yavuze ko bagorwaga no kuba abacitse ku icumu bari batarateza kashe mpururuza ku marangizarubanza. Ati “Urumva hari n’ababa bararangije guteza kashe mpuruza ntibazane amarangizarubaza. Ni icyo kibazo kigihari. Ariko ubundi uwatugejejeho amarangizarubanza nta gihe bimara. Izindi mbogamizi zirimo, uba usanga umuntu umwe yishyuza abantu barenze 15, 20, kandi umuhesha w’inkiko ni umwe mu kagali, biba bisaba rero ko azenguruka ba bantu bose abishyuza kandi akubahiriza porosedire (Procedures)”.

    Ibi byatumye IGIHE ibaza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Nyanza igihe baha abacitse ku icumu ngo byibuze umubare munini ube wamaze kwishyurizwa imitungo agira ati “Twebwe urubanza rutugezeho dusaba ko byibuze bitarenze ibyumweru 2 rurangizwa, ku bijyanye n’imitungo twifuzaga ko byibuze bitarenze ukwezi kwa cumi n’abiri uyu mwaka yaba yarangije kwishyurwa, n’ubu tuvuye mu nama tubiganiraho n’abahesha b’inkiko”.

    Umuyobzi w’Umurenge wa Nyaza ariko yahakanye ko ibi hari ingaruka bishobora kugira ku bumwe n’ubwiyunge. Ngo Umurenge wa Nyanza umaze imyaka yikurikiranya itatu cyangwa ine utagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside. Kuri bo ngo nta kibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge bafite.

    Ku bibazo by’indishyi zishyurwa na ba Ruharwa, Umuyobozi w’Umurenge wa Nyanza yavuze ko kugeza ubu nta rangizarubanza riteyeho kashe mpuruza. Ngo igihe cyose bazaba babonye irangizarubanza riteyeho kashe ryishyuza indishyi z’akababaro ngo biteguye gufatira imitungo ya ba Ruharwa ndetse ikagurishwa hakishyurwa abagomba kwishyurwa.

    Gusa ngo na none itegeko ryahindutse ngo naryo ryadindije kwishuzwa kw’imitungo aho itegeko rishya risaba kubanza guteza kashe mpuruza. Ibi rero ngo bikaba bitakwirengagizwa mu kurangiza izo manza no kwishyuza imitungo.

    Uyu muyobozi ariko yahakanye ko atari azi ko Gahema Omar yatangiye kwiyubakira, ngo yewe nta n’ubwo yigeze yegera ubuyobozi ngo abumenyeshe ko akeneye icumbi. Ngo ubusanzwe bafite amazu batiza abanyeshuri n’abandi bafite ibibazo mu gihe bagitegereje ko babonerwa amacumbi. Ati ”Natwe nk’umuyobozi, uyu munsi ntabwo aratwegera ngo ambwire ngo nabuze icumbi.”

    Gusa ibi bitandukanye n’ibigaragazwa na Gashema koko yatangarije IGIHE ko yandikiye ubuyobozi bw’umurenge asaba icumbi imyaka ine yikurikiranya ngo buri gihe abwirwa ko ari ku rutonde rw’abategereje. Uyu Gashema ucyitwa umwana muri uyu murenge n’ubwo afite imyaka 35, ngo icyatumye atubakirwa ngo ni uko yari akiri mu ishuri. Kuri ubu ngo ari ku rutonde rw’abasigaye kubakirwa kandi ngo bizakorwa vuba.

    N’ubwo Umuyobozi w’Umurenge avuga ibi, abacitse ku icumu bo barasaba ko ubuyobozi bwabafasha kwihutisha kwishyuza imitungo. Kuri bo ngo babona bigenda biguru ntege. Icyifuzo cyabo ni uko bahuzwa n’abagomba kubishyuriza ndetse bigakorwa vuba. Ikindi basaba ubuyobozi ngo ni uko imitungo ya ba Ruharwa yafatirwa igakurwa mu maboko y’imiryango yabo iri kuyikoresha uko yishakiye. Ends

    Inkuru yanditswe na Igihe.com

  • Habuze ubushake bwa politiki ngo abajenosideri ruharwa bafatwe

    fugitives

    Nubwo hashize igihe umunyemari Kabuga Felicien na bagenzi umunani bashakishwa kubera uruhare bashinjwa muri jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA n’Urukiko rwa Arusha byatangaje ko gufatwa kwabo kwakomwe mu nkokora n’ibura ry’ubushake bwa politiki z’ibihugu bimwe.

    Kuwa 25 Nyakanga i Kigali, u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha (ICTR)na Polisi mpuzamahanga byatangije gahunda y’ubufatanye mu guhiga bukware abantu icyenda, ku isonga hari Kabuga Felicien.

    Mu kiganiro cyabanjirije itangizwa ry’icyo gikorwa cyo guhiga bukware no guhemba uzatanga amakuru yafatisha Kabuga Felicien na bagenzi be 8, mu bibazo byabajijwe inzego z’u Rwanda, Amerika, ICTR na Polisi mpuzamahanga (Interpol) byibanze cyane ku kumenya impamvu aba bagabo badafatwa ngo bashyikirizwe ubutabera.

    Umuyobozi wa Ibuka, Prof Dusingizemungu, yashimye inzego zitandukanye zagize icyo zikora mu kugeza imbere y’ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 20 ishize, gusa agaragaza ko bikibabaje kuba nyuma y’iki gihe cyose hari abari ku isonga mu gutegura no gukora Jenoside bakidegembya ndetse bagakora ishoramari mu bihugu by’Afurika.

    Prof Dusingizemugu avuga yatunze agatoki bimwe mu bihugu by’Afurika nka Malawi, Kenya, Zimbabwe, Zambia bikibura ubushobozi n’ubushake bwa politiki ku buryo usanga bikiri indiri y’abakoze Jenoside baboneramo umudendezo.

    Yagize ati “Ibihugu byinshi by’Afurika bibura imbaraga n’ubushake bwa politiki mu gukurikirana abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku buryo usanga babayeho mu mudendezo, bagatembera ndetse bagakora ishoramari.”

    Ubushake bwa Politiki mu kudindiza ifatwa ry’aba bagabo kandi ryagarutsweho n’Umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha, Hassan A. Jallow, wavuze ko mu myaka 20 ishize uru rukiko rwishimira akazi rwakoze karimo guta muri yombi abakurikiranweho Jenoside basaga 90, ariko hakaba hakiri abagabo 9 barimo na Kabuga batarafatwa ku mpamvu zirimo n’ubushake bwa politiki z’ibihugu bimwe na bimwe.

    Yagize ati “Twe dushingira ku bushake bwa za leta ku guhagarika abo twashyiriyeho impapuro zibafata bakabadushyikiriza, ariko nk’uko mwabyumvise ko hari ibihugu bibura ubushobozi, hakaba n’ikibazo cy’ubushake bwa politiki, ibyo bikaza no mu mpamvu zatumye hari abadashobora gufatwa.”

    Ambasaderi Stephen J. Rapp wo muri Deparitoma ishinzwe ubutabera Mpuzamahanga yavuze ko gufata abanyabyaha bakomeye nka Kabuga na bagenzi be bisaba ubufatanye bw’ibihugu no guhanahana amakuru, ari nabyo bikubiye muri gahunda nshya yashyizwe ahagaragara yo kubahiga bukware.

    Ambasaderi Rapp yavuze ko Amerika itazatezuka na rimwe ku mugambi wo guhiga aba bagabo 9 baza ku isonga mu gutegura no gukora Jenoside bayobowe na Kabuga , ndetse yibutsa ko nubwo imyaka 20 ishize ishobora kugaragara nk’aho ari myinshi, ariko ngo icyaha gikomeye ntigisaza kuko hari n’abakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu mu 1945 bagishakishwa kugeza ubu.

    Muri uru rugamba rwatangijwe rwo guhiga aba bagabo, Felicien Kabuga, Protain Mpiranya na Ladislas Ntaganzwa bafatwa nk’ ‘ibifi binini’ , kandi mu gihe cyose bagihumeka bagomba gufatwa nta kabuza.

    Uretse aba, kuri lisiti y’abahigwa banashyiriweho igihembo cy’amadolari y’Amerika agera ku bihumbi 5000 haragaragara Bizimana Augustin, Kayishema Fulgence, Sikubwabo Charles, Ntaganzwa Ladislas, Ndimbati Aloys, Ryandikayo Charles na Pheneas Munyarugarama, nabo baza ku isonga mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Interpol kimwe n’izindi nzego ziri gukwirakwiza impapuro zirimo amafoto y’aba bagabo uko ari 9 kugira ngo umuntu wese cyangwa igihugu gifite ubushake bwo gushyigikira ubutabera, gishakishe mu buryo bushoboka bwose amakuru y’aba bagabo. Ends

    Source: Igihe.com