Uncategorized

No mu Rwanda ngo ba ruharwa barakidegembya

 

Rucagu Boniface

Rucagu, Boniface: Ukekwaho Jenoside nawe ukidegembya mu Rwanda.  Photo/Igihe.com

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, bahangayikishijwe no kubona ba ruharwa bidegembya.

Umuntu ntiyakeka ko nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ihagaritswe, hashobora kuba hari umuntu ukekwaho uruhare muri yo ushobora kuba akidegembya kandi ari mu Rwanda.

Nyiraburanga warokokeye Jenoside mu kagari ka Kiyovu, avuga hari uwo azi witwa Nzigirababiri Protais ajya abona kandi amuziho kuba muri ba ruharwa.

Ngo muri Jenoside uwo Nzigirababiri yakinguriraga Interahamwe zazaga kwica Abatutsi muri Hotel yitwaga ’Le Calme’. Amushinja ko yasambanije abagore n’abakobwa benshi “akabanduza agakoko gatera SIDA.”

Agira ati “Niwe wari umuyobozi muri iyo hotel kandi niwe wakinguriraga abazaga kwica abari bahahungiye. Ariko iyo mubonye ari hanze kandi bagenzi be barakatiwe burundu mbyibazaho byinshi.”

Yabitangarije mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 24 cyakozwe n’abatuye uwo murenge kuri uyu wa kabiri tariki 10 Mata 2018.

Nyiraburanga avuga ko amaze kubona kenshi muri Kicukiro uwo mugabo ukomoka mu Karere ka Musanze, kandi ko ari umuntu wishoboye ushobora gutanga indishyi y’akababaro ku bo yahemukiye.

Asaba ubuyobozi kutemera ko abakoze ibyaha by’indengakamere bidegembya kuko ngo bituma abarokotse Jenoside bongera kurwara ihungabana n’ihahamuka.

Hari na bagenzi be avuga ko batangarira kubona ba ruharwa barimo kwidegembya hirya no hino mu gihugu imbere.

Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Nyarugenge, Gafaranga Omar nawe ashimangira ko bafite ingero z’abantu bafunguwe bagashaka kongera kugirira nabi abo bahemukiye.

Ati “Dufite ingero z’uko abidegembya ari ababa barahawe imbabazi, ariko bagera hanze bagashaka kugirira nabi abacitse ku icumu. Iwacu dufite ingero nk’ebyiri kandi usanga biteye inkeke.”

Inkuru ya Kigali today 04/11/2018.

 

Categories: Uncategorized

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s