
Photo: Karerangabo Stanislas ukekwaho gutema inka y’uwarokotse Jenoside.
Karerangabo Stanislas wo mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera afunzwe nyuma yo gutema inka ebyiri z’umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mugabo w’imyaka 52 wiyemerera icyo cyaha, yatemye izo nka azisanze mu kiraro mu rugo rwa Kigabo Francois, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mata 2018.
Ubu atuye mu nzu y’ubakiwe muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yo kubanisha abakoze Jenoside n’abayikorewe.
Karerangabo yanafungiwe uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko aza gufungurwa nyuma yo kwirega akanemera icyaha.
Inkuru yanditswe Kigali Today.04/12/2018.
Posted here by Al.G.
Categories: Featured
Ngo kubanisha abakoze genocide n’abayikorewe???????????? Aho harimo ikibazo!
LikeLike
cyane. hari imidugudu yitiriwe ubwiyunge abarescape batuzwamo hamwe n’ababagiriye nabi.
LikeLike
Abanyarwanda baca umugani ngo ” akabaye icwende nti koga” ubugome bwatumye yica abantu, ninabwo butuma atema inka – ntaho bwagiye. uyu nabameze nkawe ntibakwiye gusubira kubana nabantu , bakwiye gutura muri prison kuko ntibakibasha ku gerant ubugome bwabo. Hanyuma bakajya bakora imirimo yubaka ejo hazaza, kuko ejo hashize barahashenye.
LikeLiked by 1 person