Reparations

Itsinda ry’abahanga rigiye gucukumbura ikibazo cy’indishyi

survivorsAbacitse ku icumu baganira ku kibazo cy’indishyi Nyagatare, 2012. Photo IBUKA                                                            

Itsinda ry’inzobere z’umuryango mpuzamahanga IOM (International Organization for Migration, Genève) n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda I Arusha muri Tanzania  (ICTR) kuri uyu wa gatandatu 01/02/2014 ryasoje urugendo bagiriraga mu Rwanda rugamije kugishinama no gutangiza inyigo kuburyo ikibazo cy’indishyi kubarokotse jenoside cyakemuka  kubufatanye bwa Leta n’umuryango mpuzamahanga.   Urugendo rwizi mpuguke ku bijyanye n’indishyi rukurikiye ijambo rya perezida wa ICTR mu nama mpuzamahanga yateguwe nurwo rukiko Kampala muri Uganda ukwezi gushize.

 Bwana Van Joensen umucamanza uyoboye ICTR,  yavuze ko urukiko ayoboye  rwakoze akazi kagaragara mu rwego rwo kuburanisha abari ku isonga ya jenoside, nyamara ko ubutabera ku bakorewe jenoside  by’umwihariko  ikibazo cy’indishyi bitahawe umwanya ukwiye mu myaka isaga  20 urwo rukiko rumaze.   Perezida wa ICTR yaboneyeho gutangaza  ko urwo rukiko rwiyambaje umuryango mpuzamahanga IOM kubera ubunararibonye ufite  mu bijyanye no kwiga no gufasha ishyirwaho ry’ibigega na porogaramu z’indishyi mu bihugu byahuye na jenoside n’intambara zikomeye. Mu mwaka wa 2000 IOM ibisabwe na Leta y’ubudage yakoze inyigo inashyira mu bikorwa gahunda yo gutanga indishyi kubayahudi bakoreshejwe imirimo y’agahato mu gihe cya jenoside yakorewe abayahudi.  Umuryango

Izi mpuguke ubwo zari mu Rwanda zabonanye inzego za Leta  zitandukanye  harimo Ministeri y’ubutabera n’inteko ishinga amategeko.  Iri tsinda ryabonanye kandi n’imiryango inyuranye ya Sosiyete sivile harimo n’imiryango y’abacitse ku icumu yibumbiye muri IBUKA. Biteganyijwe ko iryo tsinda rizagaruka mumpera z’u kwezi kwa kane gusuzuma birambuye ikibazo cy’indishyi no kuvugana n’ abacitse ku icumu rya jenoside batandukanye mu gihugu hose.  Iri tsinda kubufatanye na ICTR   rirateganya kugirana ibiganiro na za Leta zitandukanye, umuryango w’abibumbye  n’amashimi yawo mu rwego rwo gukusanya ibitekerezo by’aho amafaranga yo gushyiraho ikigega cy’indishyi yakomoka.

Iri tsinda ry’impunguke rirateganya gusohora raporo mu mpera za Kamena uyu mwaka mu gihe iminsi ijana yo Kwibuka izaba itarasozwa.  Raporo izashyirwa ahagaragara mu I Kigali Rwanda no mukanama gashinzwe amahoro ku isi k’umuryango w’abibumbye I new York muri Amerca.    Nyuma yiyo Raporo, hazashyirwaho akanama gashizwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro yayo.  Ako kanama kazaba kagizwe n’uhagarariye Leta, uhagarariye imiryango y’abacitse ku icumu rya jenoside n’uhagarariye umuryango w’abibumbye.

Abacitse ku icumu rya   jenoside bagera ku 4000 batsindiye amamiliyoni menshi y’ indishyi mu ngereko zihariye zashyiriweho guhana abakoze jenoside nyamara ubu amaso yaheze mu kirere kuko izo manza na magingo aya zitararangizwa. Muri izo manza inkiko zategekaga uwahamwe n’icyaha kwishyura afatanije na Leta( In solidum).   Amategeko agenga urukiko rw’arusha ntiyemerera abakorewe jenoside gutanga ibirengo by’indishyi mu manza zaburanishijwe nuru rukiko. Itegeko risoza imirimo y’inkiko Gacaca  naryo riteganya ko ibijyanye n’indishyi zikomoka kuri jenoside bizagenwa n’itegeko ryihariye- Imyaka 20 irashize iryo tegeko rigitegerejwe ari nako  abacitse ku icumu cyane cyane abafashwe ku ngufu bakanduzwa SIDA n’izindi ndwara zidakira  bakomeje gupfa buhoro buhoro batabonye ubutabera.  Bamwe mu bacitse ku icumu bahamya ko kuba ikibazo cy’indishyi cyarakomeje kwirengagizwa bibangamiye ishyaka ryabo mu kwitabira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge na murumuna wayo  Gahunda nshya ya Ndi umunyarwanda.  End

Inkuru yanditswe na Al. G

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s