21 st Commemoration

Kibungo: Bakurikiranyweho gutera uwacitse ku icumu no kumusenyeraho inzu

Abagabo batatu bafungiye kuri sitasiyo ya Kibungo aho bakurikiranyweho icyaha cyo gusenya inyubako n’ibikoresho by’umuturanyi wabo wacitse ku icumu rya Jenoside.  Abo bagabo bakurikiranyweho kandi gushyira inginga nini n’ibuye ry’ibiro 30  ku muryango no ku madirishya y’inzu y’uwo wacitse ku icumu kugirango atabona uko asohoka ngo atabaze. 

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP), Emmanuel Kayigi, yavuze ko abo bagabo batatu bakekwaho kuba, ahagana saa mbiri z’ijoro zo ku itariki 11 Mata 2015, barateye amabuye ku idirisha ry’icumba uwo wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 araramo, maze ayo mabuye amena ibirahure by’iryo dirisha ndetse agwa mu nzu imbere.

IP Kayigi yavuze ko abo bagabo batatu bakekwaho nanone kuba, nyuma yo gutera amabuye kuri iryo dirisha, yaje kumena ibirahuri byaryo, baregetse ibuye rinini rifite hafi ibiro 30 kuri iryo dirisha (ku ruhande rwaryo ry’inyuma).

Yavuze ko bakekwaho kandi kuba baregetse ingiga y’igiti ku rugi rw’inzu y’uwo wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugirango atabona uko asohoka ngo amenye abo ari bo cyangwa ngo atabaze.

IP Kayigi yavuze ko umwe muri abo bagabo batatu bafunzwe, akurikiranyweho by’umwihariko, ibyaha by’ivangura rishingiye ku bwoko ndetse n’icyaha cy’amacakubiri, hashingiwe ku mpamvu z’uko ahagana saa mbiri z’ijoro zo ku itariki 27 Werurwe 2015, yabwiye uwo wacitse ku icumu ati: “Sinshaka imbwa y’Umututsi, ntuzambanaho ndetse n’inka yawe.”

IP Kayigi yagize ati: “Amategeko ahana biriya byaha by’ivangura rishingiye ku bwoko, amacakubiri, gusenya ibintu n’inyubako by’umuntu, arasobanutse. Uzabikora wese azashyikirizwa inzego z’ubutabera.”

Yabakanguriye kandi kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi bagakaza amarondo kugirango baburizemo ibyaha no gufata ababikora. Yabibukije ko bafite inshingano zo gukorana n’inzego z’umutekano, abakangurira guha polisi amakuru ku byaha byakozwe cyangwa ibigiye gukorwa mu rwego rwo kubikumira.

Ingingo y’136 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ivangura n’icyo gukurura amacakubiri ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Ingingo ya 406 yacyo ivuga ko umuntu wese ku bushake, usenya cyangwa wonona, ku buryo ubwo ari bwo bwose, burundu cyangwa igice kimwe, inzu itari iye ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku nshuro icumi (10) z’agaciro k’ibyangijwe.

Iyo gusenya cyangwa konona ku bushake byateje urupfu rw’umuntu cyangwa rw’abantu benshi, igihano kiba igifungo cya burundu. End

Inkuru ya Umuryango.com

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s