Reparations

Indishyi z’akababaro kubarokotse jenoside: Igihe kirageze, Min. Busingye

Peter Van Der Auweraert wa IOM na Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye basinya amasezerano yo gutangira ibarura (Ifoto/Niyigena F.)Hagiye gukorwa inyingo  kugira ngo abakorokotse jenoside bazahabwe indishyi z’akababaro k’ababo babuze n’ibyabo babuze muri jenoside yakorewe abatutsi.

Mu gihe iyi Jenoside yahitanye abasaga miliyoni mu 1994 yibukwa ku nshuro ya 20, abayirokotse bari batarahabwa indishyi z’akababaro kugeza ubu.

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye avuga ko Jenoside ikirangira icyihutirwaga kitari ugutanga indishyi z’akababaro ahubwo kwari ukubaka ubuzima bundi bushya.

Ati “icyahise gikorwa na Leta kwari ukubaho kw’abantu n’aho batura, ubuzima bwabo, amashuri, ubuvuzi n’ibindi”

Minisitiri Busingye akomeza avuga ko kuko abantu bamaze kugira icyizere cy’ubuzima, igihe kigeze ngo n’ibindi bikorwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2014, Minisiteri y’ubutabera yagiranye amasezerano (memorandum of understanding – MoU) n’umuryango mpuzamahanga witwa Interational Organization for Migration (IOM) yerekeranye no gukora inyigo izagaragaza imibare y’abarokotse n’ibindi.

Minisitiri Busingye avuga ko bizeye ko uwo muryango uzabishobora kuko usanzwe ubikora ku rwego mpuzamahanga. Ku ruhande rwa IOM, ayo masezerano yashyizweho umukono na Peter Van der Auweraert ukuriye ishami ry’ubutaka n’imitungo.

Nta gihe runaka cyagenwe cyo kuba iyo nyigo yarangije gukorwa ariko IOM yasabwe ko nibura mu mpera za Kanama bakagombye kuba hari icyo bafite bashobora kwerekana.

Ikindi ni uko uyu muryango utazakoresha ingengo y’imari cyangwa ngo abakozi bawo bahembwe na Leta y’u Rwanda kuko ngo uzahembwa n’indi miryango mpuzamahanga akaba ari nayo yawuhaye ako kazi.

Ayo masezerano avuga ko iyo nyigo izagaragaza uburyo butomoye buzakoreshwa n’u Rwanda mu gutanga izo ndishyi.

Ikibazo cy’indishyi ni kimwe mu byahoraga bigarukwaho na benshi kuko n’abatsinze imanza baregagamo ababahekuye batazibonye.

Icyakora buri mwaka Leta itanga amafaranga agera kuri miliyoni 132 zo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye. End

Source: Izuba

Categories: Reparations

Leave a comment