Uncategorized

Hatangiye inyigo yo kureba uko abarokotse Jenoside bahabwa indishyi

Umuryango mpuzamahanga w’abimukira(OIM) na Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, aho uyu mushinga ugiye gutangira gukora inyigo ku bijyanye no kuba hatangwa indishyi ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuwa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2014, Minisiteri y’Ubutabera nk’urwego ruhagarariye igihugu yashyize umukono kuri aya masezerano yemerera OIM gukora inyigo ku ndishyi yahabwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston na Peter Van Der Auweraert, Umuyobozi muri OIM ushinzwe itsinda ribarizwamo umutungo w’ubutaka no kwishyura ibyangijwe.

Busingye yabwiye itangazamakuru ko Jenoside irangiye Guverinoma y’u Rwanda itirengagije iby’indishyi ku bayirokotse, ahubwo yabanje guhangana n’ibibazo bitandukanye byo kwita ku buzima bw’ibanze bw’abarokotse Jenoside.

Ibyo bikorwa birimo kububakira inzu , kubitaho mu kubona ubuvuzi, kwiga n’ibindi, kandi byatanze umusaruro. Busingye ati “Ntidufite ikibazo ko bahitanwa n’ibiza bije ibyo ari byo byose. Leta yarahagaze ibabera urutugu rwo kwegamaho.” Buri mwaka Guverinoma ikoresha miliyari zisaga 32 mu gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ariko Minisitiri yakomeje agaragaza ko igihe kigeze ngo hakorwe inyigo, ari nayo izagena ibyakorwa, ati “Reka dutegereze inyigo, aho abantu bari ntabwo habura ibisubizo. Iyi nyigo iziga byose…ibitangiye nonaha iragira ibibazo ibaza, nta mupaka ifite ku kibazo cyaba icy’inkunga , indishyi n’ibindi.”

Busingye yavuze ko nko mu gihe cy’amezi atatu, ni ukuvuga muri Kanama uyu mwaka, hazatangwa amakuru uko inyigo irimo kugenda ariko ngo biranashoboka ko yatangwa mbere, cyangwa nyuma bitewe n’uko yagenze.

Ahazakorerwa iyi nyigo ngo si ku barokotse Jenoside gusa, ahubwo ngo ni kuri buri wese OIM izaba ikeneyeho amakuru numusanzu kuko Jenoside ari icyaha kigamije kurimbura abantu kandi gikorerwa Isi aho gukorerwa umuntu umwe.

Busingye yagize ati “Yaba ibihugu, abaturage, uwo batekereza wese ko yatanga ibitekerezo byatanga igisubizo kuri iki kibazo azegerwa.”

OIM, umuryango usanzwe umenyerewe mu gukora inyigo zo kwishyura indishyi, u Rwanda ruwutezeho umusaruro mwiza.

Abajijwe niba icyo Abanyarwanda bakwitegura, cyane abarokotse Jenoside niba bagiye kubona indishyi, Busingye yavuze ko ari igihe cyo gutegereza inyigo.

Yagize ati “Bitegure kubona inyigo, umusaruro duteze kuri iki gikorwa dutangije uyu munsi ni iriya nyigo. Sinakubwira ngo Umunyarwanda yitegure. Yitegure gutanga ibisubizo, gukorana n’uyu muryango. Twiteguye inyigo ikoze neza.”

Iyi nyigo kandi ngo izagaragaza niba ari ngombwa kuyitanga, uwakagombye kuyihabwa, uko yatangwa n’ibindi. Busingye yagize ati “Iyo nyigo izaba irimo ibishoboka n’ibidashoboka.”

Source: igihe.com

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s