Photo/igihe.com
Ijambo rya Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame mu muhango wo gusoza umwiherero w’Abakobwa – Banyamuryango ba AERG 2013 ; Rwamagana, 6 Ukwakira 2013
Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi,Nyakubahwa Munyamabanga wa Leta muri Minaloc,
Nyakubahwa Gouvernor,
Ba Nyakubahwa bahagarariye Ingabo na Police
Ba Nyakubahwa mwese muteraniye hano
Banyamuryango ba AERG, bana bacu, Mwiriwe neza ? Nagira ngo nshimire AERG ku butumire mwampaye no kuba mwarateguye uyu mwiherero. Kuba mwaratekereje guha umwihariko abanyamuryango banyu b’abakobwa bagitangira amashuri makuru na kaminuza, bishimangira wa muco mwiza mwahisemo wo kurerana, natwe nk’ababyeyi tukaba twariyemeje kubegera ngo tubunganire. Muri Werurwe uyu mwaka, Foundation Imbuto yateguye umwiherero nk’uyu ku bakobwa batangiye Kaminuza kugira ngo tuganire bisesuye, maze bifatire ingamba zo kuyobora ubuzima bwabo bafite intego. Muri uwo mwiherero byagaragaye ko hakenewe impanuro kuva abana bakiri mu mashuri yisumbuye, kugira ngo bazagere muri kaminuza bazi imbogamizi bahura na zo, n’uburyo bwo kuzivanamo neza. Twifashishije igitabo cyitwa “ Seven Habits of the Highly Effective People” cyanditswe na Stephen Covey, kugira ngo tuganire uburyo umuntu agomba gutangirana n’intego mu mutwe we “ Begin with the end in mind”, bikazamufasha kuba indashyikirwa mu buzima bwe. Twibukiranije kandi ko iyo umuntu afashe urugendo agomba kuba azi aho ajya, uko azagerayo, agateganya kandi n’uko yabigenza aramutse uburyo yateganyije buhuye n’imbogamizi. Nishimiye kandi ko mu nyigisho nabonye mwahawe na byo mwabigarutseho, ndetse mukongeraho n’ubundi bumenyi bubishimangira. Hari umwanditsi witwa Martin Gray warokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, mu gitabo cye yise “ Au nom de tous les miens” yagize ati « On sort du cercle de la mort par la vie et l’action ». Muri rusange twishimira ko abana bacitse ku icumu mwahisemo kubaho, ariko tukaba twemera ko mukwiye no kubaho neza. Ntawasiba amateka yatubayeho, ntawabasha gusimbura ababyeyi n’abavandimwe mutagifite, ariko mufite igihugu n’ubuyobozi buzima kandi burimo ababyeyi ! Igihugu kibakunda, cyumva inzira y’umusaraba mwaciyemo, kibarinda kuzongera gutonekara kandi kigamije kubafasha kwiteza imbere. Igihugu kandi kirwanira iteka kwihesha agaciro, kugira ngo tutazongera gupfa ! Igihugu gihora giterwa amacumu n’abafite ikimwaro cy’uko batasohoje umugambi wabo ; ariko icyo gihugu kikanga kigakomeza kubaho no kubaka ubunyarwanda nyabwo. Ubwo mwahisemo kubaho rero, mukaba munafite ubushobozi bwo guhindura ayo mateka, hari indi ntambwe mugomba gutera kugira ngo muve muri cya gicucu cy’urupfu n’agahinda umwanditsi yavuze ! Ni umurimo, guharanira kwiteza imbere. Kugira ngo mugire ubuzima bwiza, birasaba ingufu zanyu nyinshi. Binyuze mu kurerana, guhanana, gufatanya kugira intego, mukagena n’uburyo bwo kuzigeraho. Birabasaba kandi gukomeza kwegera abantu bakuru kugira ngo bashobore kubaherekeza. Bumwe mu buryo bwo kugera ku ntego mwihaye, ni ukugira ubumenyi, kumenya impano zanyu, kumenya kuzikoresha no gutizanya ingufu. Ikindi gikomeye ngira ngo ngarukeho, ni uguhagarara ku gaciro k’umukobwa muri rusange, by’umwihariko nk’ uwarokotse Jenoside, kandi ufite inshingano zo kongera kubaka umuryango Jenoside yasenye. Byaragaragaye ko mu kigero cyanyu abakobwa baca mu bigeragezo bitandukanye, kuko ni cyo gihe umwana w’umukobwa aba atangiye ubundi buzima bwo kwigenga. Imibare y’umwaka ushize, iratwereka ko mu banyamuryango banyu 3957 b’abakobwa batangiye kaminuza, 48 batwaye inda, 32 bahita bava mu ishuri.
- Ni iki mwakora kugira ngo hatagira abandi bongera gutakaza amahirwe yo kwiga ?
- Ese wowe ku giti cyawe, wakwirinda ute kugira ngo usohoke neza muri ibyo bigeragezo ?
- Ni iki mwakora kugira ngo abatakaje ishuri bagaruke ?




Leave a Reply