Uncategorized

Abana bacitse ku icumu bo Murenge wa Kigali barasaba kurenganunwa

Image

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu muryango wa Nsengiyumva Gaspard, batuye mu Murenge wa Kigali Akarere ka Nyarugenge, bavuga ko barenganyijwe n’umuyobozi w’Umurenge, ubwo yahagarikaga ubwishyu bw’ibyo bangirijwe muri Jenoside.

Bavuga ko Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge yahagaritse kwishyurwa imitungo yabo yangijwe, avuga ko impapuro z’irangiza rubanza bahawe na gacaca zaba ari impimbano, nyamara aba bana bo bagaraza ko izi mpapuro bazihawe na gacaca ngo bajye kwishyuza.

Uwizeyimana Dative uri mu kigero cy’imyaka 27, uhagarariye umuryango wa Nsengiyumva mu kiganiro na IGIHE yavuze ko Umurenge, wafashe amafaranga ibihumbi 600 bagombaga kwishyurwa bayashyira kuri konti y’Umurenge. Avuga ko abangije iyo mitungo bemeye icyaha no kwishyura ibyo bangije.

Uwizeyimana avuga ko bamaze kwishyurwa miliyoni ebyiri gusa, muri 15 zigomba kwishyurwa.

Avuga kandi ko Munyaneza Aimable Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge ngo yahagaritse ubwo bwishyu kugira ngo yige ku mpapuro zabo avugako ari impimbano.

Uwizeyimana agira ati “Twaraburanye abatwangirije imitungo yacu bemera icyaha ndetse bemera no kutwishyura, Gacaca itanga impapuro z’irangizarubanza n’abagombaga kutwishyura barazizi baranabyemera, igihe cyo kutwishyura kigeze Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge ababuza kwishyura.

Bagira bati “ Ikibazo cyacu twakigejeje ku karere ka Nyarugenge, visi mayor ushinzwe imibereho myiza, ategeka ko ayo mafaranga bayaduha, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge adutumaho ngo ayaduhe tugezeyo arayatwima. Yadushyizeho igitutu adusinyisha impapuro tutasomye n’ibyanditsemo”

Ku murongo wa telefoni na IGIHE twahamagaye Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge atubwira ko ari mu nama, ataboneka. Twongeye guhamagara ntiyatwitabye.

Inkuru ya Igihe.com Yanditswe na  Faustin Nkurunziza

Yashyizweho na Albert Gasake

Categories: Uncategorized

1 reply »

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s