Dr. Philippe Basabose

Itotezwa ryo kwa Rwigara: Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.

Adeline Rwigara.Photo internetProf. Philippe Basabose,  arasesengura  umuzi n’umuhamuro w’itotezwa riri gukorerwa umuryango wa Rwigara.  kanda hano  usome inyandiko irambuye.

Hagati aho reka mbasogongeze kuri bimwe uyu muhanga yakomojeho muri iyi nyandiko ye:  Aragira ati:  Nk’aba rescapés iki kibazo kiratureba ku buryo bw’umwihariko. Umurescapé yabonye kurusha abandi bose ububi bw’ikibi. Gufata iya mbere mu kwamagana ikibi aho cyaba kivuye hose n’uwo cyaba kibayeho wese ni bwo buryo bwiza bwo kugarura ubumuntu mu bantu kuko twabonye ingaruka z’ubunyamanswa mu bantu. Ni byo Mihigo mu ndirimbo yita kuba imbuto z’umugisha zera ku giti cy’umuruho, amashami y’ibyishimo ashibuka ku ishavu. Kutarwanya ikibi wararokotse ikibi nta mugisha urimo.

« Wiceceka. Guceceka bicira urubanza utotezwa, bimusiga icyaha, byongerera imbaraga umutoteza. Vugira urengana  kuko ejo ushobora kuba ari wowe uzaba utabaza ».  Philippe Basabose.

Basabose arasoza iyi nyandiko  yibaza kandi natwe abasomyi atubaza ati:

Ese kuki duceceka abantu batotezwa ?

Turetse abakina ku mubyimba umuryango wa Rwigara, cyangwa bashimishwa no gusoma isubiranamo ry’abatutsi, umuntu ntiyabura kwibaza abakora nk’aho ibiba bitabareba ikibibatera.

Ese ibibi abantu babonye (génocide, gutotezwa, gukorerwa ivangura) byaba byarabahumye imitima ku buryo akababaro k’undi nta cyo kakibabwiye ?

Ese abantu babaye minimalistes ku buryo bumva kuva nta we ubica ku bwinshi nko muri 94 nta kibazo biteye ?

Ese abanyarwanda bamwe kubera guhezwa ku butegetsi (baba abari mu Rwanda cyangwa abari hanze) kuba ubu hari ubutegetsi bibonamo bituma bumva ibyo bwakora byose nta cyo bitwaye kubera biruta uko bari bameze mbere ?

Iyo zone de confort irenza amaso ikibi ko yaba ari akaga ! Ese byaba ari ubwoba bwo guhutazwa ? Bibaye se ubwoba, twavuga ko no gushinyagurira utotezwa ari ubwoba bubitera ?

Kuko hari Uceceka kubera kwanga kwikoraho, umuntu ashobora kumwumva. Ariko se ntabacurira ahatemba utotezwa kandi bicecekeye n’ubwo atari byiza nta cyo byabatwara ? Byaba se ari ugukorera kurebwa neza ?

Icyaba kibitera cyose, kutamagana ikibi ni ukugitiza umurindi, rimwe na rimwe ukazabona ko cyari kibi ari uko cyakugezeho cyangwa cyageze ku wawe. Nyamara abanyarwanda mu bushishozi bwa bo nta cyo batavuze. Bati « Ururiye abandi ntirukwibagiwe », « Umugabo mbwa aseka imbohe », « Iyo umuturanyi arwaye ibibembe ugura ikigarago », « Ubamba isi ntakurura », « Ineza yiturwa indi » (inabi ikiturwa indi), « Inyana y’umugome ntiyugama izuba », n’ibindi n’ibindi. Ese umujinya utuma ibi byose biba kutawamagana aho ntibizageza igihugu habi ? Ibyiza byose waba ukora, njye numva amahano nk’ariya akorerwa umuryango wa Rwigara abitesha agaciro.

Tumaze kumenyera umuco ko Leta/umutegetsi uriho akiza uwo ashaka, akica uwo ashaka, bigacecekwa, ntihagire inkurikizi na mba iba, nyir’ukwicirwa na we akaruca akarumira ndetse byaba ngombwa akanahonga kugirango akomeze abeho. Ibi bituma abantu bumva ari uko bimeze ari na ko bigomba kumera, ko urenganijwe agomba guceceka, yataka agahutazwa kurushaho kandi akaba yizize kuko yanze guceceka. Ngibyo ibyo umuryango wa Rwigara uri kuzira. Bati barahungabanya umutekano ! Ni byo !? Ese ari utatse ko yiciwe, ko arenganywa, n’umwica cyangwa ushinzwe kubahiriza umutekano w’abaturage ariko ntakurikirane uwishe, uhungabanya umutekano ni nde ?

Ese iri totezwa ko ridahesha Leta isura nziza ahubwo buri ntambwe itewe igenda irushaho kugaragaza akarengane umuryango wa Rwigara ukorerwa, yashatse inzira yo kurangiza ikibazo neza (sortie honorable) ishoboka ? Gutsimbarara ku gitekerezo kandi buri ntambwe yo kugishyira mu bikorwa yerekana ko ari kibi ni ukubura ubushishozi. Iyo nzira nta yindi uretse kureka gukomeza gutoteza umuryango wa Rwigara, kubasubiza imitungo ya bo no kubaha ubutabera bakwiye. Ntibagombye kuba bafunzwe banasiragizwa mu nkiko baregwa ibyaha bidafashe.

Bagombye kuba bari mu nkiko barenganurwa ku byerekeye urupfu rwa Rwigara, imitungo ya bo yigabijwe n’abagombye kurinda ubusugire bwa yo n’ihutazwa ryabakorewe. Ibyo bitabaye uko byagenda kose, uko byavugwa kose, amateka yo azabagira abere. Kandi icyo bakorerwa cyose buri ntambwe y’itotezwa rya bo igenda irushaho kubaha intsinzi (kabone n’iyo bazavuga ko batsinzwe urubanza). Intsinzi ya bo iri aha : 1) banze guceceka akarengane kandi ni ubutwari; 2) ubarenganya yabuze ingingo ihamye yo kubashinja kandi uko ibirego bigenda bihimbwa binahindurwa bigenda birushaho gusa n’ikinamico; 3) kwanga guceceka nyuma yo kwicwa kwa Rwigara, c’est l’hommage le plus digne pour Rwigara. Mu maso y’abadatinya kubona ukuri, iyi famille iri en situation de victime kandi victime ntatsindwa. N’iyo byiswe ko yatsinzwe biba bimwe by’urubanza rw’ikirura n’umwana w’intama.

Nanzure gira nti : « Wiceceka. Guceceka bicira urubanza utotezwa, bimusiga icyaha, byongerera imbaraga umutoteza. Vugira urengana  kuko ejo ushobora kuba ari wowe uzaba utabaza ». 

Professeur Philippe Basabose ni Umwarimu akaba n’umuyobozi w’ishami ry’indimi, ubuvanganzo n’umuco muri Kaminuza ya Memorial mu gihugu cya Canada.

Post by Al.G

Categories: Dr. Philippe Basabose

2 replies »

  1. Mukomere cyane bavandimwe njye Philippe ndamushyigikiye 100 ku rindi ni ugushaka uburyo ubwo aribwo bwose twamagana iri hohoterwa ririmo gukorerwa umuryango Rwigara

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s