Be Inspired

Intwari Ntamenye Izina

 

Mu gitondo cy’uyu munsi dukangutse, nabajije umukobwa wa mabukwe icyamukoze ku mutima ku munsi nk’uyu twibuka urugamba rwo kwibohora. Yabaye nk’uhumeka asuhuza umutima, menya ko inkuru agiye kumbwira ari inkuru ishora imizi mu ishavu, umwihariko inkuru z’abarokotse irimburabatutsi zihuriyeho.

Yambwiye ati: “Icyakonze ku mutima ni ubutwari bw’iz’amarere by’umwihariko intwari yambohoye, umusirikare w’ inkotanyi ntamenye izina”.  Arongera ahumeka asuhuza umutima, azenga amarira mu maso, mbega ameze nk’umuntu  wishakamo imbaraga zo gutura umuzigo uremereye. Nuko  atangira kumbwira iyi nkuru:

Hari mu rukerera rwo ku itariki ya 16 cyangwa 17 z’ukwezi kwa gatandatu, 1994.

Twari dukikijwe n’urupfu impande zose, nako twari tumaze kumenyera kubana narwo nk’uko umuntu amenyera umwambaro yambara kenshi. Hari haciye ukwezi Mama bamwishe, jye na musaza wanjye, natwe badusize aho baziko twapfuye. Nari maze kumenyera kwirwanaho n’ukoboko kumwe kuko ukundi bari bakurashe ubwo bazaga kutwica Kicukiro, Kagarama, aho twari dutuye mbere ya jenoside.

Tariki ya 16, Kamena, uwo munsi nibwo twageze kuri St Paul nyuma y’ibyumweru byinshi twihishahisha mu bice bitandukanye i Kigali. Irimburabatutsi ryari rigeze mu cyiciro cy’ihumbahumba kuko hafi miliyoni y’abatutsi yari yamaze kwicwa mu gihugu hose.

Imirambo y’abatutsi twabonaga hanze ku mihanda no ku misozi itandukanye aho twanyuraga  yarutanga kure umubare w’Abatutsi bakiriho.

Mu gihugu hose Interahamwe, abasirikare n’abahutu basanzwe bari bahagurukiye rimwe kurimbura umututsi wa nyuma ugihumeka mbere y’uko inkotanyi zibatesha.

Kuri twe twari twageze mu kigo St Paul,   uwo munsi,  ntibyatinze ko inkotanyi zibatesha.

Aho niho inkuru y’intwari y’inkotanyi ntamenye izina itangirira.

Mu masaha atari maremare cyane  nyuma yo kugera St Paul, masenge wanjye, Theophila, wari wabashije kutugeza St Paul, yaje kunkomanga  mu rukerera ngo tugende.

‘’Shiki, Shiki byuka tugende.” Numva abwira masenge wundi, Bibiana,  ati: “Ni Inkotanyi zikomanze ku muryango zije kudukiza’’.

Liberation

The Liberation monument at Parliament gardens in Kigali. Photo/Doreen Umutesi/TNT

Nari mubitotsi byinshi. Yari inshuro yambere nsinziriye neza kuva jenoside yatangira. Nkeka ko yari inshuro yambere  kandi, mbere yo kuryama,  nari nkuyemo udukweto mama yari yaranyambitse mbere gato y’uko abahutu bamwica mu ntangiriro z’ukwezi kwa 5 muri 94.

Utwo dukweto twari tunkozeho.

Icyokora nitwo twatumye mpura niyo ntwari yanjye nibuka uyu munsi nyuma y’imyaka 25. Twari udukweto dukoze mu mwenda ukomeye umeze nk’ikoboyi, dufite imishumi tuzamuye gato kugeza nko ku tugombabari twanjye.

Masenge aje kunkangura ngo tugende sinahise ngenda ahubwo nashigukiye hejuru ntangira gushaka twa dukweto twanjye muri uwo mwijima. Nabonye agakweto kamwe akandi ndakabura.

Mu gihe narimo gushakisha akandi gakweto abandi barasohotse, mpindukira numvise ijwi rimbwira ngo “Wa mwana we ko uri wenyine?” Nti “Nabuze urukweto rwanjye”. Ati “rureke”. Ni uko wa musirikare w’Inkotanyi ntamenye izina, ntabashije no kubona isura ye,  yankubise ku rutugu aranyirukankana.

Amasasu yavugaga impande zose, bwari butaracya neza.  Anshyira ahagana ibumoso bw’urutugu rwe, iburyo afata imbunda, agenda arwana ansangisha abandi.

Nta gushidikanya ko uriya musirikare, nako iriya ntwari yanjye ntamenye izina, yabonye ako kana k’imyaka 7 kasigaye inyuma, gafite urukweto rumwe, n’ukuboko kumwe, urukundo n’ikiniga bikamusaga, akemera gushyira ubuzima bwe mu kaga, ngo arokore ubwanjye.

Na magingo aya sinamenye izina rye, na we ntiyamenye iryanjye.

Icyokora urukundo n’ubwitange bwe na bagenzi be baturokoye, n’ubwo haciye imyaka 25, mbyibuka nk’aho byabaye mu cyumweru gishize.

Uko mbatekereje amarira azenga mu maso. Mpora nibaza niba iyo ntwari yamvanye mu mwijima w’urupfu yarabashije kurokoka urugamba ngo ibone umucyo w’intsinzi. Ni ikibazo ntarabonerera igisubizo.

Uko abasirikare mbarwa b’inkotanyi badukuye mu menyo ya rubamba kuri St Paul, bakatumanukana ahari uruganda rukora imyenda rwa UTEXRWA, tugaterera  Gisozi, bakatwambukisha mu isayo y’igishanga cya Kabuye, imvura y’amasasu ibari hejuru, ni inkuru y’ubutwari yakwandikamwo filimi n’ ibitabo bihambaye.

Ubu ni ryari Cheri? Reka tubyuke tudakererwa.

Ni aho Shiki, umukobwa wa mabukwe yasubikiye iyi nkuru yambwiraga, y’intwari y’inkotanyi atamenye izina.

Nifurije inkotanyi zose zikiriho umunsi mwiza wo Kwibohora n’iruhuko ridashira ku nkotanyi zatabarutse.

Urukundo twe barokotse irimburabatutsi tubakunda ntirugira amagambo yo kurusobanura. Ends.

Inkuru yanditswe na Albert Gasake.

Kanda subscribe ujye ubona izindi nkuru zacu zigisohoka.

3 replies »

  1. Thank you brother Albert for sharing this courageous testimony of your sweetheart. This is a school of resilience, a free class to the humanity. Happy Liberation Day, our/your resurrection, our Easter

    Like

  2. Dear Skiki,
    I read your story with tears and sadness. I am so incredibly moved by your strength and resilience and how your endured such incredible trauma. I feel privileged to know you and have you as my sister. Hobera ubuzima mwana!

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s