Reparations

Abacitse ku icumu batatu babaye inyangamugayo za gacaca barafunze

 

inkiko-gacacaAbacitse ku icumu bagera kuri batatu bakoze nk’inyangamugayo mu gihe cy’inkiko Gacaca barafashwe barafungwa ku gicamunsi cy’ejo taliki 31/03/2014 mu karere ka Nyanza, sitasiyo ya polisi ya Nyamiyaga.
Abafunzwe bose barimo n’umukecuru wo mu kigero cy’imyaka 60 bari bagize inteko y’urukiko gacaca rw’Umurenge wa Nyamiyaga rwaciye urubanza rw’uwakoze jenoside witwa Ndagijimana mu mwaka wa 2008.
KARAMBIZI LEONARD na MARIMARI BELTHILDE bari bayoboye inteko y’urukiko gacaca rwa nyamiyaga nabo bari mubahagaritswe. Uwitwa MUHANGU wari Umunyamabanga w’iyo nteko na AKUMUNTU wari umwungirije nabo barafunze.
Commandat wa Polisi sitasiyo ya Nyamiyaga yemeje ko koko abo bacitse ku icumu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi. Yongeyeho ko bafunzwe kuko bakekwaho kuba urubanza baciye ari inyandiko mpimbano.
Izi nyangamugayo za Gacaca zafashwe mu gihe uwacitse ku icumu watsindiye kwishyurwa imitungo agiye gusaba ko urubanza rwe rurangizwa.
Ifungwa ry’aba bacitse ku icumu riteye impungege kuko ubusanzwe abandi abakekwaho inyandiko mpimbano bakurikiranwa bari hanze. Mu byaha bisanzwe ihame ni umudendezo, gufungwa biba gusa igihe hari ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko abakekwaho ibyaha batoroka ubutabera.
Abacitse ku icumu n’inyagamugayo za Gacaca batanze ikiguzi gikomeye ku gihugu kugirango inkiko Gacaca zigera kumusaruro zatanze. Abacitse ku icumu benshi bagize uruhare mu nkiko gacaca nk’inyangamugayo cyangwa abatangabuhamya. Bamwe muri bo barishwe abandi na magingo aya bakomeje gushyirwaho iterabwoba rinyuranye. Umuryango Ibuka kuva inkiko Gacaca zitangiye kugera mu mwaka 2010 wabaruye abagera ku 163 bishwe bazira uruhare rwabo nk’abatangabuhamya cyangwa inyangamugayo.
Inkiko Gacaca zasoje imirimo yazo muri Nyakanga 2012 ziciye imanza zisaga miliyoni 2. Uwo murimo w’indashyikirwa ntiwari gushoboka abacitse batitabye iyo rendez- Vous risqué. End

by Al.G

 

2 replies »

  1. Ibi ni akumiro kabisa, n’ubwo ntari umunyamategeko ariko njye binteye impungenge rwose. None se kuki babafunze bareka bakisobanura bari hanze ko ntaho bajya cyane cyane ko harimo n’abashaje cyane. Gaske wadushakira abantu twavugana hariya i Nyanza tugahamagara tukumva ibyo ari byo?

    Urakoze

    2014-04-01 12:10 GMT+02:00 Reparation for Genocide Survivors :

    > Reparation for genocide survivors posted: ” Abacitse ku icumu bagera > kuri batatu bakoze nk’inyangamugayo mu gihe cy’inkiko Gacaca barafashwe > barafungwa ku gicamunsi cy’ejo taliki 31/03/2014 mu karere ka Nyanza, > sitasiyo ya polisi ya Nyamiyaga. Abafunzwe bose barimo n’umukecuru wo mu > kige”

    Like

  2. Ahaaaaa! mbere ya 1994 ntawibwiraga ko bashobora kwica bigeze hariya,nyamara bicaga umwe umwe bageze aho baratwika za Nyamata n’ahandi, barafungwa n’ibindi bibi bakorerwaga , kugeza ubwo bamariyeho ,none rero Muvandimwe ndabona bisa n’ibyo nabonye keretse utabona ntiyumve! ubu se ko aba bicwa ari abo mushobora kumenya ,abarogwa se bo mwabamenya.        

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s