Genocide fugitives

Urukiko rw’Uburayi rwategetse ko Mbarushimana yoherezwa mu Rwanda

marteau 2

Urukiko rw’uburenganzira bwa muntu rw’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi bwategetse ko Emmanuel Mbarushimana ukekwaho Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994 yoherezwa kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda nk’uko byari byemejwe n’urukiko rw’ikirenga rwa Denmark ku wa 06 Ugushyingo 2013.

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwemeje ayo makuru nk’uko tubikesha itangazo ryohererejwe abanyamakuru rishyizweho umukono n’umuvugizi wabwo, Alain Mukurarinda. Iryo tangazo rivuga ko u Rwanda rwishimiye icyo cyemezo cy’Abanyaburanyi kandi ko bishimangira icyizere ubutabera bw’u Rwanda bufitiwe cyo gukorera mu mucyo.

Mbarushimana ni muntu ki ?

Mbarushimana w’imyaka 52 yari atuye mu gihugu cya Denmark kuva muri 2001 aho yari yarasabye ubuhungiro ari naho mu mwaka wa 2010 yaje gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera zaho zashoboraga no kumuburanisha kuko ibihugu by’u Rwanda na Denmark bidafitanye amasezerano yo guheherekanya abanyabyaha.

Mbarushimana akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside (complicity in genocide), gutegura ikorwa rya Jenoside (conspiracy to commit genocide), ibyaha bikorerwa inyokomuntu cyane cyane ubwicanyi n’itsembatsemba (murder and extermination) n’ibindi byaha byose byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Emmanuel Mbarushimana akekwaho uruhare rwe mu gutegura n’ubufatanye mu bwicanyi bwakorewe amajana y’Abatutsi mu duce twa Kabuye, Dahwe, Gisagara, Ndora, Twarubona no mu nkengero zatwo mu byahoze ari Komini Muganza muri Perefegitura ya Butare ubu akaba ari mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo. Muri icyo gihe akaba yari umugenzuzi w’amashuri muri iyo Komini.

Alain Mukurarinda avuga ko u Rwanda rwasabye Denmark kumwohereza mu Rwanda kuva ku wa 29 Gashyantare 2012. Icyakora uyu mugabo yagerageje kurwanya ubu busabe bw’u Rwanda aho yanyuze mu nkiko zitandukanye za Denmark ariko bikarangira ku wa 06 Ugushyingo 2013 urukiko rw’ikirenga rutegetse ko agomba koherezwa mu Rwanda aribwo Mbarushimana yahise ajya kujuririra mu rukiko rw’uburenganzira bwa muntu rw’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi ariko narwo rukaba rwanzuye ko Denmark idakwiye kubuza ubushinjacyaha bwabwo kohereza Mbarushimana mu Rwanda.

Mbarushimana akaba azagezwa mu Rwanda mu mezi ari imbere nyuma y’uko impande zombi zimaze kumvikana izanwa rye. Emmanuel Mbarushimana si we Munyarwanda wa mbere ufatiwe muri Denmark aregwa ibyaha bya Jenoside kuko Sylvère Ahorugeze nawe ariho yafatiwe ariko akaburanishwa na Sweden.

Aho abandi ba Jenosideri baherereye

Mu mwaka wa 2012, Jean Bosco Siboyintore ushinzwe gukurikirana abakoze Jenoside bakihishe mu mahanga yari yatangaje ko kuva muri 2007 ubwo hashyirwagaho uru rwego hari abasaga 1092 bakurikiranywe kandi ko bamwe bamaze gufatwa, cyane cyane ku mugabane w’u Burayi.

Muri uwo mwaka wa 2012, mu bantu 1092 bashakishwaga, abasaga 132 bari bamaze gushyirirwaho impapuro zo kubahagarika mu bihugu bitandukanye bigera kuri 23, kandi 7 muri bo bari bamaze kugezwa mu Rwanda.

Muri Afurika, abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside usanga biganje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Congo Brazzaville, Zambia, Zimbabwe, Malawi, Mozambique, Kenya, Tanzania, na Uganda.

Mu Burayi, umubare munini w’abakekwaho gukora Jenoside uri mu bihugu by’u Bufaransa, u Bubiligi, n’u Budage. Ahandi havugwa abajenosideri ni mu Bwongereza, Danemark, Suede, Switzerland, u Butaliyani, Canada, USA ndetse na Finland.

Inkuru ya Izuba Rirashe

Categories: Genocide fugitives

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s