Survivors security

Nyamasheke: Hari abarokotse batangiye guhohoterwa

NYAMASHEKEMu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi, hari bamwe mu barokotse iyo jenoside batangiye guhohoterwa.

Mu murenge wa Nyabitekeri, akarere ka Nyamasheke hatangiye kugaragara ibikorwa by’urugomo byibasira cyane abacitse ku icumu batuye muri tumwe mu tugari tugize uwo murenge.

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri, ahagana saa tatu z’ijoro, abagizi ba nabi bateye uwitwa Veneranda Mukantabashwa wacitse ku icumu, utuye mu kagari ka Mariba.

Ubusanzwe Mukantaneshwa asanzwe yibana wenyine mu nzu nyuma y’uko Jenoside yakorewe abatutsi imutwaye umubare munini w’abo mu muryango we ndetse abandi bana yasigaranye bakaba barashatse kure ye.

Mukatabashwa aganira na IGIHE yavuze ko akimara gufungura yicaye ku buriri, yatewe n’abagizi ba nabi bamena amadirishya y’icyumba yarimo ariko “ku bw’amahirwe abo bagizi ba nabi ntibabasha kugera ku mugambi mubisha wabo wo kumuhitana.”

Akimara kumva amadirishya y’inzu ye atangiye kumenagurwa yahise atabaza maze inzengo z’umutekano zirimo ingabo z’igihugu, abapolisi n’abanyerondo baramutabara ariko ntibabashije kugira uwo bafata.

Nyuma y’iminota mike abo bagizi ba nabi bamaze gutera kwa Mukatabashwa, muri iryo joro n’ubundi, Epimake Ntihemuka nawe warokotse yahise ahohoterwa akubitwa ibuye mu mutwe n’uwitwa Nzanywayimana Emmanuel waje gufatwa.

Akimara gukomeretswa yahise ajyanawa mu bitaro bya Bushenge biza kuba na ngombwa ko yoherezwa mu bitaro bya Kaminuza by’i Butare. Nzanywayimana we ubu ari mu nzego z’ubutabera.

Bamwe mu bacitse ku icumu batandukanye bo mu Karere ka Nyamasheke bwabwiye IGIHE ko icyo bifuza ari umutekano n’amahoro asesuye muri ibi bihe byo kwibuka, kuko iyo bibuka ababo babuze hakiyongeraho ibikorwa by’urugomo biba bibakorerwa bituma bata icyizere cy’ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Mariba, Nathan Nsengimana yabwiye IGIHE ko nyuma ko “abakoze ibyo bikorwa bibi ari nk’abanyarugomo cyangwa se abagizi ba nabi baba bashaka gukomeza gutoteza abacitse ku icumu ndetse no guhesha isura mbi ubuyobozi muri rusange.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabitekeri Niyonzima Jacques yadutangarije ko n’ubwo ibi bikorwa by’urugomo bitangiye kubera mu murenge ayobora bitaca intege abahatuye n’abarokotse by’umwihariko bahohoterwa.

“Icyo twizeza abaturage muri rusange ni uko hagiye gushyirwa imbaraga mu gushakisha abo banyarugomo maze bagahanwa.”

Nyuma y’ibyo bikorwa, inzego z’ubuyobozi bw’umurenge, utugari, polisi, ingabo ndetse n’abashinzwe umutekano muri rusange, zakoreye inama mu kagari ka Mariba, maze zisaba abaturage kuba imboni mu guharanira umutekano.

Abaturage basabwe guhanahana amakuru y’ababa bafite imigambi mibi yo guhohotera abacitse ku icumu ndetse no gutunga agatoki uwo ari we wese utekereza guhungabanya umutekano muri rusange. End

INkuru ya NDUWIMANA Jean Paul  Igihe.com

Categories: Survivors security

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s