Tag: Jenoside

  • MINIJUST n’uturere ntibumvikana ku manza za Gacaca z’imitungo

    Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye (hagati), Dr. Bizimana Jean Damascene na Dr. Mukabaramba Alvera mu nama yabahuje n'abayobozi b'uturere
    Photo/RBA/ Min. Busingye hagati, umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza Dr. Mukabaramba iburyo na Dr. Bizimana JD wa CNLG, ibumoso

    Minisiteri y’Ubutabera, n’Abahagarariye inzego z’ibanze kuva ku rwego rw imirenge, kugera ku rw’Uturere n’Intara zose, kugeza ubu ntibavuga rumwe ku kibazo cy’umubare w’imanza za Gacaca ku bangije imitungo mu gihe cya Jenoside zigomba kurangizwa. Min. Busingye yavuze ko habaye gutekinika iyo mibare.

    Ahanini ikibazo gishingiye ku mibare, kandi Leta yarihaye igihe ntarengwa ko izo manza zagombye kuba zarangijwe bitarenze uyu mwaka wa 2015.

    Mu nama yahuje Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, abayobozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, n’Abayobozi b’Uturere twose na ba Guverineri, barebeye hamwe aho uturere tugeze dutegura icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko.

    Ku birebana n’imanza za Gacaca zitarangizwa, aho MINIJUST isaba abayobozi b’Uturere gushyira imbaraga mu gukangurira abahesha b’inkiko kurangiza izo manza MINIJUST ivuga ko zingana n’ibihumbi 21, bisaga bihwanye na 1.7%, mu gihe abayobozi b’Intara n’Uturere bavuga ko iyo mibare atari ukuri kuko ari mike.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyentwali Alphonse, yasabye ko icyo cyumweru kizatangira taliki 25/05/2015 umuntu urebwa n’ikibazo cyo kwishyura imitungo yaba yarangije, ubu uba i Kigali, cyangwa ahandi kure asabwa kuza mu murenge nyirizina aho agomba kwishyurira ibyo yangije kugira ngo hamenyekane koko amakuru afatika.

    Ati “Dore nk’ubu hari abitwaza ko nta kintu namba bafite, abandi ugasanga bishoboye ariko ari ikibazo cyo kwanga gusa kwishyura ibyo bangije, cyangwa kwinangira. Hari naho wasanga umuntu ntacyo afite, ukamubabarira ariko yagaragaje ko hari ubushake bwo kwishyura ibyo yangije cyangwa yatwaye.”

    Ku kibazo cy’abahunga bitewe nuko badafite ubushobozi bwo kwishyura namba ibyo bangije, Minisitiri Busingye asanga guhunga atari wo muti bitewe nuko ngo bashobora kwicara hakabaho ubwumvikane bakagira iyindi mirimo y’amaboko bakora nk’uko itegeko ribiteganya, naho ku kibazo cy’imibare y’abagomba kwishyura itangazwa na Minijust, Minisitiri Busingye atangazwa n’uko abayobozi b’Uturere n’Intara bavuga ko atari yo, kandi MINIJUST yarayihawe n’Uturere.

    Ati “Buriya habayemo gutekenika kw’abayobozi bo mu mirenge n’uturere bicaye mu biro barayihimba batazi ko izagezwa imbere ya ba Guverineri na ba meya muri iki cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko hagomba kugira igikorwa imanza z’imitungo yangijwe zikava mu nzira, kuko ari inshingano ya Leta guha Abanyarwanda ubutabera

    Twagira Wilson/Imvaho nshya

  • Impamvu 14 umuryango wa Rwigara utanga ko yishwe

    Mu ijoro ryo kuwa 04 Gashyantare 2015 nibwo umushoramari  warokotse Jenoside Rwigara Assinapol yitabye Imana mu rupfu Polisi y’igihugu yavuze ko ari impanuka y’imodoka. Gusa umuryango we uhamya ko umubyeyi wabo atazize impanuka ari nayo mpamvu wandikiye Perezida  Paul Kagame usaba ko hakorwa iperereza ku rupfu rwe.

    Mu ibaruwa Imirasire.com ifitiye kopi, hagaragaramo impamvu 14 uyu muryango uheraho ushimangira ko Rwigara Assinapol atigeze apfa yishwe n’impanuka ahubwo ko ari abagizi ba nabi bamuhitanye.

    Imwe mu mpamvu zigaragara muri iyi baruwa harimo igira iti:” Polisi yamaze isaha irenga ikura imodoka ye mu nzira ikoresheje Breakdown aho kubanza gutabara umubyeyi wacu wari ukiyirimo agihumeka.”

    JPEG - 100.5 kb
    Rwigara Aristide umuhungu wa Rwigara Assinapol
    JPEG - 299.8 kb
    Rwigara Arioste

    Indi mpamvu iragira iti:” Bakimukura mu modoka aho byitwa ko impanuka yabereye, Polisi yihutiye gufungira umubyeyi wacu mw’isashe ya Plastic kandi nta muganga wamusuzumye ngo yemeze ko yashizemo umwuka.”

    Uyu muryango wemeza ko umubyeyi wabo yishwe

    Rwigara Diane, imfura ya Rwigara Assinapol avuga ko umuryango we wahamagawe ubwo babwirwaga ko umubyeyi wabo yakoze impanuka,, bageze aho impanuka yabereye basaba Polisi ko yamujyana kwa muganga ako kanya ariko ngo bigizwayo. Yakomeje avuga ko haje imbangukiragutaba ngo ariko Polisi ikayisubizayo ahubwo ikamutwara mu modoka yayo. Yashimangiye ko itigeze ishyira imbaraga mu kuba yajyana umubyeyi wabo kwa muganga.

    JPEG - 215 kb
    Umugore wa Rwigara Assinapol

    Rwigara Anne, umwana wa Rwigara Assinapol wageze ku mubyeyi we akimara gukora impanuka yagize ati:” Tukihagera twasanze abantu bigaragara ko bogeza, twaramubonaga ari muzima. Uko byari bimeze byarashobokaga kubanza gukura umubyeyi wacu mu modoka bakamujyana kwa muganga, ariko Polisi yo yakuraga imodoka mu muhanda umuntu akirimo kandi ari muzima bigaragara.”
    Anne yakomeje agira ati:” Bari gufungura urugi kuko n’ubundi barazifunguye bakabanza kumukura mu modoka bakamujyana kwa muganga.”

    JPEG - 154.5 kb
    Rwigara Diane imfura ya Rwigara Assinapol

    “Iyo bahita bamujyana kwa muganga wabonaga ari umuntu wavurwa agakira. Ikindi ntabwo byumvikana ukuntu wajyana umuntu ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru usize ibitaro bya Kibagabaga cyangwa King Faisal Hospital hafi aho.”

    Abajijwe icyo aheraho avuga umubyeyi wabo yishwe, Rwigara Diane avuga ko ibizamini byo kwa muganga byagaragaje ko umubyeyi wabo yishwe akubiswe ikintu gityaye kimeze nk’ icyuma cyangwa umuhoro mu mutwe. Ni mu gihe Anne Rwigara avuga ko we yabashije kumukoraho agihumeka ubwo impanuka yari ikimara kuba ariko akaza no gutungurwa no kubona yarajyanywe mu inzu ishyirwamo imirambo ( morgue ) atabanje kugezwa imbere ya muganga.

    JPEG - 158.1 kb
    Rwigara Anne, umukobwa wa Rwigara Assinapol

    Anne agira ati:”Njye namukozeho bataramujyana, ariko igitangaje ni uko bamaze kumugeza muri Morgue ngiye kureba nsanga mu mutwe inyuma cyane ahantu hatandukanye, na byo nabibonye mukozeho amaraso akanyuzura ku biganza; kandi mbere atarajyanwa ku Kacyiru ntabyo nari nigeze mbona. Byasabye ko bamudoda kugira ngo tumwambike imyenda kuko yavaga amaraso menshi aho yari yakubiswe ibyuma.”

    “Twasabye abapolisi ko babanza kumushyikiriza muganga ngo arebe nuko baraduseka cyane”

    Rwigara Diane, imfura ya Rwigara Assinapol avuga ko bandikiye Perezida wa Repubulika kugira ngo bashinganishe ubuzima bwabo kuko ngo abagiriye nabi umubyeyi wabo nabo bashobora kubagirira nabi. Mu magambo ye yagize ati:” Icyo dushaka ni ugusaba ko iperereza ryakongera gukorwa mu buryo bwimbitse, Polisi yavuze ko ari impanuka ariko twe tuzi neza ko yishwe. Ikindi ni ugushinganisha ubuzima bwacu n’ibyacu.”

    Rwigara yamenyekanye nk’umwe mu banyemari bakomeye babaga mu Rwanda, dore ko nyuma ya Kabuga Felicien wafatwaga nk’umuherwe wa mbere mu Rwanda, agakurikirwa na Silas Majyambere wafatwaga nk’umuherwe wa kabiri mu gihugu, urutonde ntirwashoboraga kugera muri batanu (Top Five) izina rya Rwigara Assinapol ritavuzwe.

    Mu bucuruzi bwe, ni we munyarwanda wa mbere watangije uruganda rukora itabi mu Rwanda, rikaba kandi ryaroherezwaga no hanze y’u Rwanda. Ni umwe mu Banyarwanda bake cyane batumizaga hanze kandi bakaranguza inzoga zo mu rwego rwo hejuru kandi zihenze (Liqueurs, champagnes, … ), mu gihe cye zamenywaga na bake, kuko yaziranguzaga amahoteli n’ibindi bigo bikomeye. Ubucuruzi bwe bwakomeje kwaguka no gutera imbere, yagurira ibikorwa bye no hanze y’u Rwanda.

    Assinapol Rwigara ntiyigeze agaragara mu bikorwa bya politiki, ariko ubwo hatangiraga ibitero by’Inkotanyi mu mwaka w’1990, yabaye umwe mu bashyizwe mu majwi ko bazishyigikiye ( abitwaga ibyitso ). End

    Philibert Girinema/Umuryango.com