GENOCIDE: NOT FORGET, NOT FORGIVE

Ubwiyunge mu Mboni y’Uwarokotse Jenoside

Guest post by Jean de Dieu Musabyimana:

Mugihe abacitse kw’icumu tukirwana n’ibikomere ryadusigiye, ubwiyunge n’intero iterwa buri munsi ngo tuyikirize. Harya ubundi uwacitse ku icumu yiyunga nande? Ahatari ubutabera n’imbabazi,  nta bwiyunge buhaba! Ibi byombi se byagezweho? Dore uko mbibona nk’uwacitse ku icumu…

Jado

Umwanditsi Jean de Dieu Musabyimana. Photo: North Dakota Studies

Umunsi umwe abana b’umuturanyi wanjye bararwanye, umuhungu w’imyaka 10 na mushiki we w’imyaka 12, umukobwa akomereka ukuboko, nuko aza yiruka aje kuregera se twari twicaranye ku irembo. Nuko kugira ngo urwo rubanza rutarogoya ibiganiro byacu, umubyeyi ati ngaho nimusubire mu nzu ndaza kubashyira muri gacaca uwakosheje asabe imbabazi. Umwana w’umuhungu ati “Ariko papa, ubu koko uradushyira muri gacaca kandi ntamwishe?!!” byarangiye duseka, dore ko ngo akabi gasekwa nk’akeza. Uru ni urugero rumwe muri nyinshi zerekana ukuntu jenoside yakorewe abatutsi yangije u Rwanda bikomeye, kugeza no ku ndiba y’umuco.

Ijambo ubwiyunge si inzaduka mu muryango nyarwanda, kuko riruta mu myaka buri munyarwanda wese uriho ubu usoma iyi nyandiko. Kwiyunga bikaba imwe mu nkingi zikomeye abanyarwanda bakoreshaga, mu kubaka ishyanga rishyize hamwe.

Igitangaje kandi kibabaje, ni uko iyo uvuze ijambo ubwiyunge, abanyarwanda benshi bahita batekereza jenoside yakorewe Abatutsi, kwiyunga bikaba bibaye igikorwa kiba hagati y’uwiciwe n’umwishi nk’uko inkuru ya bariya bana natangiriyeho ibigaragaza.

Jenoside yabaye izingiro ry’amateka y’u Rwanda. Mu bwana bwanjye ntangiye kumenya gutandukanya icyatsi n’ururo, numvaga ushaka kuvuga ibintu byabaye kera, yaragiraga ati “ Kera mbere y’ubukoroni mu gihe cy’ubwami…” maze ibya vuba bati “ Nyuma y’ubukoroni muri repubulika….”  Muri iki gihe jenoside yakorewe Abatutsi yahinduye ibintu, ni yo rugero fatizo rw’ibihe ku banyarwanda benshi: “ Kera mbere ya jenoside bavugaga, bakoraga ibi,…oya ibyo uvuga ni iby’ejo bundi nyuma ya jenoside,…. undi ati: “Njya nibaza aho u Rwanda ruba rugeze iyo jenoside itaba…”. Nanjye njya nibaza nti:”

Ese nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, umuryango nyarwanda wariyunze?”

Muri raporo komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ya leta y’urwanda yasohotse kuwa 27 Mutarama mu mwaka w’i 2016, ivuga ko abanyarwanda 92,5% bavuga ko ubumwe n’ubwiyunge bwagezweho! Ikanashimangira ko inkiko gacaca zabaye inkingi ikomeye mukunga abanyarwanda.

Uretse kuba ndi mu batemeranya n’iyi raporo, sinzi niba imitima y’abagize iyi komisiyo yemeranya na bo ku by’iyi raporo.

Iyo mvuze ko ubwiyunge butabayeho mu muryango nyarwanda, ntibisobanuye ko budashoboka cyangwa butari ngombwa, ahubwo ni uko bwakozwe mu buryo butari bwo no ku bantu batari bo.

Duhere ku buryo numva ubwiyunge bukwiye gukorwa:

Hari imfunguzo ebyiri z’ingenzi zishobora kwinjiza umuryango nyarwanda mu Rwanda rw’ubwiyunge n’ubumwe ari zo:

Urufunguzo rw’ ubutabera

Bati GACACA ni ubutabera bwunga. Ariko se bwunze bande, gute? Reka dusubize amaso inyuma mu gihe cy’ubutegetsi bwa cyami, tuvuge kuri gacaca nyir’izina yahozeho. Iyi gacaca nibyo koko yari ubutabera bwakemuraga ibibazo by’amahugu, ubujura, ubuharike, urugomo, gukubita ugakometsa, n’ibindi. Nta mwicanyi washyirwaga muri gacaca, kwica cyari icyaha ndengakamere mu muco w’abanyarwanda, kigahanwa cyihanukiriwe n’inzego zirenze gacaca.

Umwicanyi akaba igicibwa mu muryango mugari nyarwanda, akaba igisebo ku muryango umubyara, ubwo abavandimwe be, se na ba sewabo kugeza kuri sekuru, bagahaguruka bakajya inama, bati dukwiye gusaba imbabazi umuryango wa kanaka aho umwana wacu yahemutse, dore twararumbije, twabyaye igihararumbo, dore cyadusize ibara.

Igitekerezo kigashyikirizwa abunzi, na bo bagahuza imiryango yombi, bati n’ubundi inda ibyara mweru na muhima, umwicanyi nakanirwe urumukwiye, imiryango yacu ikomeze umubano. Nuko guhina akarenge bigahagarara, ifuni ibagara ubushuti igafata nzira, agasozi kamanutse inka kakazamuka indi, imiryango igahana abageni.

Ese tuzi umwishi wacu?

Umwishi arazwi bidasubirwaho; Leta y’u Rwanda ifatanyije n’ Abahutu b’intagondwa. Bivuze ngo abarokotse jenoside dufitanye urubanza na leta n’abo yakoresheje mu gushyira mu bikorwa umugambi wayo wo gutsemba abatutsi.

Nuko Leta ishyiraho ubutabera bugamije kunga abanyarwanda, ikugiriye muri za gereza aho yabitse abafatanyabikorwa ba yo mu kudutsemba, iti maze rero mugende mwemere icyaha tubarekure mwitahire musange imiryango yanyu. Umugambi uranozwa, ku mugoroba abamotsi bajya ahirengeye bati; mugitondo kare nta n’iyonka isigaye, duhurire ku iperu muri gacaca. Byumvikane neza ko guverinoma iriho ubu atari yo yakoze jenoside, ariko iryozwa inshingano za leta nk’uwego rudahinduka.

Ba rukarabankaba baraje bahagarara imbere ya rubanda, bavuga ibyivugo byabo (ibyo bitaga kwirega), uwivuze neza agataha iwe yemye, yemwe bigera n’aho bamwe bivuga ibirenze ibyo bakoze ngo ayo mahirwe atavaho abaca mu myanya y’intoki.

Uwarokotse jenoside w’umunyantege nke agafatwa n’ihahamuka iryo joro akarazwa mu bitaro, maze abitwa ko bakomeje imitima bagira bati ibi si byo, bagacyahwa cyane, bati mubike amarangamutima yanyu kure kuko ubucye bwanyu ntibubaha ijambo.

Impozamarira k’uwarokotse jenoside yabaye kumusaba kubabarira, ngo umuryango nyarwanda ukunde wiyunge. Burya umuntu ubabaye cyangwa ufite agahinda birashoboka ko yababarira, ariko kubwira umuntu ukirira ngo nababarire, ni iyicarubozo. Nibyo koko hari bamwe bafashwe bugwate n’imyemerere nyobokamana batanze imbabazi, ariko wareba ugasanga bitarabunze n’abishi, ahubwo byabunze n’imitimanama yabo n’ukwemera kwabo.

Nyuma ya jenoside, birumvikana ko uwayirokotse yari atangiye ubuzima bushya butoroshye. Ntibyoroshye kubyuka ugasanga isi yaguhindukiyeho mu gihe cy’amezi atatu gusa! Ugasanga ntukitwa mwene runaka ahubwo uri imfubyi yo kwa runaka, ahitwaga kwa so hasigaye hitwa itongo rya so, uwitwaga inshuti ya so asigaye yitwa umwishi we, kugeza ku cyo witaga umusarane gisigaye ari imva y’abawe, umuryango wawe wari ejo heza hawe usigaye ari amateka. Kuri jye aha ni ho mpera nubaha bikomeye buri umwe wese warokotse jenoside yakorewe abatutsi, muri intwari z’ibihe, muri ikitegererezo mu kwihanganira ubuzima bushaririye.

Impozamarira

Mvuze ko abarokotse jenoside batahawe impozamarira, ushobora kuvuga uti ndakabije, uti FARG (Ikigega gitera inkunga abarokotse jenoside) yarabikoze! Leta zose zo ku isi zigira ubu buryo bwo gufasha abatishoboye bo mubihugu ziyoboye, ni muri ubwo buryo leta y’urwanda yashyizeho FARG kimwe n’ikigega cya MINALOC cyateraga inkunga abana b’abakene muri rusange. Impozamarira/INDEMNITE igenwa n’ubutabera, igatangwa n’uwakosheje hakurikijwe ibyo yangije, igahabwa uwakosherejwe.

Ushobora kwibaza uti ni nde ukwiye gutanga impozamarira?

Ku giti cyanjye numva ari aba batatu; Leta y’u Rwanda kuko yateguye jenoside, umuryango w’abibubye (UN) kuko warebereye ayo mahano ntutabare kandi biri munshingano zawo, n’abahutu bayishyize mu bikorwa.

Birumvikana ko uwarokotse jenoside ari we wari kwaka impozamarira, ariko ingufu za politiki zarushije imbaraga ijwi ryacu, duhara uburenganzira bwacu, na n’ubu amarangamutima yacu aracyabitse mu tubati tw’imitima yacu.

Urufunguzo rw’Imbabazi

Jenoside yasenye by’umwihariko abayirokotse, isenya n’umuryango nyarwanda muri rusange, imbabazi mvuga kandi nemera ni izunga umuryango nyarwanda, zitari za filime zisigaye zikinirwa ku barokotse ngo babunga n’ababiciye.

Nta mpamvu n’imwe muri iyi si yatuma uwatemye amajosi, atuza agatura akageza n’aho aturana n’uwo yahekuye ngo bikunde bigaragare ko aho bakomoka hari ubudasa.

Imbabazi abanyarwanda bakeneye ni izunga imiryango ikomokamo inkoramaraso n’abarokotse jenoside, ariko abo ba rukarabankaba batuje mu miryango yabo nibo batwambura umutuzo, ni ibihindizo bikomeye bidukumira kwinjira mu miryango yabo, bikabangamira za mbabazi umuryango nyarwanda ukeneye.

Gufata uwarokotse jenoside udafite aho yikinga ukamwubakira ku irembo ry’uwamwiciye, mu gitondo ugafotora uti ubwiyunge bwagezweho, iri ni iyicarubozo.

Inyamaswa yari ishonje bayitamika ikibuye bakuye mu ziko cyatukuye bayibwira ngo ni ikinyama, bakomeza kuyishungera bareba uko isambagurika, bati bite ko utamira? Nayo iti mire se mire umuriro, bati noneho cira, nayo iti ncire ncire akaryoshye.

Biragoye ko umukecuru w’incike udafite n’uwo atuma amazi wamubwira uti nguhaye inzu n’inka maze uturane udatongana n’uwakugize uko, maze ngo abone ukundi yagira, ariko se ibi ni byo bivuga ko ababariye? Nibwo bwiyunge se abanyarwanda dukeneye? Oya ibi ni ukubakira ku musenyi, umunsi w’isuri ntizadusiga. Mu by’ukuri ubwiyunge buracyari kure nk’izuba, ariko njya ngira ikizere ko uyu mwijima twatujwemo uzashira, izuba rikarasa, umuryango nyarwanda ukiyunga nyabyo.

Kugira ngo ubu bwiyunge bw’ahazaza buzashoboke, ngire icyo nisabira wowe warokotse jenoside. Ntihazagire uwikoreza uzamukomokako uyu mutwaro uturemereye twikorejwe n’iyi si, tuzabahe amahirwe yo kubaka amateka yabo, tubasobanurire tudasobanya iryo twabonye, rizababere urufatiro ruzakomeza ejo heza kuri bo no ku gihugu tuzabaraga.

Simbasabye kuko muri insina ngufi, ahubwo kuko muri igiti cy’inganzamarumbo gitemwa gishibuka, muri urumuri rw’ikizere, murakarama mugwire.

Jean de Dieu Musabyimana ni Umwanditsi w’igitabo” Love Above All: Forgiveness Of A Young Genocide Survivor”.

4 replies »

  1. Jean de Dieu, urakoze ku nyandiko yawe irimo ukuri. N’ubwo gusharira (ukuri), ariko ngo ubundi ntikwica umutumirano. Ku rwanjye ruhande, ndibwira ko ubumwe n’ubwiyunge budashobora kubarirwa mu mibare, igipimo cyabwo kiragoye kuko buri mu mutima. Cyakora imbuto zabwo zo zishobora kugaragara, n’ubwo zamara igihe zitarera. Nshimira Imana n’abanyarwanda babasha kubana, kuko hari igihe byigeze kugera na “Mwaramutse” ikaba ingume. Reka tugumane ikizere ko abazadukomokaho bazakomereza aho tugeze, bakanadusumba.
    Imbabazi n’ubutabera, nabyo ni ukugerageza, kuko mu by’ukuri ibyo Abatutsi bo mu Rwanda bakorewe, nta butabera bwashobora kugera ku mutima w’abarokotse ngo bubamare agahinda batewe n’abaturanyi babo, ndetse n’abo bagiriye neza.
    Hari byinshi tutisobanurira, ariko nka Muntu icyo dushoboye ni ukugerageza. Abisunga Amayobera Matagatifu nabo, nyamuneka wibavera, ngo uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe. Cyakora niba bitanga amahoro ku mutima, wazabegera ukababaza uko biteye, wasanga ya Mana y’i Rwanda yarabatashye ku mutima. Kagwire.

    Like

    • Uraho muvandimwe Olivier! Uransekeje uti uhiriye munzu ntaho adapfunda umutwe! Erega nanjye iyo vanjiri yamfashe mpiri! Ngaho rwose icyo kizere ufite ku Rwanda rwejo turagisangiye, iryo twabonye rizabe amateka atisubiira. Gira amahoro

      Like

Leave a comment