Reparations

Inzira iracyari ndende ngo abarokotse Jenoside bishyurwe imitungo yasahuwe

Ifoto: Donathila, uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi i Nyamata

Ifoto/Daily mail: Donathila, uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi i Nyamata

Imyaka irenga makumyabiri n’umwe abacitse ku icumu babuze ababo barenga miliyoni, n’imitungo ibarirwa mu mamiliyari menshi y’amanyarwanda isahuwe indi igasenywa muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Icyumweru cyasojwe ku itariki 29/06/2015,  kitiriwe icyumweru cy’ubufasha mu mategeko , Leta n’abafatanyabikorwa ba sosiyete sivile bari barahiriye kurangiza imanza hafi ibihumbi 50 Leta ivuga ko zitegereje kurangizwa.

Iyi mibare icyakora ntivugwaho rumwe. Minisitiri w’ubutabera  bwana Busingye Johnston yatangarije RBA ku itariki 24/05/201 ko imanza zitararangizwa ari hafi ibihumbi 10. Iyo mibare yaje guterwa utwatsi n’abayobozi b’uturere  munama bagiranye na minisiteri y’ubutabera ku itariki 22/062015 bavuga ko abacitse ku icumu batarishyurwa ari benshi cyane. Aba bayobozi b’inzego zibanze icyumweru gishize bagaragaje imanza zirenga ibihumbi 50 zitararangizwa bemeza ko hari n’izindi. Ntibyoroshye kumenya umubare nyawo w’abacitse ku icumu batarishyurwa dore ko n’imiryango yabo itabasha gukora iryo barura kubera amikoro make.

Bahatirwa kubabarira

Abacitse ku icumu benshi mu bice bitandukanye by’igihugu  bavuga ko bahatiwe n’ubuyobozi  kubabarira ababasahuye bakanabasenyera ngo ntibabishyuze  mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge. Abacitse ku icumu bakangurirwa kandi kubabarira ngo kuko benshi mu bakoze jenoside ari abakene cyane. Abarenga 1250 icyumweru gishize cyonyine  basoneye ababasahuye imitungo muri Jenoside ahanini kugirango abo bacitse ku icumu batarebwa ikijisho n’abayobozi na bo bari ku gitutu cyo kwesa imihigo. Igihangayikishije ni uko abarokotse jenoside bahatirwa  kubabarira na bo ubwabo ari abasizwe iheruheru na jenoside badafite ubushobozi buhagije bwo kwibeshaho. Bamwe basanga kuba abayobozi bahatira abacitse ku icumu kubabarira ababasahuye ari uburyo Leta nk’umufatanyacyaha muri jenoside iri guhunga inshingano zayo zo gutanga indishyi uwo mutwaro ikawushyira ku bacitse ku icumu bakorewe icyaha. Abakoze jenoside bafite ubwishyu benshi barigishije imitungo yabo abandi bayigurisha rwihishwa mu rwego rwo guhunga inshingano zo kwishyura ibyo basahuye muri jenoside.

Abatazabasha kwishyura bazakorera  Leta TIG aho kwishyura abo basahuye

Zimwe mu mpamvu nyamukuru zituma iki kibazo cyo kurangiza imanza za gacaca gikomeza kuba ingorabahizi ni uko  benshi mu bagomba kwishyura bivugwa ko ari abakene cyane nta bushobozi bafite.

Leta kugeza ubu nta buryo irashyiraho bwerekana  uko abacitse ku icumu basahuwe imitungo bazishyurwa mu gihe ababasahuye nta bwishyu bafite cyangwa batamenyekanye. Ku rundi ruhande Leta ivuga ko abatazashobora kwishyura bazakora TIG.

Umuryango IBUKA mu nyandiko washyikirije inteko ishinga amategeko mu mwaka wa 2012 wari wagaragaje ko uburyo burambye bwo gukemura iki kibazo kimwe n’ibindi bibazo by’indishyi za jenoside ari uko Leta yashyiraho ikigega cy’indishyi. Ubundi buryo uwo muryango wasabaga ko bwakwifashishwa bwari ugukoresha imirimo nsimburangifungo (TIG) abatabashije kwishyura, amafaranga avuyemo agahabwa abacitse ku icumu batishyuwe. Kugeza ubu,  iyi mpuruza ya IBUKA n’indi miryango y’abacitse ku icumu ntabwo irashyirwa mu bikorwa.

Indi mbogamizi yagaragaye ni iy’abayobozi b’ibanze ari na bo bafite inshingano zo kurangiza imanza banga kwishyuriza abacitse ku icumu kubera amasano bafitanye n’abasahuye bakanakora jenoside. Ibi bituma abacitse ku icumu bahora basiragizwa ku mirenge, no muzindi nzego z’ibanze basaba kurangirizwa imanza. Ibindi bibazo nI ibijyanye n’uko abacitse ku icumu basabwa kubanza guteresha kashe mpuruza ku rukiko rw’ibanze ibyo bikagorana cyane dore ko rimwe na rimwe amarangiza rubanza hari ubwo aba afite udukosa tw’imyandikire kuko yakozwe yihuta mu gihe cy’inkiko gacaca.

Abacitse ku icumu bagaruka kandi ku gaciro k’ibyishyurwa, aho basanga harimo akarengane kuko amafaranga bishyurwa yarabazwe mu myaka irenga icumi ishize uyu munsi ifaranga rikaba ryarakomeje kugenda rita agaciro kandi nta nyungu z’ubukererwe bahabwa.

N’ubwo bigaragara ko Leta yashyize ubushake mu kurangiza imanza z’imitungo zaciwe na Gacaca nta gushidikanya ko inzira y’ubutabera bwuzuye ku bacitse ku icumu basizwe iheruruheru na  jenoside ikiri ndende. End

Inkuru yanditswe na Al. G

2 replies »

  1. Ibibazo by’imitungo yangijwe n’iyasahuwe biracyari ikibazo ngo bikemuke burundu. Hari abadafite amarangizarubanza kuko yabuze cg atakozwe. Hari abayafite babuze ababishyura kuko bakennye cg badahari. Hari abanze kwishyura kuko nta cashet mpuruza kandi ku rukiko arirwo rwemewe kuyishyiraho. Wenda ugasanga uyishaka arashaje, arakennye ntiyagerayo. Hari ubushake buke bw’inzego z’ibanze mu kwishyuza,…

    Sent from Yahoo Mail on Android

    From:”Justice4survivors” Date:Mon, 8 Jun, 2015 at 5:42 Subject:[New post] Inzira iracyari ndende ngo abarokotse Jenoside bishyurwe imitungo yasahuwe

    Justice4Survivors posted: ” Imyaka irenga makumyabiri n’umwe abacitse ku icumu babuze ababo barenga miliyoni, n’imitungo ibarirwa mu mamiliyari menshi y’amanyarwanda isahuwe indi igasenywa muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Icyumweru cyasojwe ku itariki 29/06/2015,  kitiri”

    Like

Leave a comment