Genocide fugitives

Agnes Ntamabyariro wakatiwe gufungwa burundu arashaka ko arekurwa nka Justin Mugenzi

ntamabayariro-ac0f2

Photo: Agnes Ntamabyariro/internet

Agnes Ntamabyariro wari Minisitiri w’Ubutabera wakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku byaha bya Jenoside, mu bujurire bwe yasabye Urukiko Rukuru ko yagirwa umwere hashingiwe ku rubanza rwa Justin Mugenzi wagizwe umwere i Arusha.

Justin Mugenzi na Ntamabyariro babaga muri PL, ishyaka riharanira ukwishyira ukwizana mu gice cyafatwaga nk’icy’abahezanguni, ariko we mu rubanza ICTR-99-50-T yaregwagamo rwaciriwe i Arusha muri Tanzania kuwa 30 Nzeri 2011 yagizwe umwere.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 27 Ukwakira, Ntamabyariro w’imyaka 77 yashimangiye ko mbere gato ya Jenoside mu Rwanda nta bibazo by’amoko byari bihari.

Ibi yabishingiye ku kuba ngo muri uru rubanza rwa Mugenzi, urukiko rwarasanze amacakubiri avugwa atari ashingiye ku moko ahubwo ko ngo yari ashingiye ku mpamvu za politiki n’ukurwanira imyanya mu butegetsi.

Ashingiye ku myanzuro yatanzwe n’uru rukiko nk’ubutabera mpuzamahanga, Me Gashabana yagaragaje ko ibyo umukiriya we aregwa ari nabyo uyu Mugenzi yaregwaga, avuga ko abatangabuhamya bari bamwe, bityo ko ibi byazashingirwaho mu gufata umwanzuro kuri iki kirego cy’ubujurire.

Ubushinjacyaha ariko kuri iyi ngingo bwagaragarije urukiko ko abatangabuhamya batanzwe mu rubanza rwa Mugenzi i Arusha bari barinzwe bityo ko Me Gatera ataba abazi, bamusaba ko niba abazi yavuga abo ari bo.

Kuri iki, Me Gatera yasubije ko mu myanzuro aba batangabuhamya batanzwe, ariko asaba urukiko ko rwakwita cyane ku gusuzuma iby’amacakubiri yavugwaga muri PL Power kuko ngo bamwe mu batangabuhamya we n’uwo aburanira batabizeye.

Kuri uyu wa Mbere, Ntamabyariro yasabye urukiko ko rwafata umwanzuro rushingiye ku gitabo cy’amategeko mashya ahana y’u Rwanda cyo kuwa 2 Gicurasi 2012, cyerekana ko bimwe mu byaha yahamijwe bitari ibyaha kamere bya jenoside nk’uko byagenwaga n’amategeko yo mu 1996, n’aya Gacaca yo mu 2004 na 2008.

Aha Me Gatera yibukije urukiko ko mu gihe icyo itegeko riteganya mu gihe cy’impurirane y’amategeko abiri ahana; avuga ko igihe hari amategeko abiri ahana, rimwe ryariho mu gihe icyaha cyakorwaga, irindi ryaratangajwe kuva icyaha gikozwe, ariko urubanza rutaracibwa burundu, itegeko rishya ni ryo ryonyine rigomba gukurikizwa iyo riteganya igihano cyoroheje.

Bityo asaba ko Urukiko Rukuru bajuririye rwazahindura icyemezo cyafashwe n’urukiko rwisumbuye.

Mu byaha 8 Ntamabyariro yahamijwe, uyu munsi yavuze ko hari bimwe urukiko rwafatiye umwanzuro nyamara rutarabiregewe, ngo abyiregureho anabiburaneho harimo nk’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Mu mpaka ndende zagiwe, Ntamabyariro yabwiye urukiko ko mu cyemezo cyafashwe n’umucamanza wa mbere hari ibyaha yari yaragizweho umwere ariko Ubushinjacyaha bukabijuririra, avuga ko Urukiko Rukuru rwakongera rukemeza ukugirwa umwere kwe kuri ibyo byaha.

Agnes Ntamabyariro wari Minisitiri w’Ubutabera ku ngona y’Abatabazi

Ntamabyariro yabaye Minisitiri w’Ubutabera ku ngoma y’Abatabazi yavuyeho mu 1994.

Yafunzwe mu 1997 avuga ko u Rwanda rwamushimutiye muri Zambiya mu gihe Ubushinjacyaha bwo buvuga ko bwamufatiye mu kivunge ari mu zindi mpunzi mu Rwanda atahuka.

Mu 2009 yakatiwe gihano cyo gufungwa burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma yo gufungwa imyaka 12, mu rubanza rwamaze imyaka itatu.

Ntamabyariro niwe mutegetsi wa mbere wo ku ngoma ya Habyarimana waburanishijwe n’inkiko z’u Rwanda.

Inkuru ya Igihe.com

1 reply »

  1. Netters Ntamabyariro mu by’ukuri muri 1990/1994 yari ishumi ya Mugenzi au propre et au figuré, bityo gusaba ko afungurwa nka Mugenzi biri muri logique y’imibereho ye ya politiki uko yayibanyemo na Mugenzi, reletionship ye na Mugenzi ni nka wawundi wavuze ngo “à ce que Makuza a dit, je n’ajoute rien”.  Icyo bikoze Ntamabyaliro ni umunyapolitiki akaba n’umunyamategeko w’umuhanga (niko namubonye kera dukorana politiki), arunganirwa muri domaine asobanukiwe bihagije. Ukuri ni uko Ntamabyariro ari ruharwa mu bandi, ahubwo urubanza rwe rukwiye kuba akarorero uRwanda rugaragarizaho ukuri kw’ibyaha aregwa kandi ahuriyeho n’abandi benshi cyangwa bose bo mu rwego rwe (gutegura/planification du genocide no kuyishyira mu bikorwa). Ndibwira ko muri uru rubanza atari ngombwa kugira ibyo avugwaho bitandukanye n’ukuri nyakuri mu gihe iby’ukuri yakoze bihagije bidasubirwaho ngo agaragare nka ruharwa.

    Kuvuga ni ugutarika, uyu mudamu Ntamabyaliro twagendanye kenshi hirya hino mu Rwanda gushinga amashami ya PL no gukora za mitingi. Yemwe twanagendanye kenshi mu nama za COMESA, icyo gihe yari Ministre wa MINICOM nanjye ndi umukuru w’imilimo nshinzwe affaires économiques et financières muri PRIMATURE; hari ubwo muri Sommet des Chefs d’Etat des pays membres du COMESA yabereye ZAMBIE mu kwezi kwa kabiri 1993, twigeze guhagararira uRwanda, we yaahindutse uhagarariye urwego rw’aba Présidents (ubwo yari ahagarariye Kinani), mpinduka uhagarariye urwego rw’aba ministres(ubwo naramuhagarariye), maze sinababwira protocole iracicikana, cortège de motos n’aba JP na za mercedes benz zitugenda imbere n’inyuma.  Muri délégation yacu harimo aba directeurs muri MINICOM, MINIFIN, MINIJUST na MINITRANSCO Icyo gihe ni igihe inkotanyi zigera mu nkengero z’umugi wa Kigali mu gitero cyiswe icyo kuwa 08/02/1993, icyo gihe kinani yagize isoni zo kuza muri sommet des chefs d’Etats kandi igihugu cye kirimo gifatwa na mukotanyi, maze atuma ko ahagararirwa na Ministre wari sur place mu nama y’abaministes yabanjirije iy’abaPresidents. Iyo sommet yashishikarije uRwanda kumvikana vuba n’Inkotanyi kugirango itambara irangire, muri iyo sommet uRwanda rwari rufite isoni n’ipfunwe zo kuba rwarasaga nururi hafi gufatwa n’Inkotanyi (abari mu nama ya COMESA bose niyo impression bari bafite, ndetse natwe abanyarwanda niko byari bimeze, Agnès yabaga ambaza uko byifashe, niba Inkotanyi zitarafata). Nyuma y’amezi make, nibwo inda yavutsemo PL Power yasamwe (nari maze ukwezi kumwe nyisezeye ku mugaragaro mu nyandiko, nayisezeye mu ntangiriro ya Mai 1993), PL power yavutse ikurikira MDR Power yavutse fin juillet 1993 na PSD yabihishaga (yageragezaga guhisha no gupfukirana ko nayo yabyaye PSD Power); izi Powers zahise zisobeka imbaraga na MRND/CDR, maze bibyara Hutu Power itangira gutegura ishyirwa mubikorwa rya genocide, ngayo ng’uko uko jye nabibonye amavu n’amavuko, sinakwibagirwa ariko ko mu by’ukuri izi MDR Power, PL Power na PSD Power zasamwe zikanavuka kubera inyota y’ubutgetsi. Birumvikana inyota y’ubutegetsi si za powers zonyine zari ziyifite, n’abo twitaga modéré (ni ukuvuga MDR dite Twagiramungu, PL dite Lando, PSD n’abandi…) nabo inyota cyangwa inda y’ubutegetsi yari yarabatanze/yaradutanze imbere iduhuma amaso no gutekereza neza. PS:”Yafunzwe mu 1997 avuga ko u Rwanda rwamushimutiye muri Zambiya mu gihe Ubushinjacyaha bwo buvuga ko bwamufatiye mu kivunge ari mu zindi mpunzi mu Rwanda atahuka”. Aka kantu kaje muri dossier y’urubanza gate? niba Maître Gasake cyangwa undi ubisobanukiwe, hari icyo yadusobanuriraho, yaba agize ne, aka kantu kanyibukije ihame rivuga ko burya ababuranyi bombi umwe muri bo, aba yigiza nkana. De : Reparation for Genocide Survivors À : tatienmiheto@yahoo.fr Envoyé le : Mardi 28 octobre 2014 3h41 Objet : [New post] Agnes Ntamabyariro wakatiwe gufungwa burundu arashaka ko arekurwa nka Justin Mugenzi #yiv2036457624 a:hover {color:red;}#yiv2036457624 a {text-decoration:none;color:#0088cc;}#yiv2036457624 a.yiv2036457624primaryactionlink:link, #yiv2036457624 a.yiv2036457624primaryactionlink:visited {background-color:#2585B2;color:#fff;}#yiv2036457624 a.yiv2036457624primaryactionlink:hover, #yiv2036457624 a.yiv2036457624primaryactionlink:active {background-color:#11729E;color:#fff;}#yiv2036457624 WordPress.com | Reparation for genocide survivors posted: “Photo: Agnes Ntamabyariro/internetAgnes Ntamabyariro wari Minisitiri w’Ubutabera wakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku byaha bya Jenoside, mu bujurire bwe yasabye Urukiko Rukuru ko yagirwa umwere hashingiwe ku ruba” | |

    Like

Leave a comment